Ezek 16:1-63 BYSB2001 - Bible AI

1Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti

2“Mwana w'umuntu, menyesha i Yerusalemu ibizira byaho

3uvugeuti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira ab'i Yerusalemu: Inkomoko yawe na kavukireyawe, uri uwo mu gihugu cy'i Kanāni. So yari Umwamori na we nyoko yari Umuhetikazi.

4Kavukireyawe,umunsi wavutsehoumukungwewawe ntibawushariye, kandi ntibakujabuye n'amazi ngoubonere. Ntabwo waruhijeusigwa n'akamuri, habe no kugushyira mu twahi tw'impinja.

5Nta wakurebanye imbabazi kugirango agukoreho ibyo akugiriye ibambe, ahubwo watawe ku gasozi ku munsi wavutseho kuko wagawaga.

6“‘Nuko nkunyuzehombona wigaragura mu ivata ryawe ndakubwira nti “Nubwo uri mu ivata ryaweubeho.”Niukurinarakubwiye nti “Nubwo uri mu ivata ryaweubeho.”

7Nakugwije nk'ibimera mu murimauragwira kandiurakura,ugirauburanga buhebuje. Amabere yawe arashimangira n'umusatsi waweurakura, ariko wari waratawe ari nta cyo wambaye.

8“‘Nuko nkunyuzehondakwitegereza mbonaugezemu gihe cyo kubengukwa, maze ngutwikirizaumwitero wanjye nambikaubwambure bwawe, ndetse narakurahiye nsezerana nawe, maze ubauwanjye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

9“‘Mperako nkuhagiza amazi, niukurinkuhagiraho amaraso yawe rwose kandi nguhezuza amavuta.

10Maze nkwambika imyambaro ifite amabara ateye ibika, ngukwetesha inkweto z'impu za tahashi, ngukenyeza imyambaro y'ibitare myiza kandi ngutwikiriza iya hariri.

11Nkurimbishisha iby'umurimbo kandi nkwambika ibitare by'izahabu ku maboko, n'umukufimu ijosi ryawe.

12Kandi nshyira impeta ku zuru ryawe n'impeta zo ku matwi, n'ikamba ryiza ku mutwe wawe.

13Uko ni ko warimbishishijwe izahabu n'ifeza, kandi imyambaro yawe yari ibitare byiza, na hariri n'amabara ateye ibika. Wajyaga urya iby'ifu y'ingezi n'ubukin'amavuta ya elayo, kandi wariufiteuburanga buhebuje,urahirwa ndetseumerank'umwamikazi.

14Maze kwamamara kwawe kugeramu mahanga bitewe n'ubwiza bwawe kuko bwari buhebuje, bwunguwe n'icyubahiro cyanjye naguhaye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

15“‘Ariko wiringiyeubwiza bwawe mazeusambanaubitewe no kogezwa kwawe,ubusambanyi bwaweubuhaabahisi bose ubauwabo.

16Nuko wenda mu myambaro yawe kandi wiremera insengero zo mu mpinga z'imisozi,uzirimbishisha amabara atari amwe mazeuzisambaniramo. Nta bimeze nk'ibyo bizaba, ngo bimere bityo.

17Kandi wajyanye impeta zawe nziza z'izahabu yanjye n'ifeza yanjye, ibyo naguhaye,ubyiremeramo ibishushanyo by'abagabo ngousambane na bo,

18kandi wajyanye imyambaro yawe y'amabara ateye ibikaurayibyambika, mazeutereka imbere yabyo amavuta yanjye ya elayo n'imibavu yanjye.

19Ndetse n'ibyokurya byanjye naguhaye, iby'ifu y'ingezi n'amavuta ya elayo n'ubuki, ibyo nakugaburiraga wabiteretse imbere yabo ngo bibabere ibihumuraneza, uko ni ko byagenze. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

20“‘Maze kandi wajyanye abahungu bawe n'abakobwa bawe, abo wambyariye,urabibatambirira ngo barimburwe.

21Mbeseubusambanyi bwaweurabwita icyoroshye ko wishe abana banjye,ukabatanga ngo babicishirizwe mu muriro?

22Kandi muri ibyo bizira byawe byose n'ubusambanyi bwawe, ntiwaruhijewibuka iminsi y'ubutobwawe, igiheutawewambayeubusaukigaragura mu ivata ryawe.

23“‘Nuko hanyuma y'ibyo bibi byawe byose (eregauzabona ishyano! Ni ko Umwami Uwiteka avuga),

24wiyubakiye inzu aharengeye, kandi wishyirira ingoro mu nzira zose.

25Ingoro zawe wazubatse mu mahuriroy'inzira hose,ubwiza bwaweubuhindura ikizira, kandi watambikirijeuhitaweseugwizaubusambanyi bwawe.

26Kandi wasambanye n'Abanyegiputa b'abaturanyi bawe, b'ibifufumange,ugwirizaubusambanyi bwawe kundakaza.

27“‘Nuko rero dore nkuramburiyehoukubokokwanjye, kandi igerero ryawe ry'ibyokurya ndarigabanije. Ndagutanze ngo abakwanga bakugenze uko bashaka, ari bo bakobwa b'Abafilisitiya, bakojejwe isoni n'imigenzereze yawe mibi.

28“‘Kandi wasambanye na Ashuri, kuko ari ntabwounyurwa. Niukuriwasambanye na bo, ariko ntiwanyurwa.

29Maze kandi wakwijeubusambanyi bwawe mu gihugu cy'i Kanāniugezai Bukaludaya, nyamara na bo ntibarakunyura.

30“‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Umutimawawe koutihanganyeugakora ibyo byose,umurimow'umugorew'igishegabo cya maraya,

31kuko wiyubakiye inzu aharengeye mu mahuriroy'inzira hose,ukiremera ingoro mu nzira zose ndetse ntumerenk'abandi ba maraya, kukoutitaku bihembo.

32Ahubwo uriumugorew'umugabokandiugasambana,ukaryamana n'abashyitsi aho kuryamana n'umugabowawe!

33Abamaraya bose barahembwa, ariko wehouhemba abasambane bawe bose,ukabagurirakugirango bakuzehobaturutse impande zose ngo basambane nawe.

34Ubusambanyi bwawe buciyeukubirin'ubw'abandi bagore, kuko ari nta wagukurikiranaga ngo musambane, ahubwoutanga ibiguzi ariko weho ntugurirwe, ni cyo gitumaucishijeukubirin'abandi.

35“‘Nuko rero wa musambanyi we, umva ijambo ry'Uwiteka.

36Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko ibiteye ishozi byawe byasheshwe hasi, ibiteye isoni byawe bigatwikururwa bitewe n'ubusambanyi wagiranaga n'abakunzi bawe, no ku bw'ibigirwamana byose by'ibizira byawe, n'amaraso y'abana bawe wabihaye,

37dore ngiye guteraniriza abakunzi bawe bose hamwe, abakunezezaga n'abo wakundaga bose n'abo wangaga bose, nzabaguteranirizaho baguturukeimpande zose, maze ntwikururireibiteye isoni byawe kugirango babirebe byose.

38Kandi nzaguciraurubanza ruhwanye n'urw'abagore basambana, kandi bakavusha amaraso, kandi nzakuvusha amaraso nkurakariye kandi ngufuhira.

39Maze nzagutanga mu maboko yabo, na bo bazarimbura ya nzu yawe y'aharengeye basenye n'ingoro zawe, kandi bazakwambura imyambaro yawe, bagucuzen'ibintu byawe byiza by'umurimbo, maze bagusigebagutamuruyekandi wambayeubusa.

40“‘Bazagutezan'igitero maze bagutereamabuye, kandi bagusogoteshe inkota zabo.

41Amazu yawe bazayatwika bakugezeho ibihano uri imbere y'abagore benshi, nanjye nzatumautongera gusambana, kandi ntuzongera gutanga ibiguzi byabyoukundi.

42Uku ni ko nzakuruhurirahouburakari bwanjye, ifuh ryanjye rigushirireho, maze ntururukwe ne kongera kurakara.

43Kukoutibutse iminsi yo mu buto bwawe, ahubwoukandakarisha ibyo byose. Nuko rero dore nanjye ngiye guherereza imigenzereze yawe ku mutwe wawe, kandi ibyo bibi n'ibizira byawe byose, ntabwouzongera kubikoraukundi. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

44“‘Dore uca imigani wese azagucirauyu muganiati: Nyina n'umukobwa niubutarutana.

45Uri uwa nyoko wangaumugabowe n'abana be, kandi uri umwe na bene nyoko banze abagabo babo n'abana babo. Nyoko yari Umuhetikazi, na we so yari Umwamori.

46“‘Kandi mukuruwawe ni Samariyauturanye ibumosobwawe n'abakobwa be, na murumunawaweutuyeiburyo bwawe ni Sodomu n'abakobwa be.

47Nyamara ntiwagendeye mu nzira zabo cyangwa ngoukurikize ibizira byabo gusa, ahubwo nk'aho wabigaye ngo byoroshye, wabarengeje kwiyanduza mu nzira zawe zose.

48“‘Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ndirahiye yuko Sodomu murumunawawe we n'abakobwa be, batagenje nkawe n'abakobwa bawe.

49Dore iki ni cyo gicumurocya murumunawawe Sodomu:ubwibone n'ibyokurya byinshi, n'ubukirebwe n'ubw'abakobwa be, kandi ntiyakomezagaukubokokw'abakene n'indushyi.

50Bari abirasi, maze bakorera ibizira imbere yanjye, nuko mbibonye mperako mbakuraho.

51“‘Ndetse na Samariya ntabwo yakoze ibyaha bingana n'igice cy'ibyawe, ariko weho wagwije ibizira byawe kubarusha, ibizira byawe byose wakoze bitumaukuzabene nyoko hourubanza.

52Naweukorwe n'isoniubwawe kuko wahayeurubanza bene nyoko, ku bw'ibyaha byawe wakoze birusha ibyabo kuba bibi bakurushije gukiranuka. Niukuriumware, kandiukorwe n'isoni, kuko wakuje bene nyoko hourubanza.

53“‘Nanjye nzagarura imbohe zabo, imbohe za Sodomu n'abakobwa be, n'imbohe za Samariya n'abakobwa be n'imbohe zaweubwawe zizirimo,

54kugirangoukorwe n'isoni woweubwawe,umwazwe n'ibyo wakoze byose, kuko wabahumurije.

55Kandi bene nyoko Sodomu n'abakobwa be, bazongera kumerank'uko bahoze, na Samariya n'abakobwa be na bo bazongera kumerank'uko bahoze, kandi wowe n'abakobwa bawe muzongera kumerank'uko mwahoze.

56Murumunawawe Sodomu ntiwabaraga inkuru ze mu gihe cy'ubwibone bwawe,

57ibibi byawe bitaramenyekana nko mu gihe cy'ibikoza isoni by'abakobwa b'i Siriya, n'iby'abamukikijeho bose, abakobwa b'Abafilisitiya bagushinyagurirabaguturutse impande zose?

58Ibibi byawe n'ibizira byawe wabyikoreye nk'umutwaro. Ni ko Uwiteka avuga.

59“‘Uwiteka aravuga ati: Nanjye nzakugenzereza nk'uko wagenje, kuko wahinyuye indahiroukicaisezerano.

60Ariko nzibuka isezerano nasezeranye nawe mu minsi y'ubutobwawe, kandi nzagushyiriraho isezerano ry'iteka ryose.

61Ni bwouzibuka inzira zaweugakorwa n'isoni, ubwouzakira bene nyoko, bakuru bawe na barumunabawe, kandi nzabaguha bakubereabakobwa, ariko si ku bw'isezerano ryawe.

62Nuko nzakomeza isezerano ryanjye nawe, mazeumenye yuko ari jye Uwiteka,

63kugirangoubonekwibuka no kumwarwa, kandi we kongera kubumbura akanwa kaweubitewe n'isoni zawe, nimara kukubabarira ibyo wakoze byose. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.’”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>