Ezek 33:1-33 BYSB2001 - Bible AI

1Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

2“Mwana w'umuntu,uvuganen'ab'ubwoko bwaweubabwire uti ‘Ninteza igihugu inkota, abantu bo mu gihugu bakishakamoumuntu ngo bamugireumurinzi,

3nabona inkota ije iteye igihugu, akavuza impanda ngo aburireabantu,

4mazeuzumva ijwi ry'impanda wese ntiyite ku mbuzi, inkota yaza ikamurimbura, amaraso ye abe ari we azabazwa.

5Yumvise ijwi ry'impanda ariko ntiyita ku mbuzi, amaraso ye abe ari we azabazwa, ariko iyo yumvira imbuzi aba yarakijijeubugingo bwe.

6Arikoumurinzi nabona inkota ije ntavuze impanda, rubanda ntiruburirwe, inkota niza ikagiraumuntu irimbura wo muri bo azaba arimburiwemu bibi bye, ariko amaraso ye nzayabaza uwo murinzi.’

7“Nuko rero mwana w'umuntu, nagushyiriyeho kubaumurinzi w'umuryango wa Isirayeli, nuko wumve ijambo riva ku kanwa kanjye,ubanyihanangirize.

8Nimbwiraumunyabyaha nti ‘Wa munyabyaha we gupfa kouzapfa’, maze nawe ntugireicyouvugacyo kuburiraumunyabyaha ngo ave mu nzira ye, uwo munyabyaha azapfa azize ibyaha bye, ariko amaraso ye ni wowe nzayabaza.

9Ariko nuburiraumunyabyaha ngo ahindukireave mu nzira ye, nadahindukirango ave mu nzira ye azapfa azize ibyaha bye, ariko wehouzabaukijijeubugingo bwawe.

10“Nuko rero mwana w'umuntu,ubwireumuryango wa Isirayeli uti ‘Uku ni ko mvuga ngo: Ibicumurobyacu n'ibyaha byacu ni twe biriho kandi bitwica nabi. None se twabasha dute kubaho?’

11Ubabwire uti ‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Ndirahiye, sinezezwa no gupfa k'umunyabyaha, ahubwo nezezwa n'ukoumunyabyaha ahindukiraakava mu nzira ye maze akabaho. Nimuhindukire, mugaruke muve mu nzira zanyu mbi. Kuki mwarinda gupfa mwa ab'inzu ya Isirayeli mwe?’

12“Nuko rero mwana w'umuntu,ubwireubwoko bwawe uti ‘Gukiranuka k'umukiranutsi ntabwo kuzamurokora ku munsi w'igicumurocye, na byo ibyaha by'umunyabyaha ntibizamwicaumunsi azahindukiraakava mu byaha bye, nyamaraukiranuka ntabwo azabasha kubeshwaho na ko ku munsi azacumura.’

13Nimbwiraumukiranutsi ngo ‘Kubahouzabaho’, akiringira gukiranuka kwe kandi agakora ibibi, mu byo gukiranuka kwe nta na kimwe kizibukwa, ahubwo azapfa azize ibibi bye yakoze.

14Kandi nimbwiraumunyabyaha nti ‘Gupfa kouzapfa’, nahindukiraakareka icyaha cye agakora ibyo gukiranuka bihwanye n'amategeko,

15umunyabyaha nagarura ibyo yahawe ho ingwate, akagarura ibyo yibye, akagendera mu mategeko aheshaubugingo ntakore ibibi, kubahoazabaho ntabwo azapfa.

16Ibyaha bye byose yakoze nta na kimwe kizamwibukwaho, yakoze ibyo gukiranuka bihwanye n'amategeko, kubahoazabaho.

17“Nyamara ab'ubwoko bwawe baravuga bati ‘Imigenzereze y'Umwami ntitunganye, ariko iyabo migenzereze ni yo idatunganye.’

18Umukiranutsi nahindukira, akareka gukiranuka kwe agakora ibibi, azapfa ari byo azize.

19Arikoumunyabyaha nahinduka akareka ibyaha bye, agakora ibyo gukiranuka bihwanye n'amategeko azabeshwaho na byo.

20Nyamara muravuga muti ‘Imigenzereze y'Uwiteka ntitunganye.’Mwa ab'inzu ya Isirayeli mwe, ngiye kubaciraurubanza,umuntu wese nk'uko imigenzereze ye iri.”

21Nuko tumazeimyaka cumi n'ibiri tukiriabanyagano, mu kwezi kwa cumi ku munsi wa gatanu w'uko kwezi,umuntu wacitse ava i Yerusalemu yaransanze arambikira ati “Umurwa warafashwe.”

22Ukubokok'Uwiteka kwari kunjeho nimugorobauwacitse ataraza, kandi yari yabumbuye akanwa kanjye kugezaubwo uwo yansanze bukeye. Nuko akanwa kanjye karabumbuka, sinongera kuba ikiragi.

23Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

24“Mwana w'umuntu, ababa mu matongo yo mu gihugu cya Isirayeli baravuga bati ‘Aburahamu yari umwe ahabwa igihugu ho gakondo, nkanswe twe turi benshi. Iki gihugu tugihawe ho gakondo natwe.’

25Nuko reroubabwire uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Muryana inyama n'amaraso, mukuburiraamaso yanyu ibigirwamana byanyu, kandi mukavusha amaraso. None se mwahabwa igihugu ho gakondo?

26Muhagarariye ku nkota yanyu, murakora ibizira kandiumuntu wese yanduzaumugorewa mugenzi we. None se mwahabwa igihugu ho gakondo?’

27“Uku ni kouzababwira uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ndirahiye, niukuriabari muri ayo matongo bazagushwan'inkota, na we uri mu gasozi nzamutanga atanyagurwe n'inyamaswa, kandi abari mu bihome no mu mavumo bazicwa n'icyorezo.

28Kandi igihugu nzagihinduraumwirare n'igitangarirwa,ububasha bwacyo bwibonabona buzashira, kandi imisozi ya Isirayeli izaba amatongo bitume hatagirauhanyura.

29Bazamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzaba maze guhindura igihuguumwirare n'igitangarirwa, mbahoye ibizira byabo byose bakoze.’

30“Kandi nawe mwana w'umuntu, ab'ubwoko bwawe bavugiraibyawe ku nkike no mu miryango y'amazu, umwe avuganan'undi,umuntu wese na mugenzi we bati ‘Nimuze tujye kumva ijambo rivuzwe n'Uwiteka iryo ari ryo.’

31Maze bakagusanga nk'uko rubanda ruza, bakicara imbere yawe nk'ubwoko bwanjye kandi bakumva amagambo yawe, ariko ntabwo bayakurikiza kuko berekanishaururimirwabourukundo rwinshi, nyamaraumutimawaboukurikira inyungu yabo bombi.

32Kandi doreubamereye nk'indirimbo nziza cyane y'ufiteijwi ryiza akamenya no gucuranga neza, kuko bumva amagambo yawe kandi ntibayakurikize.

33Ariko igihe ibyo bizaboneka (ndetse biraje), ni bwo bazamenya ko bahozwemo n'umuhanuzi.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>