Ezek 4:1-17 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko nawe, mwana w'umuntu, wishakire ibumba rishasheurirambike imbere yawe,urishushanyehoumurwa ari wo Yerusalemu,

2mazeuwugererezeho kandiuwukikizeho ibihome,uwurundeho ibyo kuririraho kandiuwugoteshe n'ingando,uwushingeho imigogo y'urwicundo yo gusenya inkike z'amabuye impande zose.

3Kandi wishakire icyuma gikarangwaho,ugishyirireho kukuberainkike y'icyuma hagati yawe n'umurwa,uwuhangeho amaso kandiuzawugoteshe ingerero. Ibyo bizabera inzu ya Isirayeli ikimenyetso.

4Maze kandiuryamireurubavurwawe rw'ibumoso,urugerekeho igicumurocy'inzu ya Isirayeli ukoumubarew'iminsiuzaharyamiraungana, ni youzishyiraho igicumurocyabo.

5Kuko imyaka y'igicumurocyabo nayikunganirije n'umubarew'iminsi, ari yo minsi magana atatu na mirongourwenda. Ni kouzishyiraho igicumurocy'inzu ya Isirayeli.

6Maze kandi nurangiza iyo,uzaryamireuruhande rwawe rw'iburyo wishyireho igicumurocy'inzu ya Yuda,uhamare iminsi mirongo ine,umunsi wose nawukunganyirije n'umwaka umwe.

7Kandiuzerekeze amaso yawe kuri Yerusalemu hagoswe,ukubokokwawe kwambayeubusa, mazeuhahanurireibibi.

8Dore ngushyizeho imigozi kandi ntabwouzahinduraurundi rubavu, kugezaigihe iminsi yo kugotakwawe izaba irangiye.

9Wishakire n'ingano na sayiri, n'ibishyimbo n'inkunde n'amasaka n'amashaza, mazeubishyire mu nkono imweubicucumebibe inombe. Iminsiuzaryamiraurubavuuko ari magana atatu na mirongourwenda, ibyo ni byo bizagutunga.

10Kandiurugerorw'ibyokuryauzarya ni shekeli makumyabiri mu munsi,uzajyeubirya rimwe na rimwe.

11N'urugerorw'amaziuzajyaunywani incuro ya gatandatu ya hini, na youzajyeuyanywa rimwe na rimwe.

12Ibyo byokuryauzajyeubirya nk'imitsima ya sayiri, kandiuzajyeubitekeshereza amabyi y'abantu imbere yabo.

13Maze Uwiteka aravuga ati “Uko ni ko Abisirayeli bazarira ibyokurya byabo byandavuye mu banyamahanga, aho ngiye kubatataniriza.”

14Maze ndavuga nti “Yee baba we, Mwami Uwiteka! Dore ntabwoubugingo bwanjye bwigeze guhumana, kukouhereye mu buto bwanjyeukageza n'ubu ari ntabwo nigeze kurya intumbyicyangwa icyatanyaguwe n'inyamaswa, kandi ntabwo inyama zanduye zigeze mu kanwa kanjye.”

15Maze arambwira ati “Dore amabyi y'abantu nyagukuyeho, nguhayeibisheshe by'amase y'inkauzabeari byoutekesha ibyokurya byawe.”

16Arongera arambwira ati “Mwana w'umuntu, doreumutsima ni wo rushingikirizo rw'ab'i Yerusalemu ngiye kurukuraho. Bazarya ibyokurya bagerewe bahagaritseumutima, kandi bazanywa amazi bagerewe bashishwa.

17Uko ni ko bazabura ibyokurya n'amazi, bose bazashoberwa babeubutarutana, babe abayuku bazize igicumurocyabo.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>