Ezek 30:1-26 BYSB2001 - Bible AI

1Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti

2“Mwana w'umuntu,uhanure kandiuvugeuti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nimuboroge, uwo munsiuzabona ishyano!

3Kukoumunsiugezebugufi, niukuriumunsi w'Uwiteka uri hafi,uzabaumunsi w'ibicu, ube igihe cy'abanyamahanga.

4Inkota izagwira muri Egiputa, kandiumubabarouzabamuri Etiyopiya igihe abasogoswe bazagwa muri Egiputa, bazajyana n'abantu babo n'imfatiro zaho zisenywe.

5“‘Etiyopiya na Puti na Ludi n'abantu b'uruvange bose, na Kubi n'abo mu gihugu gifatanije na yo, bazagwa hamwe na bo bishwe n'inkota.

6“‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Abahagarikiye Egiputa na bo bazagwa, kandiubwibone bw'ububasha bwabo buzacishwa bugufi, bazagushwan'inkotauhereye ku munaraw'i Sevene. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka.

7Bazasigara mu misaka hagati y'ibihugu byahindutse amatongo, n'imiduguduyaho izaba hagati y'iyindi miduguduyasenyutse.

8Bazamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzaba maze gukongezaumuriromuri Egiputa, abafasha baho bose barimbutse.

9“‘Uwo munsi intumwa zizamva imbere zijyanwa n'inkuge zijya guteraubwoba Abanyetiyopiya biraye, bazafatwa n'umubabaro nko mu munsi wo muri Egiputa, kandi uwo munsiuraje.

10“‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nzamaraho abantu bo muri Egiputa, bamarwe n'amaboko ya Nebukadinezariumwami w'i Babuloni.

11We n'ingabo ze ziri kumwe na we zitera amahangaubwoba, bazazanwa no kurimbura igihugu kandi bazuhiraEgiputa inkota zabo, maze igihugu bacyuzuzemoimirambo.

12Imigezi nzayikamya igihugu ngitange mu maboko y'abantu babi, kandi igihugu n'ibikirimo byose nzagihindurisha amatongoukubokokw'abanyamahanga. Ni jye Uwiteka wabivuze.

13“‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ibigirwamana na byo nzabirimbura kandi nzatsemba ibishushanyo muri Nofu, nta gikomangoma kizongera kuva mu gihugu cya Egiputa, kandi igihugu cya Egiputa nzagishyiramo ibiteyeubwoba.

14I Patirosi nzahahindura amatongo, nkongezeumuriromuri Sowani, na ho kuri No mpacireho iteka.

15Nzasukauburakari bwanjye kuri Sini igihome cyo muri Egiputa, kandi abantu bo kuri No nzabatsemba.

16Nzakongezaumuriromuri Egiputa, i Sini hazagiraumubabaroukomeye kandi kuri No hazubikwa, na ho i Nofu hazaterwa n'ababisha ku manywa.

17Abasore bo muri Aveni n'ab'i Pibeseti bazagushwan'inkota, kandi abo muri iyo midugudubazajyanwa ari imbohe.

18I Tehafenehesi na ho hazabaubwirakabiri igihe nzahakurahouburetwa bwa Egiputa, kandiubwibone bw'ububasha bwaho buzahashira. Igicu kizahatwikira, na bo abakobwa babo bazajyanwa ari abanyagano.

19Uko ni ko nzashyira ibihano kuri Egiputa, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.’”

20Nuko mu mwaka wa cumi n'umwe, mu kwezi kwa mbere ku munsi wa karindwi w'uko kwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

21“Mwana w'umuntu, navunnyeukubokokwa Farawoumwami wa Egiputa, kandi dore ntabwo kwapfutswengo gushyirwehoumuti, ntikwashyizweho igitambaro kugirango kuboneimbaraga zo gukomeza inkota.

22Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati ‘Dore nibasiye Farawoumwami wa Egiputa, nzamuvunaamaboko yombi, uko nabanje kuvunamvune n'ugusigaye kugikomeye, kandi inkota iri mu kubokokwe nzayigusha hasi.

23Abanyegiputa nzabatataniriza mu mahanga, mbateragane mu bihugu.

24Amaboko y'umwami w'i Babuloninzayakomeza inkota yanjye nyishyire mu kubokokwe, ariko Farawo we nzamuvunaamaboko, azanihira imbere ye ameze nk'uwakomeretseurugumarwica.

25Kandi amaboko y'umwami w'i Babuloninzayakomeza, na yo amaboko ya Farawo azatentebuka maze bazamenye yuko ndi Uwiteka, igihe nzashyira inkota yanjye mu kubokok'umwami w'i Babuloniakayuhiraigihugu cya Egiputa.

26Kandi Abanyegiputa nzabatataniriza mu mahanga, mbateragane mu bihugu maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.’”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>