Ezek 37:1-28 BYSB2001 - Bible AI

1Ukubokok'Uwiteka kwangezeho ansohora ndi mu Mwuka, aramanura angeza mu kibaya cyari cyuzuyemoamagufwa.

2Anzengurukanaaho yayakikije hose, maze mbona ari menshi cyane muri icyo kibaya, kandi yari yarumye rwose.

3Maze arambaza ati “Mwana w'umuntu, mbese aya magufwa yabasha gusubirakubaho?”Ndamusubizanti “Mwami Uwiteka, ni woweubizi.”

4Arongera arambwira ati “Hanuriraaya magufwa mazeuyabwire uti ‘Yemwe mwa magufwa yumye mwe, nimwumve ijambo ry'Uwiteka.

5Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira aya magufwa ngo: Dore ngiye kubashyiramoumwuka ngo mubeho.

6Ngiye kubateraho imitsi, mbakwizeho inyama kandi mbatwikirizeuruhu, mbashyiremoumwuka mubonekubaho, mumenye yuko ndi Uwiteka.’”

7Nuko mpanura uko nategetswe. Ngihanura habaho guhinda, mbona isi itigita, amagufwa araterana igufwa risanga irindi ryaryo.

8Nuko nitegereje mbona imitsi iyafasheho, maze inyama ziyameraho byoroswauruhu, ariko nta mwuka wariubirimo.

9Maze arambwira ati “Hanuriraumuyaga,uhanure mwana w'umuntu, mazeubwireumuyagauti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Uturukemu birere bine wa mwuka we,uhuhemuri iyo mirambo kugirango ibeho.’”

10Nuko mpanura uko yantegetse mazeumwukauyinjiramo. Nuko ibaho ihagarara ku maguru yayo, yiremamo inteko nyinshi cyane.

11Maze arambwira ati “Mwana w'umuntu, ayo magufwa ni ay'ab'inzu ya Isirayeli yose. Dore baravuga bati ‘Amagufwa yacu arumye kandi ibyiringiro byacu biraheze, twaciwe burundu.’

12Nuko rero hanuraubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye gukingura ibituro byanyu, mbibakuremomwa bwoko bwanjye mwe, nzabagarura mu gihugu cya Isirayeli.

13Muzamenya yuko ndi Uwiteka igihe nzaba maze gukingura ibituro byanyu, nkabibakuramomwa bwoko bwanjye mwe.

14Kandi nzabashyiramoumwuka wanjye mubonekubaho, nzabashyira mu gihugu cyanyu bwite, mumenye yuko ari jye Uwiteka wabivuze kandi mbikomeje.’”Ni ko Uwiteka avuga.

15Ijambo ry'Uwiteka ryongeye kunzaho riti

16“Nuko mwana w'umuntu, wishakire inkoni mazeuyandikeho uti ‘Ni iya Yuda, n'iy'Abisirayeli bagenzi be.’Mazeushake indi nkoniuyandikeho uti ‘Ni iya Yosefu, inkoni ya Efurayimu n'iy'inzu y'Abisirayeli bose bagenzi be.’

17Mazeuzihambiranyemo inkoni imwe, kugirango zihinduke imwe mu kubokokwawe.

18Maze igihe abantu b'ubwoko bwawe bazagusobanuza bati ‘Mbese ntiwadusobanuriraimpamvu z'ibyo?’

19Uzababwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kwenda inkoni ya Yosefu iri mu kubokokwa Efurayimu, n'imiryango y'Abisirayeli bagenzi be, maze mbashyire hamwe n'inkoni ya Yuda mbagire inkoni imwe, babe umwe mu kubokokwanjye.’

20“Kandi inkoni wanditseho zizaba ziri mu kubokokwawe, uri imbere yabo.

21Mazeubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kuvanaAbisirayeli mu mahanga bagiyemo, mbateranirize hamwe baturutse impande zose, maze mbazane mu gihugu cyabo bwite.

22Nzabagiraubwoko bumwe mu gihugu ku misozi ya Isirayeli, kandiumwami umwe ni weuzabaumwamiubategeka bose. Ntabwo bazongera kuba amoko abiriukundi, kandi ntabwo bazongera gutandukanywa ngo babe ibihugu bibiriukundi,

23ntabwo bazongera kwiyandurisha ibigirwamana byabo, cyangwa ibizira byabo cyangwa ibicumurobyabo byose, ahubwo nzabarokorera mu buturobwabo bwose, ubwo bakoreyemo ibyaha, maze mbeze na bo bazabeubwoko bwanjye nanjye mbe Imana yabo.

24“‘Kandiumugaragu wanjye Dawidi azabaumwami wabo, bose bazaba bafiteumwungeri umwe. Bazagendera no mu mategeko yanjye, bakomeze amateka yanjye kandi bayakurikize.

25Bazaba mu gihugu nahayeumugaragu wanjye Yakobo, icyo ba sogokuruzabahozemo. Ni cyo bazabamo bo n'abana babo n'abuzukurubabo iteka ryose, kandi Dawidiumugaragu wanjye azabaumwami wabo iteka ryose.

26Maze kandi nzasezerana na bo isezerano ry'amahoro ribabere isezerano ry'iteka ryose, kandi nzabatuza mbagwize,ubuturobwanjye bwera nzabushyira hagati yabo buhabeiteka ryose.

27Ihema ryanjye ni ryo rizaba hamwe na bo, kandi nzaba Imana yabo na bo babeubwoko bwanjye.

28Amahanga yose azamenya yuko ari jye Uwiteka weza Isirayeli, igiheubuturobwanjye bwera buzabamuri bo hagati iteka ryose.’”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>