Ezek 38:1-23 BYSB2001 - Bible AI

1Ijambo ry'Uwiteka ryanjeho riti

2“Mwana w'umuntu, erekeza amaso yawe kuri Gogi wo mu gihugu cya Magogi,umwami w'i Roshi n'i Mesheki n'i Tubali,

3mazeumuhanurireuti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye yewe Gogi we, mwami w'i Roshi n'i Mesheki n'i Tubali.

4Nzagusubizainyuma nshyire indobo mu nzasaya zawe, maze nkuzanane n'ingabo zawe zose, amafarashi n'abayagenderaho bose bitwaje intwaro zishyitse, n'igitero kinini gifite ingabo nto n'ingabo nini, bose bambaye inkota,

5ab'i Buperesi no muri Etiyopiya n'i Puti bari kumwe na bo, bose bafite ingabo nini n'ingofero z'icyuma,

6na Gomeri n'ingabo ze zose, ab'inzu ya Togaruma b'ahahera h'ikasikazi n'ingabo ze zose, ndetse n'amahanga menshi ari kumwe nawe.

7Ube witeguye, niukuriwitegure wowe n'ibitero byawe byose biguteraniyeho, kandiubabereumugaba.

8Iminsi myinshi nishirauzagendererwa, mu myaka y'iherezouzazamu gihugu cyari cyaramazwe n'inkota hanyuma kikagarurwa, kikababwamo n'ubwoko bwateranirijwe hamwe buvuyemu moko menshi, bukajya ku misozi ya Isirayeli yahoze ari amatongo, ariko bwazanywe buvanywe mu mahanga, kandi bazaba biraye bose uko bangana.

9Naweuzazamuka uzeumezenk'umugaru,uzabaumezenk'igicu gitwikira igihugu wowe n'ingabo zawe zose, n'amahanga menshi ari kumwe namwe.’

10“Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Uwo munsiuzagira icyo wibwira, kandiuzagira imigambi mibi mazeuvugeuti

11‘Ngiye kuzamuka ntere igihugu kirimo ibirorero bidafite inkike, ntungure abaguwe neza bari biraye, bose uko bangana batuye ahatari inkike z'amabuye kandi nta myugariro ihari cyangwa amarembo, mbone uko nsahura nkajyana iminyago,

12kugirangouramburireukubokokwawe ku matongo yongeye guturwamo, no ku bwoko bwateraniye hamwe buvuyemu mahanga, bukibonera amatungo n'ibintu kandi butuyemu isi hagati.’

13Sheba na Dedani n'abagenza b'i Tarushishi n'imigunzu y'intare yaho yose bazakubazabati ‘Mbeseuzanywe no gusahura? Igitero cyawe se wagiteranirije kuza kunyaga no gusahura ifeza n'izahabu, no gushorera amatungo n'ubutunzi, no kunyaga iminyago ikomeye?’

14“Nuko rero mwana w'umuntu,uhanure mazeubwire Gogi uti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Uwo munsi, igiheubwoko bwanjye Isirayeli buzababwiraye, mbese ntuzabimenya?

15Icyo giheuzazauvuyemu gihugu cyawe ahahera h'ikasikazi, wowe n'amahanga menshi ari kumwe nawe bose bagendera ku mafarashi, igitero kinini n'ingabo nyinshi,

16mazeuzazamukautereubwoko bwanjye Isirayeliumezenk'igicu gitwikiriye igihugu. Ku minsi y'imperuka nzatumauteraigihugu cyanjye kugirango amahanga akurizeho kumenya, igihe nziyerekanira muri wowe imbere yabo ko ndi Uwera, yewe Gogi we.

17Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mbese ni wowe uwo navugagakera cyane, mvugiyemu bagaragu banjye b'abahanuzi ba Isirayeli, bahanuye mu myaka myinshi icyo gihe yuko ari wowe nzohereza kubatera?

18“‘Uwo munsi igihe Gogi azatera igihugu cya Isirayeli,uburakari bwanjye buzatunguka mu maso hanjye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

19Kuko navuganye ifuhe ryanjye n'umurirow'uburakari byanjye nti: Niukuri, uwo munsi hazaba igishyitsi gikomeye mu gihugu cya Isirayeli,

20gituma amafi yo mu nyanja n'ibisiga byo mu kirere, n'inyamaswa zo mu ishyamba n'ibyikururabikururukahasi byose, n'abantu bose bari ku isi bihindiraumushyitsi imbere yanjye. Imisozi izubikwa, ahacuramye hatenguke kandi inkike zose ziridukirehasi.

21Nzahamagaza inkota yo kumuteraimusange mu misozi yanjye yose, ni ko Umwami Uwiteka avuga,umuntu wese yuhiremwene se inkota.

22Nzamusohorezaho amateka yanjye, mutezeindwara ya mugigano kuva amaraso, kandi we n'ingabo ze n'amahanga menshi ari kumwe na we nzabamanuriraimvura y'inkundura, mbateze amahindu manini y'uruburarukomeye n'umuriron'amazuku.

23Uko ni ko nzagaragaza icyubahiro cyanjye no kwera kwanjye, kandi nzimenyekanisha imbere y'amahanga menshi, maze bamenye yuko ndi Uwiteka.’

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>