1Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti
2“Nawe mwana w'umuntu, mbeseuzacaurubanza,uzaciraurubanzaumurwauvusha amaraso? Nuko wumenyeshe ibizira byawo byose.
3Kandiuzavuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuze ngo: Doreumurwauvushiriza amaraso muri wo hagati kugirango igihe cyawo kigere, kandi wiremera ibigirwamana bituma wiyanduza!
4Amaraso wavushije yatumyeugibwaho n'urubanza, n'ibigirwamana wiremeye byarakwanduje, kandi wowe wateye igihe cyawe ko gisohora ndetseukageza no ku myaka yawe. Ku bw'ibyo ni jye wakugizeurw'amenyo ku banyamahanga,ugasekwa n'ibihugu byose.
5Abari hafi yawe n'abari kure yawe bazagusekako uri uw'izina ryanduye, kandiugiraumuvurungano mwinshi.
6Dore ibikomangoma bya Isirayeli, kimwe kimwe muri wowe,umurimow'amaboko yabyo niukuvusha amaraso.
7Abari muri wowe basuzuguraba se na ba nyina, abashyitsi bakagirirwaurugomomuri wowe, impfubyi n'abapfakazi bakagirirwa nabi muri wowe.
8Wasuzuguyeibyera byanjye,uzirura n'amasabato yanjye.
9Ababeshyera abandi bari bakurimokugirango bavushe amaraso, abagutuyehobagaburiyeimandwa mu mpinga z'imisozi, kandi bagukoreramo ibiteye ishozi.
10Muri wowe bambura ba se bakabateraubwambure, kandi bakoza abagore bari mu mugongo isoni.
11Umuntu akorana ibizira n'umugorew'umuturanyi we, kandi undi akanduzaumukazana we amusambanya, undi wo muri wowe agakinda mushiki we basangiye se.
12Abakurimobakiriye impongano kugirango bavushe amaraso, wemeye kwakira indamu y'ubuhenzi n'inyungu zirenzeurugero, kandi wabonye indamu kuri bagenzi baweubarenganije, ariko jye waranyibagiwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
13“‘Dore ni cyo cyatumye nkubitaibiganza byanjye ku ndamu z'uburiganya wabonye, no ku bw'amaraso yavushirijwe muri wowe.
14Mbeseumutimawaweuzihangana? Ese n'amaboko yawe azakomera mu minsi nzabiguhaniraho? Jye Uwiteka ni jye wabivuze kandi nzabisohoza.
15Nzagutataniriza mu mahanga nguteragane mu bihugu, ibyo wanduye by'umwanda nzabikumaramo.
16Naweuzabawiyandurijeimbere y'abanyamahanga, mazeuzamenye yuko ndi Uwiteka.’”
17Ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
18“Mwana w'umuntu, inzu ya Isirayeli yampindukiyeinkamba, bose niumuringa n'ibati, n'icyuma n'isasu biri mu ruganda, bahindutse inkamba y'ifeza.
19Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati ‘Kuko mwese mwahindutse inkamba, dore ngiye kubateraniriza muri Yerusalemu hagati.
20Nk'uko bateraniriza ifeza n'umuringa, n'icyuma n'isasu n'ibati mu ruganda, bakabivugutirahoumurirokugirango bishonge, uko ni ko namwe nzabateraniriza hamwe mfiteuburakari n'umujinya, abe ari mo mbashyira mbashongeshe.
21Niukurinzabateraniriza hamwe, mbavugutirehoumurirow'uburakari bwanjye muyishongeremo hagati.
22Nk'uko ifeza ishongera mu ruganda ni ko muzayishongeramo hagati, kandi muzamenya yuko jye Uwiteka nabasutsehouburakari bwanjye bukaze.’”
23Nuko ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
24“Mwana w'umuntu,ukibwire uti ‘Uri igihugu kitabonejwe, kitavubiweimvura ku munsi w'uburakari bukaze.’
25Abahanuzi bacyo bakigiriyemoubugambanyi, nk'uko intare itontoma igiye mu muhigobamizeubugingo bw'abantu,ubutunzi n'ibintu by'igiciro cyinshi barabitwaye, bapfakaje benshi muri cyo.
26Abatambyi bacyo bishe amategeko yanjye ku rugomo, banziruriyeibintu byanjye byera. Ntibashyize itandukaniro hagati y'ibyera n'ibitejejwe, ntibamenyesheje abantu gutandukanya ibyanduye n'ibitanduye, kandi n'amasabato yanjye barayirengagije maze nsuzugurirwa muri bo.
27Ibikomangoma byo muri bo bimeze nk'amasega agiye mu muhigo, bivusha amaraso bikarimburaubugingo bw'abantu, kugirango bibone indamu y'uburiganya.
28N'abahanuzi baho babihomesheje ishwagara idakomeye, bakabona iyerekwa ry'ibinyoma kandi bakabahanuriraibinyoma bavuga bati ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka yavuze’, kandi Uwiteka ari nta cyo yavuze.
29Abantu bo mu gihugu bagizeurugomobakajya bambura, ndetse bakagirira nabi abakene n'indushyi, n'uwigendera bakamurenganya.
30Kandi nashatseumuntu muri bo wasana inkike, ngo ahagarare imbere yanjye mu cyuho ahagarariye igihugu kugirango ntakirimbura, ariko ntawe nabonye.
31Ni cyo cyatumye mbasukahouburakari bwanjye bukaze, mbakongereshaumurirow'umujinya wanjye, maze imigenzereze yabo nyiherereza ku mitwe yabo.”Ni ko Umwami Uwiteka avuga.