Ezek 2:1-10 BYSB2001 - Bible AI

1Maze arambwira ati “Mwana w'umuntu, byukauhagarare mvuganenawe.”

2Akivuganananjye Umwuka anyinjiramo, anshingisha ibirenge byanjye maze numvauwavuganaga nanjye arambwira ati

3“Mwana w'umuntu, ngutumye ku Bisirayeli no ku mahanga yansuzuguyeakangomera, bo na ba sekuruzabancumuyehokugezan'uyu munsi.

4Abana babo ni abashizi b'isoni b'imitima inangiwe, ni bo ngutumyeho mazeuzababwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga.’

5Na bo nubwo bazumva naho batakumva (kuko ari inzu y'abagome), ariko rero bazamenya koumuhanuzi yari abarimo.

6“Kandi nawe mwana w'umuntu we kubatinya, ntutinye n'amagambo yabo nubwo uri mu mifatangwe no mu mahwa,ukabautuyemuri sikorupiyo. We gutinya amagambo yabo, ntushishwe n'igitsure cyabo nubwo ari inzu y'abagome.

7Mazeuzababwira amagambo yanjye nubwo bazumva naho batakumva, kuko ari abagome bikabije.

8“Ariko weho mwana w'umuntu, umva icyo nkubwira. We kubaumugomenk'iyo nzu y'abagome, bumbura akanwa kawe maze icyo nguhaukirye.”

9Nuko ndebye mbonaukubokokunyerekeyeho, maze mbona gufiteumuzingo w'igitabo.

10Akibumburiraimbere yanjye kandi cyari cyanditsweho imbere n'inyuma, cyanditswemo amaganya n'umuborogo n'ibyago.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>