1“Nuko rero mwana w'umuntu,uhanurireimisozi ya Isirayeli uti ‘Mwa misozi ya Isirayeli mwe, nimwumve ijambo ry'Uwiteka.
2Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kukoumwanzi yabashinyaguriyeati “Awa!”Ati “Za nsengero zanyu zo ku tununga za kera twarazihindūye!”’
3“Nuko hanurauvugeuti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Baguhinduye amatongo bakumirabunguri baguturutse impande zose, kugirango mube inzungu z'abasigaye bo mu mahanga kandi mukabaigitorero cy'abanyamagambo, mukavugwa nabi na rubanda,
4ariko noneho mwa misozi ya Isirayeli mwe, nimwumve ijambo ry'Umwami Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira imisozi n'udusozi, n'imigezi n'ibibaya, n'amatongo n'imiduguduyaretswe, iyabaye iyo kunyagwa no gushinyagurirwa, n'abasigaye bo mu mahanga ahakikije.
5“‘Aravuga ati: Niukurinavuye mu muriromfuhiraabasigaye bo mu mahanga n'Abedomu bose, abihaye igihugu cyanjye ngo kibabere inzungu, bafite ibyishimo byuzuyeimitima bakanegurana, bakagira ngo bakinyage.’
6“Nuko rerouhanurireigihugu cya Isirayeli,ubwire imisozi n'udusozi, n'imigezi n'ibibaya uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore navuganye ifuhe ryanjye n'uburakari bwanjye, kuko mwakojejwe isoni n'amahanga.
7Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Narirahiye nti “Niukuriamahanga abakikije na yo azakozwa isoni.”
8“‘Ariko mwebweho, mwa misozi ya Isirayeli mwe, muzatoha amashami yanyu, mwerere abantu banjye ba Isirayeli imbuto kuko bagiye kugaruka.
9Dore ndabahagarikiye kandi ngiye kubagarukira, muzahingwa kandi mubibweho,
10nzabagwizaho abantu, ab'inzu ya Isirayeli bose, bose koko kandi imiduguduizaturwamo, n'ahasenyutse hazasubirana.
11Nzabagwizaho abantu n'amatungo na byo bizororoka bibyare, kandi nzatuma muturwaho nka mbere, mbagirire ineza iruta iya mbere, maze mumenye yuko ndi Uwiteka.
12Niukurinzatuma abantu babagendaho ari bo bwoko bwanjye Isirayeli, namwe muzabaigihugu cyabo kibabere gakondo, kandi ntabwo kizongera kubamarira abanaukundi.
13“‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko bakubwira bati “Uri igihugu kimara abantuugatumaubwoko bwawe buba impfusha”,
14ni cyo gitumautazongera kumaraabantuukundi, cyangwa gutumaubwoko bwawe buba impfusha. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
15Sinshaka kuzongera kumva abanyamahanga bagutuka, habe no gukozwa isoni na bo, n'ubwoko bwawe ntuzongera kubusitazaukundi.’”Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
16Ijambo ry'Uwiteka ryongeye kunzaho riti
17“Mwana w'umuntu, igihe ab'inzu ya Isirayeli babaga mu gihugu cyabo bwite, bacyandurishije ingeso zabo n'imigirire yabo, ingeso zabo zambereye nk'iby'umugoreuri mu mugongo.
18Ni cyo cyatumye mbasukahouburakari bwanjye mbahoye amaraso bavushije mu gihugu, kandi n'uko bacyandurishije ibigirwamana byabo.
19Nuko mbatataniriza mu mahanga bateraganwa mu bihugu, mbaciraurubanza rukwiranye n'ingeso zabo n'imigirire yabo.
20Nuko bamaze kugeramu mahanga, ayo bagiyemo, bazirura izina ryanjye ryera, bituma abantu babavuga bati ‘Aba niubwoko bw'Uwiteka, nyamara bakuwe mu gihugu cye.’
21Ariko nagiriye izina ryanjye ryera, ari ryo ab'inzu ya Isirayeli baziruriyemu mahanga, ayo bagiyemo.
22“Nuko reroubwire ab'inzu ya Isirayeli uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Si ku bwanyu nzabikora, mwa ab'inzu ya Isirayeli mwe, ahubwo ni ku bw'izina ryanjye ryera, iryo mwaziruriyemu mahanga mwagiyemo.
23Kandi nzubahiriza izina ryanjye rikomeye, iryaziruriwemu mahanga ari mwe mwariziruye, maze amahanga azamenye yuko ndi Uwiteka, ubwo nziyerekana muri mwe imbere yabo ko ndi Uwera. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
24Nuko nzabavana mu mahanga, mbakoranirize hamwe mbakuye mu bihugu byose, maze nzabageza mu gihugu cyanyu bwite.
25Nzabanyanyagizaho amazi meza, maze muzatungana, mbakurehoimyanda yanyu yose, n'ibigirwamana byanyu byose.
26Nzabaha n'umutimamushya, mbashyiremoumwuka mushya, nzabakuramoumutimaukomeye nk'ibuye, mbashyiremoumutimaworoshye.
27Kandi nzabashyiramoumwuka wanjye, ntume mugendera mu mateka yanjye, mugakomeza n'amategeko yanjye mukayasohoza.
28Muzibera mu gihugu nahaye ba sogokuruza, kandi muzabaubwoko bwanjye, nanjye mbe Imana yanyu.
29Nzabarokora mbakure mu myanda yanyu yose, nzameza ingano nzigwize kandi ne kubateza inzara.
30Nzagwiza amatunda y'ibiti n'umwero wo mu murima, kugirango igihugu cyanyu kitagawa n'amahanga yuko gihoramo inzara.
31Ni bwo muzibuka ingeso zanyu mbi n'imigirire yanyu idatunganye, kandi n'ibibi byanyu n'ibizira byanyu bizabatera kwihinyuraubwanyu.
32Umwami Uwiteka aravuga ngo: Si ku bwanyu mbigiriye ntyo, mubimenye mukorwe n'isoni kandi mumwarwe n'ingeso zanyu, mwa b'inzu ya Isirayeli mwe.
33“‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umunsi nzabakurahoibibi byanyu byose, nzatuma imiduguduiturwamo n'ahasenyutse hasubirana.
34Kandi igihugu cyariumwirare kizahingwa, nubwo cyari ikidaturwa imbere y'abahita bose.
35Maze bazavuga bati “Iki gihugu cyahoze ariumwirare cyahindutse nka ya ngobyi yo muri Edeni, kandi imiduguduyari yarasenyutse y'amatongo idatuwemo, noneho yakikijwe n'inkike z'amabuye, ituwemo.”
36Maze amahanga yasigaye abakikijeho, azamenya yuko jye Uwiteka nubatse ahari harasenyutse, ngatera imbuto ahari hararaye. Ni jye Uwiteka wabivuze kandi nzabisohoza.’
37“Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo ‘Ubundi ab'inzu y'Abisirayeli bazongera kunsaba ngo mbibagirire, nzabagwiriza abantu nk'umukumbi.
38Imiduguduyari yarasenyutse izuzurwamo n'inteko z'abantu, nk'umukumbi w'ibitambo byo gutambirirwa i Yerusalemu mu birori byaho byera, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.’”