Ezek 24:1-27 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko mu mwaka wa cyenda, mu kwezi kwa cumi ku munsi wa cumi w'uko kwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

2“Mwana w'umuntu, wiyandikireumunsi ari wo uyu munsi, kuko uyu munsiumwami w'i Babuloniageze hafi y'i Yerusalemu.

3Kandiucireinzu y'abagomeumuganiubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ushyigikire inkono ivuga,uyishyigikire mazeuyisukemoamazi,

4uyiteranyirizemo ibice by'inyama ndetse n'umuhorewose,ukugurun'ukuboko,uyuzuzemoamagufwa meza yose.

5Wende inziza cyane yo mu mukumbi, wenyegeze inkwi munsi y'inkono ivuga zitume ibira cyane, kugirango amagufwa ayirimo ashye.

6“‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Umurwauvusha amarasouzabona ishyano, inkono ivuga irimo ingese, ingese yayo itayivuyemo! Uyaruremointongo imwe imweutabifindiye,

7kuko amaraso yawo awurimo. Yayashyize ku rutarerurihoubusa, ntabwo yayasutse ku butakango atwikirwe n'umukungugu.

8“‘Amaraso yawo nayashyize ku rutarerurihoubusakugirango adatwikirwa, kugirango abyutseuburakari buhōra.

9“‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Umurwauvusha amarasouzabona ishyano! Nanjye nzatuma ikirundo cy'inkwi kiba kinini.

10Enyegezamo inkwi, kongezaumuriro, hisha inyama neza,ukomezeumufakandi amagufwa atwikwe.

11Mazeuyitereke ku makara y'umuriroirimoubusakugirango ishyuhe cyane,umuringa wo kuri youshyekandiumwandauyirimoushonge, ingese yayo ibone gushiramo.

12Yinanijeumuruhonyamara ingese yayo nyinshi ntabwo yayivuyemo, ingese yayo ntimarwaho n'umuriro.

13Imyanda yawe irimoubusambanyi kuko nakuboneje ntubonere, ntabwouzongera gukurwaho imyanda yaweukundi, kugezaubwo nzakurangirizahouburakari bwanjye.

14Ni jye Uwiteka wabivuze, bizasohora kandi ni jyeuzabikora. Ntabwo nzigarura kandi sinzagira ibambe, habe no kubyicuza. Uko inzira zawe ziri n'imigirire yawe uko iri, ni ko bazaguciraurubanza.’”Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

15Nuko ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

16“Mwana w'umuntu, dore ngiye kukunyaga icyo wahozagaho amaso bigutunguye, ariko ntuzaboroge, ntuzarire kandi amarira ntazagutembe mu maso.

17Uzanihe ariko bucece, we kuborogeraupfuye, wizungurizeigitambaro ku mutwe kandiukwete inkweto zawe, we kwipfuka ku munwa kandi we kurya ibyokurya by'abapfushije.”

18Nuko mu gitondo mvuganye n'abantu, nimugorobaumugorewanjye arapfa, maze bukeyengenza uko nategetswe.

19Maze rubanda barambaza bati “Mbese ntiwadusobanuriraicyo ibyo bintu bidusūrira, bitumaugenza utyo?”

20Maze ndababwira nti “Ijambo ry'Uwiteka ryanjeho riti

21‘Bwira inzu ya Isirayeli uti: Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kuziruraubuturobwanjye bwera mwishimanaga yuko ari bwo bugaragazaububasha bwanyu, ari bwo mwahozagaho amaso, ibyoubugingo bwanyu bugirira ibambe, abahungu banyu n'abakobwa banyu mwasize bazagushwan'inkota.

22Namwe muzagenza nk'uko nagenje, ntabwo muzipfuka ku munwa cyangwa ngo murye ibyokurya by'abapfushije.

23Ibitambaro byanyu bizazungurizwa ku mitwe yanyu, n'inkweto zanyu muzazambara mu birenge byanyu. Ntabwo muzaboroga cyangwa ngo murire, ahubwo muzasogobwa n'ibibi byanyu,umuntu wese anihanihire hamwe na mugenzi we.

24Uko ni ko Ezekiyeli azababera ikimenyetso, uko yakoze kose namwe muzabeari ko mukora, igihe ibyo bizaba muzamenya yuko ndi Uwiteka.’

25“Nawe mwana w'umuntu, muri uwo munsi nzabakurahoububasha bwabo n'umunezero w'icyubahiro cyabo, ibyo bahozagaho amaso n'iby'inkoramutimana byo, ari byo bahungu babo n'abakobwa babo.

26Mbese uwo munsiuzarokoka wese ntazaza aho uri, akabikumvisha mu matwi yawe?

27Uwo munsi akanwa kawe kazabumburirwauwarokotse, mazeuvugewe kuzongera kuba ikiragiukundi. Uko ni kouzababera ikimenyetso maze na bo bamenye yuko ndi Uwiteka.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>