1Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5
2“Mwana w'umuntu, erekeza amaso yawe ku musoziwa Seyiri, mazeuwuhanurireuwubwire uti
3‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore wa musoziwa Seyiri we, ndakwibasiye kandi ngiye kukuramburirahoukubokokwanjye, nguhindure amatongo n'igitangarirwa.
4Imiduguduyawe nzayihindura imisaka kandi naweuzabaikidaturwa, mazeuzamenye yuko ndi Uwiteka.
5“‘Kuko wahoranyeurwangano rudashira,ukagabiza inkota Abisirayeli mu gihe cy'amakuba yabo igihe bamazweho n'ibibi byabo,
6ni cyo gituma ndahira ko nzagutegekera kuvushwaamaraso, kandi azagukurikirana. Ni ko Umwami Uwiteka avuga, kukoutanze kuvusha amaraso, ni cyo gituma amaraso azagukurikirana.
7Uko ni koumusoziwa Seyiri nzawuhindura igitangarirwa n'amatongo, maze nzawucahouwunyurahon'uwugarukaho.
8Kandi imisozi yaho nzayuzuzahoabishwe bo kuri wo, abicishijwe inkota bazagwa ku misozi yawe, no mu bibaya byawe no mu migezi yawe yose.
9Nzakugiraumwirare w'iteka ryose kandi imiduguduyawe ntizongera guturwamo, maze muzamenye yuko ndi Uwiteka.
10“‘Kuko wavuze uti “Ayo moko uko ari abiri, n'ibyo bihugu uko ari bibiri bizaba ibyanjye tubihindūre”, ariko ntimuzi ko Uwiteka yahahoze.
11Ni cyo gitumye nirahirira yuko nzagenza nk'ukouburakari bwanjye buri, nguhoyeishyari wabagiriye ry'urwango wabangaga, kandi nzabimenyesha mu gihe nzabaciraho iteka.
12Uzamenya yuko jye Uwiteka numvise ibitutsi byawe byose watutse imisozi ya Isirayeliukavuga uti “Bihindutse amatongo, turabihawe ngo tubirimbure.”
13Kandi mwanyiraririyeho n'ururimirwanyu, mungwizaho amagambo yanyu, na byo narabyumvise.
14“‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Igihe isi yose izaba yishimye, weho nzaguhindura amatongo.
15Uko wishimye yuko gakondo yanyu y'inzu ya Isirayeli ibayeumwirare ni ko nzakugenzereza, naweuzabaumwirare wa musoziwa Seyiri we, ndetse na Edomu yose. maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.’”