Ezek 3:1-27 BYSB2001 - Bible AI

1Maze arambwira ati “Mwana w'umuntu, icyoubonyeukirye, urye uwo muzingo mazeugendeubwire inzu ya Isirayeli.”

2Nuko mbumbura akanwa angaburirauwo muzingo.

3Arambwira ati “Mwana w'umuntu, haza inda yawe, n'amara yaweuyuzuzemouyu muzingo nguhaye.”Nuko mperako ndawurya, mu kanwaundyohera nk'ubuki.

4Maze arambwira ati “Mwana w'umuntu, genda ujye ku b'inzu ya Isirayeliubabwire amagambo yanjye,

5kuko ntagutumye ku bantu b'ururimirutamenyekana cyangwa rurushya, ahubwo ngutumye ku b'inzu ya Isirayeli.

6Si ku moko menshi avugaururimirutamenyekana cyangwaururimirurushya, abo mutumvikana. Niukuri, iyaba naragutumye kuri ba bandi baba barakumviye.

7Ariko ab'inzu ya Isirayeli ntibazakumvira kuko nanjye banga kunyumvira, kuko ab'inzu ya Isirayeli bose bazinzeumunya kandi binangiyeumutima.

8Dore ngiye gutumamu maso hawe hakomera hagahangara mu maso habo, n'uruhanga rwawe nduhe gukomera ngo ruhangare impanga zabo.

9Uruhanga rwawe naruhayegukomera nk'intosho rurusha isarabwayi, we kubatinya ngoushishwe n'igitsure cyabo nubwo ari inzu y'abagome.”

10Maze arongera arambwira ati “Mwana w'umuntu, amagambo yanjye yose ngiye kukubwirauyakire mu mutimawawe, kandiuyumvishe amatwi yawe,

11mazeugendeusange abo mu bwoko bwawe bajyanywe ari imbohe,uvuganena boubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuze’, nubwo babyumva naho batabyumva.”

12Maze Umwuka aranterura, numva ijwi rihorera cyane rinturutse inyuma rivuga riti “Ubwiza bw'Uwiteka buherweumugisha mu buturobwe.”

13Kandi numva amababa y'ibizima ahorera, uko yakubitanaga n'umuhindo w'inziga zari iruhande rwabyo, ndetse n'ikiriri cy'urusakurwinshi.

14Nuko Umwuka aranterura aranjyana, ngenda nshaririwe ndakaye cyane, arikoukubokok'Uwiteka kwari kunkomeje.

15Maze nsanga abajyanywe ari imbohe i Telabibu, bari batuye ku mugeziKebari, nicara aho bari batuye mpamara iminsi irindwi numiwenicaye hagati yabo.

16Nuko iminsi irindwi ishize, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

17“Mwana w'umuntu, nakugizeumurinzi w'inzu ya Isirayeli, nuko wumve ijambo ryo mu kanwa kanjye,ubumvishe ibyo mbaburira.

18Nimbwiraumunyabyaha nti ‘Gupfa kouzapfa’nawe ntumuburire, cyangwa ngouvuganen'umunyabyahaumwihanangiriza kuva mu nzira ye mbi ngoukizeubugingo bwe, uwo munyabyaha azapfira mu byaha bye, ariko ni wowe nzabaza amaraso ye.

19Ariko nuburiraumunyabyaha ntave mu byaha bye cyangwa mu nzira ye mbi, azapfira mu byaha bye, ariko wehouzabaukijijeubugingo bwawe.

20“Kandiumukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibyo gukiranirwa, nzashyira igisitaza imbere ye kandi azapfa, kukoutamuburiyeazapfira mu cyaha cye, kandi imirimo ye yo gukiranuka yakoze ntizibukwaukundi, ariko ni wowe nzabaza amaraso ye.

21Ariko nuburiraumukiranutsi kugirango adakora icyaha na we ntakore icyaha, niukuriazabaho kuko yemeye kuburirwa, kandi naweuzabaurokoyeubugingo bwawe.”

22Aho ni houkubokok'Uwiteka kwanziyeho maze arambwira ati “Hagurukaujye mu kibaya, ni ho ndi buvuganire nawe.”

23Mperako ndahagurukanjya mu kibaya, maze mbonaubwiza bw'Uwiteka buharibumezenk'ubwiza naboneye ku mugeziKebari, maze ngwa nubamye.

24Umwuka anyinjiramo anshingisha ibirenge byanjye, maze avuganananjye arambwira ati “Genda wikingiranire mu nzu yawe.

25Ariko rero mwana w'umuntu, dore bazagushyiraho iminyururubayikuboheshe, kandi ntuzabasha gusohoka ngo ujye muri bo.

26Nzatumaururimirwawe rufatana n'urusenge rw'akanwa kawe, maze ube ikiragi we kubabera imbuzi, kuko abo ari inzu y'abagome.

27Ariko igihe nzavugananawe nzabumbura akanwa kawe naweuzababwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngoushaka kumva niyumve, kandiudashaka kumva narorere’, kuko abo ari inzu y'abagome.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>