1Mu mwaka twari tumazeimyaka makumyabiri n'itanu tukiriabanyagano, mu itangira ry'umwaka ku munsi wa cumi w'ukwezi, hashize imyaka cumi n'ineumurwaufashwe, muri uwo munsiukubokok'Uwiteka kwangezeho maze anjyanayo.
2Yangejeje mu gihugu cya Isirayeli ndi mu buryo Imana yerekesha abantu, angeza mu mpinga y'umusozimuremure cyane aherekeye ikusi ho kuri wo, hari igisa n'umurwa wubatsweho.
3Nuko anjyanayo, ndebye mbonaumuntuuhagaze ku irembo ishusho ye isa n'umuringa, afiteumugoziw'imigwegwe n'urubingo rwo kugeresha mu ntoki.
4Maze uwo muntu arambwira ati “Mwana w'umuntu, rebesha amaso yawe, wumvishe amatwi yawe kandiushyireumutimawawe ku byo ngiye kukwereka byose, kuko wazanywe aha no kugirango mbikwereke. Ibyoubonabyoseubibwire ab'inzu ya Isirayeli.”
5Nuko mbona inkike ikikijeurusengero, n'uwo muntuufitemu ntokiurubingo rw'urugerorwa mikono itandatu,umukonowoseurenzeho intambwe y'intoki, maze ageraubugaribw'iyo nkike bubaurubingo incuro imwe, n'uburebure bw'impagarike na bwo ariurubingo.
6Nuko aza ku irembo ry'aherekeye iburasirazuba azamukiraku rwuririro rwaho, agera igikingi kimwe cy'iremboubugaribwacyo bubaurubingo incuro imwe, n'ikindi gikingiubugaribwacyo na cyo ari incuro imwe.
7Akumba koseuburebure bwako bubaurubingo incuro imwe, n'ubugaribwako ari indi ncuro, hagati y'utwo twumba haciyeumwanya wa mikono itanu, ahanyurwa hafi y'ibaraza ry'irembo aherekera ku nzu na ho hariurubingo incuro imwe.
8Agera n'ibaraza ry'irembo aherekera ku nzu, ribaurubingo incuro imwe.
9Maze agera ibaraza rindi ry'irembo riba mikono munani, ibikingi byaryo biba mikono ibiri kandi iryo baraza ry'irembo ryari aherekeye ku nzu.
10Utwumba two ku irembo ry'aherekeye iburasirazuba twari dutatumu ruhande rumwe, n'utundi dutatumu rundi ruhande. Twose twariurugerorumwe, n'ibikingi byaryo by'impande zombi byariurugerorumwe.
11Ageraubugaribwo mu bikingi by'irembo buba mikono cumi, kandiuburebure bw'irembo buba mikono cumi n'itatu.
12Umwanya wariuciyeimbere y'utwumba wari mukonoumwe mu ruhande rumwe, n'undi mwanya wa mukonoumwe mu rundi ruhande, n'utwumba twari mikono itandatu mu ruhande rumwe, na mikono itandatu mu rundi ruhande.
13Maze agera irembo ahereye ku gisenge cy'akumba kamwe ageza ku gisenge cy'akandi,ubugaribwaryo buba mikono makumyabiri n'itanu, amarembo yerekeranye.
14Ashyiraho n'inkingi agera mikono mirongo itandatu,urugorugarukiraku nkingi kandi ruzengurutse irembo.
15Uhereye inyuma y'ibikingi by'irembo ahanyurwa,ukageza ku ibaraza ry'irembo ry'imbere, hari mikono mirongo itanu.
16Utwo twumba twari dufiteamadirishya akinzwe, two n'inkingi zatwo ziri ku irembo ry'imbere impande zose n'ibaraza. Amadirishya yari ku mpande zose z'imbere, inkingi yose iriho imikindo.
17Maze anjyana mu rugo rw'inyuma mpabonautwumba n'imbuga ishashweho amabuye, bikikijehourugoimpande zose, kuri iyo mbuga ishashweho amabuye hariutwumba mirongo itatu.
18Mu mpande z'amarembo ni ho iyo mbuga ishashweho amabuye yari iri ihuye n'uburebure bw'amarembo, yari imbuga ishashweho amabuye yo hepfo.
19Maze ageraubugariuhereye imbere y'irembo ryo hepfo, ageza imbere ku rundi rugo ruri imbere haba mikono ijana, uko ari habiri iburasirazuba n'ikasikazi.
20Agerauburebure bw'irembo ry'urugorw'inyuma ry'aherekeye ikasikazi, n'ubugaribwaryo.
21Utwumba two kuri ryo twari dutatumu ruhande rumwe n'utundi dutatumu rundi ruhande. Ibikingi byaryo n'amabaraza yaryo byari bihwanyijeurugeron'irembo rya mbere,uburebure bwaryo buba mikono mirongo itanu, n'ubugaribwaryo buba mikono makumyabiri n'itanu.
22Amadirishya yo kuri ryo, n'amabaraza yo kuri ryo n'imikindo yaho, byari bihwanyijeurugeron'irembo ry'aherekeye iburasirazuba, kandi bahageraga bazamukiyeku rwuririro rw'intambwe ndwi, n'amabaraza yo kuri ryo yari yerekeranye.
23Irembo ry'aherekeye ikasikazi n'iry'aherekeye iburasirazuba yari yerekeranye n'amarembo y'urugorw'imbere, maze agera ahereye ku irembo rimwe kugezaku rindi haba mikono ijana.
24Maze anjyana aherekeye ikusi, mpabona irembo ryerekeye ikusi. Nuko agera ibikingi byaryo n'amabaraza yaryo, nk'uko ingero za mbere zari ziri.
25Ryari rifite amadirishya ryo n'amabaraza yo kuri ryo ahakikije, nka ya madirishya ya mbere. Uburebure bwaryo buba mikono mirongo itanu, n'ubugaribwaryo buba mikono makumyabiri n'itanu.
26Kuhagera hariurwuririro rurihointambwe ndwi, kandi amabaraza yo kuri ryo yari yerekeranye na rwo. Ryari ririho imikindo umwe uri mu ruhande rumwe, undi uri mu rundi ku bikingi byaryo.
27Hari n'irembo ku rugo rw'imbere ry'aherekeye ikusi, maze agera ahereye ku irembo kugezaku rindi ry'aherekeye ikusi, haba mikono ijana.
28Maze anjyana mu rugo rw'imbere anyujijemu irembo ry'aherekeye ikusi, nuko agera irembo ry'aherekeye ikusi nk'uko ingero za mbere zari ziri,
29n'utwumba n'ibikingi byaryo n'amabaraza yaryo nk'uko izo ngero zari ziri, kandi ryari rifite amadirishya ryo n'amabaraza yo kuri ryo ahakikije. Uburebure bwaryo bwari mikono mirongo itanu, n'ubugaribwaryo bwari makumyabiri n'itanu.
30Kandi amabaraza yari ahakikijeuburebure bwayo bwari mikono makumyabiri n'itanu,ubugaribwayo ari mikono itanu.
31Amabaraza yari aherekeye ku rugo rw'inyuma n'ibikingi byaryo biriho imikindo, kuhagera hariurwuririro rurihointambwe munani.
32Maze anjyana mu rugo rw'imbere aherekeye iburasirazuba, nuko agera irembo nk'uko izo ngero zari ziri,
33n'utwumba twaryo n'ibikingi byaryo n'amabaraza yaryo nk'uko izo ngero zari ziri, kandi ryari rifite amadirishya ryo n'amabaraza yaryo ahakikije. Uburebure bwaryo bwari mikono mirongo itanu, n'ubugaribwaryo mikono makumyabiri n'itanu.
34Amabaraza yaryo yari yerekeye ku rugo rw'inyuma n'ibikingi byaryo byariho imikindo iri mu ruhande rumwe no mu rundi ruhande, kuhagera hariurwuririro rurihointambwe munani.
35Maze anjyana ku irembo ry'aherekeye ikasikazi, arigera nk'uko izo ngero zari ziri,
36n'utwumba twaryo n'ibikingi byaryo n'amabaraza yaryo, kandi ryari rifite amadirishya ahakikije. Uburebure bwaryo buba mikono mirongo itanu,ubugaribwaryo buba mikono makumyabiri n'itanu.
37Kandi ibikingi byaryo byari aherekeye ku rugo rw'inyuma, ibikingi byaryo biriho imikindo iri mu ruhande rumwe no mu rundi ruhande, kuhagera hariurwuririro rurihointambwe munani.
38Iruhande rw'ibikingi by'amarembo hari akumba gafiteumuryango, aho ni ho buhagiriraga ibitambo byoswa.
39Ku ibaraza ry'irembo mu ruhande rumwe hari ameza abiri, no mu rundi ruhande kandi yandi abiri yo kubagiraho igitambo cyoswa, n'igitambo cy'ibyaha n'igitambo cyo gukurahourubanza.
40Mu ruhande ruherahanze, ahazamuka ho kunyurwa mu irembo ry'aherekeye ikasikazi hari ameza abiri. no mu rundi ruhande aherekeye ku ibaraza ry'irembo hari ayandi abiri.
41Mu ruhande rumwe hari ameza ane, no mu rundi ruhande yandi ane iruhande rw'irembo, ayo meza uko ariumunanibayabagiragaho ibitambo.
42Kandi hari n'ameza ane yaremwe mu mabuye yasatuwe ku bw'ibitambo byoswa,uburebure bwayo ari mukonoumwe n'igice, n'ubugaribwayo ari mukonoumwe n'igice, n'uburebure bwayo bw'impagarike ari mukonoumwe. Ni yo baterekagaho ibikoreshwa byo kubagisha ibitambo byoswa, n'ibindi bitambo.
43Hari n'inkonzo,uburebure bwazo ari intambwe y'intoki zishimangiye ahakikije hose, ku meza hari inyama z'ibitambo.
44Inyuma y'irembo ry'imbere hariutwumba tw'abaririmbyi mu rugo rw'imbere, twari iruhande ry'irembo ry'aherekeye ikasikazi twerekeye ikusi, kamwe kari iruhande rw'irembo ry'aherekeye iburasirazuba kerekeye ikasikazi.
45Maze arambwira ati “Aka kumba kerekeye ikusi ni ak'abatambyi barindaurusengero,
46n'akumba kerekeye ikasikazi ni ak'abatambyi barinda igicaniro, ari bo bene Sadoki bo mu rubyaro rwa Lewi begera Uwiteka ngo bamukorere.”
47Maze ageraurugouburebure bwarwo buba mikono ijana, n'ubugaribwarwo buba yindi ijana rungana impande zose uko ari enye, igicaniro kiri imbere y'urusengero.
48Maze anjyana ku ibaraza ry'urusengero, agera inkingi zose zo ku ibaraza, mu ruhande rumwe haba mikono itanu no mu rundi ruhande yindi itanu, n'ubugaribw'irembo buba mikono itatu mu ruhande rumwe, na yindi itatu mu rundi ruhande.
49Uburebure bw'umurambararo bw'ibaraza bwari mikono makumyabiri, n'ubugaribwaryo ari mikono cumi n'umwe, kuhagera hariurwuririro kandi ku bikingi by'irembo hari inkingi, imwe iri mu ruhande rumwe, indi iri mu rundi ruhande.