1Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
2“Mwana w'umuntu, sākuza kandiucireinzu ya Isirayeliumuganiuti
3‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Igisiga kinini gifite amababa manini kandi maremare, n'amoya menshi n'amabara atari amwe, cyaje i Lebanoni kijyana ishami ryo mu bushorishori ry'umwerezi,
4kiwukokoraho ihage ryo mu bushorishori bwawo kirijyana mu gihugu cy'ubucuruzi, maze kirishyira mu muduguduw'abagenza.
5Kijyana no ku mbuto zo mu gihugu kiyitera mu butakaburumbuka, hafi y'amazi menshi kiba ari ho kiyishyira, kiyitera nk'umukinga.
6Maze iramera ibaumuzabibu mugufiugabaamashami, amashami yawo yerekera icyo gisiga, na yo imizi yawo ishora munsi yacyo. Nuko ibaumuzabibu,umeraho amashami kandiushibukahoamahage.
7“‘Hari n'ikindi gisiga kinini gifite amababa manini n'amoya menshi, nuko uwo muzabibuukirandiraho imizi yawo kandiucyerekeza amashami yawo, uri mu mayogi y'aho watewe kugirango kiwuvomerere.
8Watewe mu butakabwiza hafi y'amazi menshi, kugirangoumereamashami kandi were imbuto, ube n'umuzabibu mwiza.’
9“Uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mbeseuzatoha? Ntikizarandura imizi yawo se, kikawushikuzahoimbuto kugirango wume, ibibabi bitoshye byose birabe? Ndetse kuwuranduranan'imizi yawo, ntibyagombaukubokogukomeye cyangwa abantu benshi.
10Mbese ko watewe,uzatoha? Ntuzumarwose se,umuyagaw'iburasirazuba nuwugeraho? Uzumiramu mayogi aho wakuriye.’”
11Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti
12“Nukoubwire iyo nzu y'abagome uti ‘Mbese ntimuzi uko uwo muganiusobanurwa?’Ubabwire uti ‘Doreumwami w'i Babuloniyaje i Yerusalemu, ajyanaumwami waho n'ibikomangoma byaho, abajyana iwe i Babuloni.
13Ajyana n'uw'urubyaro rw'umwami, asezerana na we kandi aramurahiza, ajyana intwari zo mu gihugu
14kugirangoubwami bugwe hasi bwe kwibyutsa, ahubwo buhagarikwe no gukomeza isezerano rye.
15Ariko aramugomera atuma intumwa ze muri Egiputa, kugirango bamuhe amafarashi n'abantu benshi. Mbese azahirwa? Ukora nk'ibyo azarokoka? Azica isezerano kandi arokoke?
16“‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Ndirahiye, niukuriahoumwami wamwimitse atuye, uwo yasuzuguyeindahiro ye akica n'isezerano rye, ni ho azapfira koko ari kumwe na we i Babuloni.
17Farawo na we, n'ingabo ze zikomeye n'ibitero bye byinshi, nta cyo azamumarira mu ntambara igihe bazarunda ibyo kuririraho, bakubakaibihome kugirango barimbure abantu benshi.
18Yasuzuguyeindahiro yica n'isezerano, ndetse yari yamanitseukubokokwe arahira ariko arengaho arabikora byose, ntabwo azarokoka.
19“‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Ndirahiye, niukuriindahiro yanjye yasuzuguyen'isezerano ryanjye yishe, nzabigereka ku mutwe we.
20Kandi nzamuramburirahourushundura rwanjye afatwe mu mutegowanjye, nanjye nzamujyana i Babuloniabe ari ho mwibukiriza igicumurocye yancumuyeho.
21Kandi impunzi ze zose zo mu ngabo ze zose zizagushwan'inkota, na bo abasigaye bazatatanirizwa mu birere byose, namwe muzamenya yuko jye Uwiteka ari jye wabivuze.
22“‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Nanjye nzajyana icyo mu bushorishori bw'umwerezi maze ngitere, nzakokora ihage ryoroshye ryo mu mahage yo mu bushorishori bwawo maze nditere ahitegeye mu mpinga y'umusozimuremure,
23ku musozimuremure wa Isirayeli ni ho nzaritera, na ryo rizagaba amashami yera imbuto ribeumwerezi mwiza, kandi ibigurukaby'amoko yose bizībera munsi yawo, mu gicucu cy'amashami yawo ni ho bizaba.
24Maze ibiti byose byo mu ishyamba bizamenya yuko jye Uwiteka ari jye wacishije igiti kirekire bugufi, ngashyira hejuru igiti kigufi; numishije igiti gitoshye ntuma igiti cyumye gitoha. Jye Uwiteka narabivuze ndabisohoza.’”