Ezek 29:1-21 BYSB2001 - Bible AI

1Mu mwaka wa cumi, mu kwezi kwa cumi ku munsi wa cumi n'ibiri w'uko kwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

2“Mwana w'umuntu, erekeza amaso kuri Farawoumwami wa Egiputa,umuhanurireubwe na Egiputa hoseuvugeuti

3‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye Farawo mwami wa Egiputa, wa kiyoka we kinini kiryamye hagati y'imigezi yaho wavuze uti “Uruzi rwanjye niurwanjye bwite kandi ni jye warwiremeyeubwanjye.”

4Ariko ngiye gushyira indobo mu nzasaya zawe, ntume amafi yo mu nzuzi zawe yomekana n'imvuvu zawe, kandi nzakurobangukuremu nzuzi hamwe n'ayo mafi yose yo mu nzuzi zawe yomekanye n'imvuvu zawe.

5Kandi nzakujugunya mu butayuwowe n'amafi yose yo mu nzuzi zawe,uzagwa ku gasozi ntabwouzararurwa habe no gukoranywa, naragutanze ngo ube ikiryo cy'inyamaswa zo mu isi n'ibisiga byo mu kirere.

6Maze abatuye muri Egiputa bose bazamenye yuko ndi Uwiteka, kuko babereye inzu ya Isirayeli inkoni y'urubingo.

7Igihe bagufasheukubokowaravunitse ibisate bisatura intugu zabo zose, kandi igihe bakwegamyeho waravunaguritseutumaumugongo wabo woseutentebuka.

8Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore ngiye kugutezainkota, nkumareho abantu n'amatungo.

9Kandi igihugu cya Egiputa kizaba ikidaturwa n'amatongo, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka kuko yavuze ati “Uruzi niurwanjye kandi ni jyewe waruremye.”

10Nuko rero dore ndakwibasiye nibasiye n'inzuzi zawe, kandi igihugu cya Egiputa nzagihindura ikidaturwa n'amatongo,uhereye ku munaraw'i Seveneukageza mu rugabano rwo muri Etiyopiya.

11Nta kirenge cy'umuntu kizahanyura habe n'inzara z'amatungo, kandi hazamara imyaka mirongo ine hataraturwa.

12Maze igihugu cya Egiputa nzagihinduriraamatongo hagati y'ibindi bihugu byabaye imyirare, n'imiduguduyaho iri hagati y'iyindi yahindutse amatongo izamara imyaka mirongo ine ari ko ikiri, kandi Abanyegiputa nzabatataniriza mu mahanga mbateragane mu yandi mahugu.’”

13Umwami Uwiteka aravuga ati “Imyaka mirongo ine nishira, nzakoranya Abanyegiputa mbavane mu mahanga batataniyemo,

14kandi nzagarura Abanyegiputa bajyanywe ari imbohe. Nzabagarura mbageze mu gihugu cy'i Patirosi, mu gihugu cya kavukireyabo, maze bahagirireubwami busuzuguritse.

15Hazaba inyuma y'ibindi bihugu by'abami byose, kandi ntabwo hazongera kwishyira ejuru y'ayandi mahanga, nzabacebya kugirango batazongera gutegeka amahangaukundi.

16Kandi ntibazongera kuberainzu ya Isirayeli ibyiringiro, ngo batume ibibi byibukwa by'igihe babisungaga, maze bazamenye yuko ndi Umwami Uwiteka.”

17Nuko mu mwaka wa makumyabiri n'irindwi, mu kwezi kwa mbere ku munsi wa mbere w'uko kwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

18“Mwana w'umuntu, Nebukadinezariumwami w'i Babuloniyakoresheje ingabo zeumurimoukomeye ubwo zateraga i Tiro,umutwe wose wapyotseuruhara,urutugurwose rwarakobotse, kandi nta ngororano yabonye mu by'i Tiro, bona n'ingabo ze ku bw'ibyo yankoreye ahateye.

19Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore igihugu cya Egiputa ngiye kukigabiza Nebukadinezariumwami w'i Babuloni, azajyana abantu baho ajyane n'iminyago yaho ahasahure, ibyo bizaba ingororano z'ingabo ze.

20Namuhayeigihugu cya Egiputa ho ingororano y'ibyo yankoreye, kuko ari jye bakoreraga. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka.

21“Uwo munsi nzatuma ihembe ry'inzu ya Isirayeli rimera, kandi nzaguha kubumburiraumunwa hagati yabo, na bo bazamenya yuko ndi Uwiteka.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>