Ezek 21:1-37 BYSB2001 - Bible AI

1Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

2“Mwana w'umuntu, erekeza amaso yawe ikusi, wohereze ijambo ryawe ikusi, mazeuhanurireishyamba ryo mu kibaya cy'ikusi,

3ubwire ishyamba ryaho uti ‘Umva ijambo ry'Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kugukongeza, kandiumurirowaweuzatwika igiti kibisi cyose n'igiti cyumye cyose bikurimo, ntabwo ibirimi by'umurirobizazima, mu maso hose hazababirwauhereye ikusiukageza ikasikazi.

4Maze igifiteubugingo cyose kizabona ko ari jye Uwitekauwukongeje, kandi ntuzazima.’”

5Nuko ndavuga nti “Ayii Mwami Uwiteka! Baramvuga bati ‘Mbese ahouriyamuntu siumuciw'imigani?’”

6Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

7“Mwana w'umuntu, erekeza amaso yawe i Yerusalemu, wohereze ijambo ryawe ku buturobwera, kandiuhanurireigihugu cya Isirayeli

8ukibwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye, ngiye gukurainkota yanjye mu rwubatirwayo, maze ngutsembane n'abakiranutsi n'abanyabyaha.

9Nuko rero, ubwo nzagutsembana n'abakiranutsi n'abanyabyaha, ni cyo gituma inkota yanjye izava mu rwubatirwayo yibasiye ibifiteumubiribyoseuhereye ikusiukageza ikasikazi,

10maze ibifiteumubiribyose bizamenya yuko jye, Uwiteka, nakuye inkota yanjye mu rwubatirwayo, ntabwo izarusubiramoukundi.’

11“Nuko rerounihe, mwana w'umuntu, kandiunihire imbere yaboufiteumubabaro mwinshiuguciyeumugongo.

12Nuko nibakubazabati ‘Igitumaunihani iki?’Uzabasubizeuti ‘Mbitewe n'inkuru y'ibibi bije,umutimawoseuzahamuka n'amaboko yose atentebuke,umutimawoseuzakuka, n'intege zose zihinduke amazi. Dore biraje kandi bigiye gusohora. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.’”

13Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

14“Mwana w'umuntu, vugauhanura uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Vuga uti: Inkota, inkota iratyaye kandi irarabagirana,

15yatyarijwe kugirango isogote, irarabagirana kugirango ise n'umurabyo. Mbese aho twagira ibitwenge? Inkoni y'umwana wanjye ihinyura igiti cyose.

16Iyo nkota yatangiwe kugirango bayiboneze ibone gukoreshwa. Inkota yatyajwe, niukuriyarabagiranishijwe kugirango ishyirwe mu kubokok'umwicanyi.

17Takaucureumuborogo mwana w'umuntu, kuko ibanguriweubwoko bwanjye, ibanguriweibikomangoma bya Isirayeli byose byategekewe inkota hamwe n'ubwoko bwanjye. Nuko rero ikubiteku itako.

18Kuko hariho amakuba, niba inkoni y'agasuzugurona yo itakiriho bitwaye iki? Ni ko Umwami Uwiteka avuga.’

19“Nuko rero weho mwana w'umuntu,uhumurekandiukubitemu mashyi,urekeinkota ikubitekabiri ndetse n'ubwa gatatu, ni yo nkota iteraurugumarwica, ni inkota y'ukomeye wakomerekejweurugumarwica, yinjiye no mu mazu yabo.

20Kandi iyo nkota iteyeubwoba nayibanguriyeamarembo yabo yose, kugirango imitima yabo ijabuke barusheho gusitara. Yemwe, isa n'umurabyo, ityarizwa gusogota.

21Ishyire hamweuganaiburyo witezeurugamba,uganaibumosoaho werekeje amaso yawe hose.

22Nanjye nzakubitamu mashyi, kandi ntumeuburakari bwanjye butuza. Ni jye Uwitekaubivuga.”

23Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti

24“Nawe mwana w'umuntu, wishyirireho inzira ebyiri zo kunyurwamo n'inkota y'umwami w'i Babuloniije, zombi zizava mu gihugu kimwe,ushyireho ikimenyetso,ugishyire aho inzira ijya mu murwa itangiriye.

25Uzashyireho inzira y'inkota ize i Raba y'Abamoni, n'i Buyudai Yerusalemu hari ibihome.

26Kukoumwami w'i Babuloniyahagaze mu mahuriroy'inzira, aho izo nzira zombi zitangiriye kugirango araguze, akazungurizaimyambi hirya no hino akaraguza terafimu, kandi akareba no mu mwijima wo mu nda.

27Mazeukubokokwe kw'iburyo ni ko yereje i Yerusalemu, ngo yishyireho imigogo y'urwicundo yo gusenya inkike z'amabuye, akasamira abazahatsindirwa akavuza induru, agashyiraho n'imigogo yo gusenya amarembo, akaharundaho ibyo kuririraho, akahakikizaho ibihome.

28Nyamara bizababera nk'indagu y'ibinyoma, imbere y'ababarahiye, ariko azabibutsa igicumurocyabo kugirango bafatwe.

29“Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati ‘Kuko mwateye gukiranirwa kwanyu ko kwibukwa, mugatwikururaibicumurobyanyu bigatuma ibyaha byanyu bigaragarira mu mirimo yanyu yose, ubwo mwibutswemuzafatwaukuboko.

30“‘Naweuwakomerekejweurugumarwica, wa mwami mubi wa Isirayeli we, wasohoweho n'umunsi wawe, mu gihe cy'imperukauzahanirwa ibibi byawe.

31Ni ko Umwami Uwiteka avuze. Ikurehoigisingo wiyambure ikamba, ntabwo bizakomeza kumerank'uko byari bisanzwe, icyari hasiugishyire hejuru kandi icyari hejuruugicishe bugufi.

32Nzabyubika, nzabyubika, nzabyubikana byo ntibizongera kubaho, kugezaigihe nyirabyoubifitiyeubushobozi azazira, nanjye nzabimuha.’

33“Nawe mwana w'umuntu vugauhanura uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ibya bene Amoni n'igitutsi cyabo.’Mazeuvugeuti ‘Inkota, inkota irabanguwe, ibonerejwe gusogota kugirango irimbure ibe nk'umurabyo,

34bakikubonera iyerekwa ry'ubusa, bakuraguriraibinyoma, kugirangourambikwe ku majosi y'abanyabyaha bakomerekejweurugumarwica, basohoweho n'umunsi wabo, mu gihe cy'imperuka bazahanirwa ibyaha byabo.

35Ya nkotauyisubizemu rwubatirwayo. Aho waremewe, mu gihugu cya kavukireyawe, ni ho nzaguciriraurubanza.

36Kandi nzagusukahoumujinya wanjye, nguhuhirehoumurirow'uburakari bwanjye. Nzakugabiza amaboko y'abanyarugomo, abahanga bo kurimbura.

37Uzaba uwo gukongorwa n'umuriro, n'amaraso yawe azameneka mu gihugu cyose, kandi ntabwouzongera kwibukwaukundi kuko jye Uwiteka mbivuze.’”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>