1Nuko ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
2“Mwana w'umuntu, hanura ibyerekeye ku bungeri ba Isirayeli. Uhanureubwire abo bungeri uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Abungeri ba Isirayeli bimenyaubwabo bazabona ishyano! Mbese abungeri ntibakwiriye kuragira intama?
3Ariko mwebwe murya ibinure mukiyambikaubwoya, mubagaizibyibushyeariko ntabwo muragira intama.
4Izacitse intege ntimwazisindagije, kandi ntabwo mwavuye izari zirwaye n'izavunitse ntimwazunze, izatatanijwe ntimwazigaruye kandi ntimwashatse izazimiye, ahubwo mwazitegekesheje igitugu n'umwaga.
5Nuko ziratatana kuko ari nta mwungeri, ziba ibiryo by'inyamaswa zose zo mu gasozi, kuko zatatanijwe.
6Intama zanjye zarorongotaniye mu misozi yose no mu mpinga y'umusozimuremure wose. Niukuriintama zanjye zatatanijwe mu isi yose, kandi nta waruhijeazishaka habe no kuzibaririza.
7“‘Nuko rero nimwumve ijambo ry'Uwiteka, mwa bungeri mwe ati:
8Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ndirahiye, niukuriubwo intama zanjye zaretswe zikaba iminyago, zikaba n'ibiryo by'inyamaswa zose zo mu gasozi kuko ari nta mwungeri, kandi abungeri banjye ntibaruhijebazishaka, ahubwo abungeri akaba ari bo bimenyaubwabo ntibaragire intama zanjye.
9Nuko rero mwa bungeri mwe, nimwumve ijambo ry'Uwiteka ngo:
10Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Dore nibasiye abungeri, nzababaza intama zanjye kandi nzababuza kuziragira, kandi abungeri ntabwo bazongera kwimenyaubwabo. Nzakiza intama zanjye amenyo yabo ze kubabera ibyokurya.
11“‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Dore jye, jyeubwanjye ngiye kubaririza intama zanjye nzishake.
12Ukoumwungeri ashakaumukumbi we mu gihe ari mu ntama ze zatataniye kure, ni ko nzashaka intama zanjye, nzirokore nzikuye ahantu hose zatataniye mu munsi w'ikibunda n'umwijima.
13Kandi nzazizana nzikuye mu mahanga, nziteranirize hamwe nzikuye mu bihugu. Nzazizana nzigeze mu gihugu cyazo bwite, nziragire ku misozi ya Isirayeli iruhande rw'imigezi n'ahatuwe hose ho mu gihugu.
14Nzaziragira mu rwuri rwiza kandi ikiraro cyazo kizaba mu mpinga z'imisozi ya Isirayeli. Ni bwo zizarara mu kiraro cyiza, zikarishaurwuri rwiza rwo ku misozi ya Isirayeli.
15Jyeubwanjye ni jyeuziragirira intama zanjye kandi nziruhure. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
16“‘Izari zazimiye nzazishaka, n'izari zirukanywe nzazigarura, izavunitse nzazunga, izacitse intege nzazisindagiza, ariko izibyibushyen'izifite imbaraga nzazirimbura, zose nzaziragiza gukiranuka.
17“‘Kandi nawe mukumbi wanjye, uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye gucaurubanza rw'amatungo n'ayandi, n'urw'amasekurumey'intama n'amasekurumey'ihene.
18Nimwumve, mwarishijeurwuri rwiza. Mbese mwarabisuzuguyebituma muvungaguraurusigaye? Mwashotse amazi y'urubogobogo, mwarabisuzuguyebituma mwangiza ayo mushigaje mukayatoba?
19Maze intama zanjye zo zirya ibyo mwavungavunze, zikanywa ayo mwatobye.
20“‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka ababwira ati: Dore jye, jyeubwanjye ngiye gucaurubanza rw'intama zibyibushyen'izindi zonze.
21Kuko mwabyigishije izirwaye zoseurubavu, mukazisunikisha igitugu, mukazitera amahembe yanyu kugezaubwo mwazitatanirije kure,
22ni cyo gituma ngiye kurokoraumukumbi wanjye, ntabwo zizaba iminyagoukundi, kandi nzacaurubanza rw'amatungo n'ayandi.
23Nzazihaumwungeri umweuzaziragira, ari we mugaragu wanjye Dawidi. Azazikenura kandi azaziberaumwungeri.
24Nanjye Uwiteka nzaba Imana yazo,umugaragu wanjye Dawidi azibere igikomangoma. Ni jye Uwiteka wabivuze.
25Kandi nzasezerana na zo isezerano ry'amahoro, inyamaswa z'inkazi nzazimara mu gihugu, maze zibere amahoro mu butayukandi ziryamire mu bikumba byo mu mashyamba.
26“‘Izo ntama zanjye n'imyanya ikikijeumusoziwanjye, byose nzabigira ibiheshaumugisha, kandi nzavubiraimvura mu gihe cyayo. Hazagwa imvura y'umugisha.
27Maze igiti cyo mu gasozi kizera imbuto zacyo,ubutakabuzeraumwero wabwo, zizibera amahoro mu gihugu cyazo, kandi zizamenya yuko ndi Uwiteka igihe nzaba maze kuzicaku mugoziw'uburetwa, no kuzirokora nzivanye mu maboko y'abazihataga.
28Ntabwo zizongera kuba iminyago y'abanyamahanga, cyangwa gutanyagurwa n'inyamaswa zo mu gihugu, ahubwo zizibera amahoro ari nta wuziteraubwoba.
29Nzazimerezaurwuri ruzazibera ikirangirire, kandi ntabwo zizongera kwicirwa n'inzara mu gihugu, cyangwa gukozwa isoni n'amahangaukundi.
30Na zo zizamenya yuko jye Uwiteka Imana yazo ndi kumwe na zo, kandi yuko inzu ya Isirayeli ari yo bwoko bwanjye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
31Namwe ntama zanjye, intama z'urwuri rwanjye, muri abantu nanjye ndi Imana yanyu.’”Ni ko Umwami Uwiteka avuga.