1Nuko mu mwaka wa cumi n'ibiri, mu kwezi kwa cumi n'abiri ku munsi wa mbere w'uko kwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
2“Mwana w'umuntu, curiraFarawoumwami wa Egiputaumuborogoumubwire uti ‘Wagereranijwe nk'umugunzu w'intare w'amahanga, arikoumezenk'ikiyoka kiri mu nyanja. Watumburutse mu migezi yawe, amaziukayatobesha ibirenge kandi inzuzi zaboukazihindura icyondo.
3Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nzagutegaurushundura rwanjye ndi kumwe n'inteko z'abantu benshi, maze bazagukuruzeurwo rushundura.
4Kandi nzagusigaimusozinkujugunye ku butayu, kandi nzohereza ibisiga byo mu kirere byose bikugweho, n'inyamaswa zo mu isi zose nzazikugabiza zihage.
5Inyama zawe nzazisandaza ku misozi, n'ibikombe mbyuzuzemouburebure bwawe.
6Igihugu wogeragamo mu ruzi rwacyo nzakikuvomeramo amaraso, ndetse nyageze no ku misozi, kandi imigende y'amazi izarangiriramo ibyawe.
7Ubwo nzakuzimya, nzakingiriza ijuru n'inyenyeri zo kuri ryo nzazizimya, izuba nzaritwikiriza igicu kandiukwezi na ko ntikuzava. 6.12-13; 8.12
8Imuri zose zimurikira mu ijuru nzazihinduraumwijima hejuru yawe, igihugu cyawe ngikwizemoumwijima. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka.
9“‘Nzarakaza imitima y'amoko menshi igihe nzakurimburiramu mahanga, mu bihuguutigeze kumenya.
10Niukurinzatuma abantu benshi bagutangarira, kandi abami babo bazamarwa n'ubwoba babutewenawe mu gihe nzabuhirainkota yanjye, kandiumuntu wese azahora ahindiraumushyitsiubugingo bwe ku munsi wo kurimbuka kwawe.’
11“Umwami Uwiteka aravuga ati ‘Inkota y'umwami w'i Babuloniizakugeraho.
12Nzatuma inteko z'ingabo zawe zisenyurwa n'inkota z'intwari, izo zose ni zo zitera amahangaubwoba. Ubwibone bwa Egiputa bazabuhinduraubusa, kandi inteko zaho zose zizarimburwa.
13Kandi nzarimbura amatungo yaho yose ari iruhande rw'amazi menshi, kandi nta kirenge cy'umuntu kizongera kuyatoba, habe n'inzara z'amatungo.
14Ni bwo nzatunganya amazi yaho, inzuzi zaho nkazitembesha nk'amavuta ya elayo. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka.
15Igihe nzahindura igihugu cya Egiputa ikidaturwa n'amatongo, igihugu kikabura ibyari bicyuzuyemo, abagituyemobose nkabarimbura, ni bwo bazamenya yuko ndi Uwiteka.’
16Uwo ni wo muborogo bazaboroga, abakobwa b'amahanga ni wo bazaboroga baborogera Egiputa n'inteko zaho zose.”Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
17Nuko mu mwaka wa cumi n'ibiri, ku munsi wa cumi n'itanu w'ukwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
18“Mwana w'umuntu, ririra inteko zo muri Egiputa,uzijugunye hasi zo n'abakobwa b'amahanga ashimwa, bagere ikuzimuhamwe n'abamanuka bajya mu rwobo.
19Uwourutaubwiza ni nde? Noneho manukaujugunywemu batakebwe.
20“Abanyegiputa bazagwa hagati y'abicishijwe inkota bategekewe inkota, nimubakururanen'inteko zabo zose.
21Intwari zikomeye ziri ikuzimuzizamubwirana n'ababafashaga ziti ‘Abatakebwe baramanutse barambaraye badakoma, bicishijwe inkota.’
22“Aho ni ho Ashuri ari we n'ingabo ze zose, akikijwe n'ibituro bye. Abo bose bishwe bagushijwe n'inkota,
23ibituro byabo biri mu ndiba y'urwobo, kandi bikikije igituro cye. Abo bose bishwe bagushijwe n'inkota, kandi ari bo bateragaubwoba mu gihugu cy'abariho.
24“Aho ni ho Elamu ari we n'inteko ze zose zikikije ku gituro cye, abo bose bishwe bagushijwe n'inkota, bamanutse batakebwe bagera mu ndiba y'isi kandi ari bo bateraga abantuubwoba mu gihugu cy'abariho, batwaye ikimwaro cyabo bari kumwe n'abamanuka bajya mu rwobo.
25Igisasiro cye bagishyize hagati y'abishwe ari kumwe n'inteko ze zose, ibituro bye bimukikijeho. Abo bose ni abatakebwe bicishijwe inkota kuko bateragaubwoba mu gihugu cy'abariho, na bo batwaye ikimwaro cyabo bari kumwe n'abamanuka bajya mu rwobo, hagati y'abishwe ni ho yashyizwe.
26“Aho ni ho Mesheki na Tubalibari bo n'inteko zabo zose, ibituro byabo bibakikijeho. Abo bose ni abatakebwe bicishijwe inkota kuko bateragaubwoba mu gihugu cy'abariho.
27Kandi ntibazaryamana n'intwari zaguye mu batakebwe, zamanutse zikajya ikuzimuzifite intwaro zazo z'intambara, zikisegura inkota zabo, ibicumurobyabo bigahambanwa n'amagufwa yabo, kuko bateraga abakomeyeubwoba mu gihugu cy'abariho.
28“Arikouzavunagurikira hagati y'abatakebwe,uryamishwe hamwe n'abicishijwe inkota.
29“Aho ni ho Edomu ari we n'abami be n'ibikomangoma bye byose, nubwo bari abanyambaraga barambitswe hamwe n'abicishijwe inkota. Bazarambararana n'abatakebwe, n'abamanuka bajya mu rwobo.
30“Aho ni ho ibikomangoma byose by'ikasikazi biri, n'ab'i Sidoni bose bamanukanye n'abishwe, bamwazwa n'uko batezagaubwoba amaboko yabo kandi barambarara badakebwe bari hamwe n'abishwe n'inkota, batwara ikimwaro cyabo bari kumwe n'abamanuka bajya mu rwobo.
31“Farawo azababona ahumurizwe ku bw'inteko ze zose, ari we Farawo n'ingabo ze zose bicishijwe inkota. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
32“Kuko nashyize ibiteyeubwoba bye mu gihugu cy'abariho, na we azarambikwa hagati y'abatakebwe hamwe n'abicishijwe inkota, Farawo n'inteko ze zose.”Ni ko Umwami Uwiteka avuga.