Ezek 18:1-32 BYSB2001 - Bible AI

1Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti

2“Kuki mujya muciraigihugu cya Isirayeli uyu muganingo ‘Ababyeyi bariye inzabibu zirura, ariko abana babo bakaba ari bo bagiraubushagarira mu kanwa’?

3“Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, ntabwo muzongera guciraIsirayeli uwo mugani.

4Doreubugingo bwa bose niubwanjye,ubugingo bw'umwana niubwanjye nk'ubugingo bwa se,ubugingo bukoraicyaha ni bwo buzapfa.

5“Arikoumuntu niba ariumukiranutsi, agakora ibitunganye bihwanye n'amategeko,

6kandi akaba atagaburiyeimandwa ku murinziushinzwe mu mpinga y'umusozi, n'ibigirwamana by'inzu ya Isirayeli ntabyuburireamaso kandi akaba atanduzaumugorew'umuturanyi we, ategereyeumugoreuri mu mugongo,

7ari ntawe yagiriye nabi, ahubwo akaba yarashubijeingwateuwayimugwatirije kandi ari nta we yariganije, ahubwo akagaburiraabashonji akambika abambayeubusa,

8kandi ntagurizekubonaindamu y'ubuhenzi cyangwa kwakaumuntu ibirenzeurugero, ahubwo akarindaukubokokwe ikibi kandiumuntuuburanan'undi akabaciraurubanza rutabera,

9akagendera mu mategeko yanjye, agakomeza amateka yanjye kandi akaba n'umunyamurava, uwo aba ariumukiranutsi, niukuriazabaho. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

10“Ariko nabyaraumwana w'umuhungu akabaumwambuziuvusha amaraso, akagira kimwe akora cyo muri ibyo,

11ntagire icyo akora cyo mu bikwiriye, ahubwo ndetse akaba yagaburiyeimandwa ku murinziushinzwe mu mpinga y'umusozi, yaranduje n'umugorew'umuturanyi we,

12abakene n'indushyiyarabagiriye nabi kandi yarambuye abandi, ntasubizen'icyo yagwatirijwe, yaruburiyeamaso ye ku bigirwamana kandi yarakoze ibizira,

13yaragurijekubonaindamu y'ubuhenzi akakaumuntu ibirenzeurugero, mbese azabaho? Ntabwo azabaho yarakoze ibyo bizira byose. Niukuriazapfa, n'amaraso ye ni we azabaho.

14“Nuko rero nabyaraumwana w'umuhungu maze yabona ibyaha byose bya se, ibyo yakoze, agatinya ntakore nk'ibyo

15kandi akaba atagaburiyeimandwa ku murinziushinzwe mu mpinga y'umusozi, n'ibigirwamana by'inzu ya Isirayeli atabyuburiyeamaso ye, atanduje n'umugorew'umuturanyi we

16kandi ari ntawe yagiriye nabi, atakiriye n'ingwate, ari nta we yambuye ahubwo yaragaburiyeabashonji kandi yarambitse n'abambayeubusa,

17atabanguriyeabakeneukuboko, atagurijekubonaindamu y'ubuhenzi cyangwa ibirenzeurugero, yarakomeje amategeko yanjye akagendera mu mateka yanjye, ntabwo azazira ibibi bya se, niukuriazabaho.

18Ariko se ubwe kuko yakoze iby'urugomo, akambura uwo bava inda imwe kandi agakorera ibitari byiza mu bwoko bwe, dore azapfa azize ibyo byaha bye.

19“Kandi murampakanya ngo ‘Umwana yabuzwa n'iki kuziraibibi bya se?’Ndabasubizanti: Umwana nakora ibitunganye bihwanye n'amategeko, agakomeza amateka yanjye yose kandi akayakurikiza, niukuriazabaho.

20Ubugingo bukoraicyaha ni bwo buzapfa,umwana ntazazira ibyaha bya se kandi na se ntazazira ibyaha by'umwana we, gukiranuka k'umukiranutsi kuzabakuri we, kandi ibyaha by'umunyabyaha bizaba kuri we.

21“Arikoumunyabyaha nahindukiraakava mu byaha bye byose yakoze, agakomeza amategeko yanjye yose kandi agakora ibitunganye bihwanye n'amategeko, niukuriazabaho ntabwo azapfa.

22Ibyaha bye byose yakoze nta na kimwe kizamubarwaho, azabeshwaho n'uko yabayeumukiranutsi.

23Muragira ngo nishimira koumunyabyaha apfa? Ni ko Umwami Uwiteka abaza. Ikiruta si uko yahindukiraakava mu nzira ye mbi, akabaho?

24“Arikoumukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibibi, agakurikiza ibizira byose, ibyoumunyabyaha akora, mbese azabaho? Ibyo gukiranuka yakoze byose nta na kimwe kizibukwa,ubugomebwe yagize n'icyaha cye yakoze ni byo azazira.

25“Ariko muravuga muti ‘Imigenzereze y'Uwiteka ntitunganye.’Nimwumve mwa b'inzu ya Isirayeli mwe, mbese imigenzereze yanjye ntitunganye? Imigenzereze yanyu si yo idatunganye?

26Umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibibi azabipfiramo, ibibi yakoze ni byo apfiramo.

27Maze kandiumunyabyaha nava mu byaha bye yakoraga, agakora ibitunganye bihwanye n'amategeko, azakizaubugingo bwe.

28Kuko yihwituye akava mu bibi bye yakoze byose, niukuriazabaho ntabwo azapfa.

29Ariko ab'inzu ya Isirayeli baravuga bati ‘Imigenzereze y'Uwiteka ntitunganye.’Mwa b'inzu ya Isirayeli mwe, mbese imigenzereze yanjye ntitunganye? Imigenzereze yanyu si yo idatunganye?

30“Ni cyo gituma ngiye kubaciraurubanza,umuntu wese nk'uko imigenzereze ye iri, mwa b'inzu ya Isirayeli mwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Nimugaruke muve mu bibi byanyu byose, ibibi bitabatera kurimburwa.

31Nimute kure ibicumurobyanyu byose, ibyo mwakoze, mwirememoumutimamushyan'umwuka mushya. Kuki mwarinda gupfa, mwa b'inzu ya Isirayeli mwe?

32Erega sinishimiraugiyegupfa ko yapfa, nuko nimuhindukiremubeho.”Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>