1Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
2“Mwana w'umuntu, erekeza amaso yawe kuri bene Amoni mazeubahanurire.
3Ubwire bene Amoni uti ‘Nimwumve ijambo ry'Umwami Uwiteka ngo: Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wagize ngo “Awa!”ukishima hejuru y'ubuturobwanjye bwera igihe bwanduzwaga, kandi n'igihugu cya Isirayeli igihe cyahindukagaamatongo, n'inzu ya Yuda igihe bajyanwaga ari imbohe,
4ni cyo gituma ngiye kukugabiza ab'iburasirazuba baguhindūre, bazagerereza iwawe, bazakubakamo amazu, bazakuriraimyaka, bazakunywera n'amata.
5Kandi i Raba nzahagira ikiraro cy'ingamiya, n'aha bene Amoni mpagire icyarire cy'imikumbi, maze muzamenye yuko ndi Uwiteka.
6“‘Umwami Uwiteka aravuga ngo: Kuko wakomye mu mashyiukiyerekanaumuhamirizo, kandiukishima hejuru y'igihugu cya Isirayeli,ukakigayishaumutimawawe wose,
7nuko dore nkuramburiyehoukubokokwanjye, kandi ngiye kugutanga ubeumunyago w'amahanga, kandi nzaguca mu moko ngutsembe mu bihugu, nkurimbure mazeumenye yuko ndi Uwiteka.’
8“Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko Abamowabu n'ab'i Seyiri bavuga bati ‘Dore, inzu ya Yuda ihwanye n'ayandi mahanga yose’, 2.8-11
9ni cyo gituma ngiye guca icyuho mu gihugu cya Mowabu, mbanyage imiduguduuhereye ku miduguduiri mu ngabano ze, ihesha igihugu icyubahiro ari yo Betiyeshimoti, n'i Bālimeyoni na Kiriyatayimu,
10nyihe ab'iburasirazuba batere na bene Amoni, kandi nzabibaha babe bene byo kugirango bene Amoni be kongera kwibukwa mu mahanga.
11Nzacira Mowabu ho iteka, maze bamenye yuko ndi Uwiteka.”
12Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo “Kuko Edomu yagiriye inzu ya Yuda nabi ayihōra, agacumuracyane ndetse akabihōrera, 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5
13ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Ngiye kuramburiraukubokokwanjye kuri Edomu mucemoabantu n'amatungo, kandi nzahagira amatongo mpereye i Temani, bagushwen'inkota bageze n'i Dedani.
14Edomu nzamuhōresha amaboko y'ubwoko bwanjye Isirayeli, kandi ukoumujinya wanjye uri n'uburakari bwanjye uko bungana, ni ko bazagenzereza Edomu maze bamenye guhōra kwanjye. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka.”
15Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo “Kuko Abafilisitiya bakurikije ibyo guhōra, bagahōra bafiteumutimaw'urugomongo barimbure bakurikijeurwangano rw'iteka ryose, 2.4-7; Zek 9.5-7
16ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore Abafilisitiya ngiye kubaramburirahoukubokokwanjye, n'Abakereti mbatsembeho, ndimbure n'abasigaye mu kibaya cy'inyanja.
17Kandi nzabasohozaho guhoragukomeye mbahanisheuburakari bukaze, maze bamenye yuko ndi Uwiteka igihe nzabasohozaho guhorakwanjye.”