1“Nuko rero mwana w'umuntu,uhanurireGogi uti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye yewe Gogi we, mwami w'i Roshi n'i Mesheki n'i Tubali.
2Nzagusubizainyuma, ngushorere nkuzamureuturutse ahahera h'ikasikazi, nkugezeku misozi ya Isirayeli.
3Umuhetowawe uri mu kubokokwawe kw'ibumosonzawugutesha, n'imyambi yawe iri mu kubokokwawe kw'iburyo nyigushe hasi.
4Uzagwa ku misozi ya Isirayeli wowe n'ingabo zawe n'amahanga ari kumwe nawe, nzakugabiza ibisiga by'amoko yose bikugāshe, n'inyamaswa zo mu gasozi ngo zigutanyaguze.
5Uzagwa ku gahinga kuko ari jye wabitegetse. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
6Maze nzoherezaumurirokuri Magogi no ku bantu baturagamu birwa bīrāye, kandi bazamenya yuko ndi Uwiteka.
7Izina ryanjye ryera nzarimenyekanisha mu bwoko bwanjye Isirayeli, kandi ntabwo nzareka izina ryanjye ngo bongere kurikerensaukundi, maze amahanga azamenye yuko ndi Uwiteka, Uwera wa Isirayeli.
8“‘Dore biraje kandi bizasohora, uyu ni wa munsi navugaga. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
9Maze abatuye mu miduguduya Isirayeli bazasohoka bacane intwaro bazitwike, ingabo nto n'inini n'imyambi n'inshyimbo n'amacumu, bazamara imyaka irindwi bakizitwika.
10Ntabwo bazajya gusenya inkwi mu gasozi, cyangwa kugiraizo batema mu ishyamba kuko bazacana intwaro, bagasahura ababasahuye, bakanyaga ababanyaze. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
11“‘Uwo munsi nzaha Gogi aho guhambwa ho muri Isirayeli, ikibaya cy'abagenzi kiri aherekera iburasirazuba h'inyanja, bitume abagenzi batakihanyura. Aho ni ho bazahamba Gogi n'inteko ze zose, maze bahite ikibaya cya Hamoni Gogi.
12Ab'inzu ya Isirayeli bazamara amezi arindwi babahamba, kugirango batunganye igihugu.
13Niukuriabantu bose bo mu gihugu bazabahamba, bizababera icyubahiroumunsi nzakuzwa. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
14Kandi bazatora abantu bo kujya babikora iteka, bagende igihugu bararuza intumbi z'abagenzi zasigaye ku gasozi kugirango bahatunganye, amezi arindwi nashira bajye gushakura izipfuritse.
15Kandi abanyura mu gihugu bazahanyura, nihagiraubonaigufwa ry'umuntu azarishyireho ikimenyetso, kugezaubwo abahambyi bazarihamba mu kibaya cya Hamoni Gogi.
16Kandi izina ry'umuduguduumweuzitwa Hamoni. Uko ni ko bazatunganya igihugu.’
17“Nuko rero mwana w'umuntu, uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ubwire ibisiga by'amoko yose n'inyamaswa zose zo mu ishyamba uti ‘Nimuteranire hamwe muze, mwikoranirize hamwe muturutse impande zose muze ku gitambo cyanjye mbatambiriye, igitambo gikomeye cyo ku misozi ya Isirayeli, kugirango murye inyama kandi munywen'amaraso.
18Muzarya inyama z'intwari kandi munyweamaraso y'abami bo mu isi, n'ay'amasekurumey'intama n'ay'abana bazo, n'ay'ihene n'ay'amapfizi byose ari ibibyibushyeby'i Bashani.
19Kandi muzarya ibinure muhagemunywen'amaraso musinde, iby'igitambo nabatambiriye.
20Muzahāgira ku meza yanjye, muhagijwe n'amafarashi n'amagare y'intambara n'intwari n'ingabo zose.’Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
21“Ubwiza bwanjye nzabushyira hagati y'amahanga, kandi amahanga yose azabona amateka yanjye nasohoje, n'ukubokokwanjye nabaramburiyeho.
22Uko ni ko ab'inzu ya Isirayeli bazamenya yuko ndi Uwiteka Imana yabo,uhereye uwo munsi no mu bihe bizakurikiraho.
23Kandi amahanga azamenya yuko ab'inzu ya Isirayeli bajyanywe ho imbohe bahowe ibicumurobyabo, kuko bancumuyehobigatuma mbakurahoamaso nkabatanga mu maboko y'ababisha babo, bose bakicishwa inkota.
24Nabagiriye nabi nkurikijeumwanda wabo n'ibicumurobyabo, mbima amaso yanjye.
25“Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Noneho ngiye kugarura Abayakobo bajyanwe ari imbohe, mbabarire ab'inzu ya Isirayeli bose, kandi ndinde icyubahiro cy'izina ryanjye.
26Nibamara gukozwa isoni bahaniwe ibicumurobyabo byose bancumuyeho, bazatura mu gihugu cyabo bīrāre ari nta wubateraubwoba.
27Nimara kubagarura mbavanye mu moko, mbateranirije hamwe mbakuye mu bihugu by'ababisha babo, ni bwo nziyerekanira muri bo imbere y'amahanga menshi ko ndi Uwera.
28Bazamenya yuko ndi Uwiteka Imana yabo ubwo natumye bajyanwa mu mahanga ari imbohe, nkabagarura mu gihugu cyabo bwite ari nta wo muri bo nzaba mpasize.
29Ntabwo nzongera kubimaamasoukundi, kuko nasutse Umwuka wanjye ku nzu ya Isirayeli.”Ni ko Umwami Uwiteka avuga.