Ezek 31:1-18 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko mu mwaka wa cumi n'umwe, mu kwezi kwa gatatu ku munsi wa mbere w'uko kwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

2“Mwana w'umuntu,ubwire Farawoumwami wa Egiputa n'abantu be bose uti ‘Ni nde muhwanije gukomera?

3Dore Umwashuri yariumwerezi w'i Lebanoni,ufiteamashami meza n'igicucu kinini kandi ari muremure, mu bushorishori bwawo bwageze mu bicu.

4Wakujijwe n'amazi menshi imuhengeri hawuteragukuraneza, imigezi yaho yatemberaga impande z'aho watewe zose,ukayobora imigende yawo y'amazi ku biti byose byo mu gasozi.

5Ni cyo cyatumyeuburebure bwawo busumba ibiti byose byo ku gasozi n'amahage yawo akagwira, amashami yawo agakuzwa n'amazi menshi kandiugatoha.

6Ibisiga byo mu kirere byose bikarika mu mashami yawo, kandi inyamaswa zo mu ishyamba zikabyarira ibyana byazo munsi y'amashami yawo, amahanga akomeye yose akaba igicucu cyawo.

7Uko ni ko warimbishijwe n'ubuninibwawo n'uburebure bw'amashami yawo, kuko imizi yawo yari ishoreye mu mazi menshi.

8Imyerezi yo muri ya ngobyi y'Imana ntabwo yabashaga kuwuhisha, imiberoshi ntiyareshyaga n'amahage yawo, n'imyarumonintabwo yareshyaga n'amashami yawo, kandi nta giti cyo muri iyo ngobyi y'Imana cyari gihwanije na woubwiza.

9Nawurimbishije amashami menshi, bituma ibiti byose byo muri Edeni byari mu ngobyi y'Imana biwugirira ishyari.

10“‘Ni cyo cyatumye Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wabaye muremure, mu bushorishori bwawo bwageze mu bicu, kandiuburebure bwawo bugatumaumutimawawo wishyira hejuru,

11nzawugabiza intwari yo mu mahanga izawugirauko ishatse, nawirukanye nywuhoyeibibi byawo.

12Kandi inzaduka z'abanyamahanga ziteraubwoba zarawutemye ziwusigaaho, amashami yawo anyanyagira ku misozi no mu bikombe hose, na yo amahage yawo aravunikaagwa ku migende y'amazi yose yo mu gihugu, kandi amahanga yo mu isi yose ava mu gicucu cyawo arawusiga.

13Ibisiga byo mu kirere byose bizataha kuri wo aho waguye, n'inyamaswa zose zo mu ishyamba zizaba ku mashami yawo,

14kugirango hatagira igiti cyo hafi y'amazi kiziratanauburebure bwacyo, cyangwa ngo kigabe amashami mu bushorishori bwacyo, habe n'ibikomeye byo muri byo bigira ngo bisumbe ibindi ari byo biyoborwamo amazi byose, kuko byose byatanzwe ngo bipfe bijye ikuzimu, bifatanijwe n'abantu bamanuka bajya mu rwobo.

15“‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umunsi wamanukagaujya ikuzimunategetse kuwuborogera, nawukingiye imuhengeri, mbuza imigezi yaho gutemba n'amazi menshi aragomerwa, maze ntuma i Lebanoni ngo hawuborogere kandi n'ibiti byose byo mu gasozi ngo biwurabire.

16Natumye amahanga ahindishwaumushyitsi no guhorera ko kugwa kwawo, igihe nawujugunyaga ikuzimuhamwe n'abo bamanukanabajya mu rwobo, ibiti byose byo muri Edeni n'ibyateretswe biruta ibindiubwiza by'i Lebanoni, biyoborwamo amazi byose byahumurijwe aho biri ikuzimu.

17Na byo bijyana na wo ikuzimubisanga abicishijwe inkota, ndetse bari bawubereye amaboko bakaba mu gicucu cyawo hagati y'amahanga.

18“‘Mu biti byo muri Edeni ni ikihe muhwanijeubwiza no gukomera? Arikouzacishwa bugufihamwe n'ibiti byo muri Edeniugereikuzimu,uzarambarara hagati y'abatakebwe hamwe n'abacishijwe inkota. Uwo ni Farawo n'abantu be bose. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka.’”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>