Ezek 42:1-20 BYSB2001 - Bible AI

1Maze amvanayo anjyana mu rugo rw'inyuma aherekeye ikasikazi, angeza mu kumba kari imbere y'umwanyauciyehagati, kerekeye ku nzu iri aherekeye ikasikazi.

2Uruhande rwarimourugirw'aherekeye ikasikazi,uburebure bw'umurambararo bwarwo bwari mikono ijana,ubugaribwarwo ari mikono mirongo itanu.

3Rwari rwerekeye ahari mikono makumyabiri y'urugorw'imbere, kandi rwerekeye no ku mbuga ishashweho amabuye y'urugorw'inyuma, aho amabaraza y'utwumba twari tugerekeranye dutatudutatuyari ari.

4Imbere y'utwo twumba hari inzira ifiteubugaribwa mikono cumi n'akayira ka mukonoumwe, kandi imiryango yatwo yari yerekeye ikasikazi.

5Utwumba two hejuru twari duto ku two hasi n'utwo hagati, kuko twatubijwe n'amabaraza yatwo.

6Kuko twari tugerekeranije dutatudutatu, ariko tudafite inkingi nk'inkingi za za ngo, ni cyo cyatumagauhereye hasiutwumba two hejuru tuba duto ku two hasi no ku two hagati.

7Urusikarw'utwumba rwaheraga inyuma ku rugo rw'inyuma ruri imbere y'utwumba,uburebure bwarwo bwari mikono mirongo itanu,

8kukouburebure bw'umurambararo bw'utwumba tw'aherekeye mu rugo rw'inyuma bwari mikono mirongo itanu, ariko imbere y'urusengero ho hari mikono ijana.

9Munsi y'utwo twumba hari irembo ryerekeye iburasirazuba, ryanyurwagamo n'abaturukamu rugo rw'inyuma.

10Mu mubyimba w'urusikarw'urugorw'aherekeye iburasirazuba, na ho hariutwumba twari imbere y'umwanyauciyehagati, twerekeye ku nzu.

11Inzira yari imbere yatwo yasaga n'inzira yari ku twumba tw'aherekeye ikasikazi, twose twanganaga mu burebure no mu bugari. Imiryango yatwo n'uko twaringanijwe n'inzugi zatwo, byose byarasaga.

12Inzugi z'utwumba tw'aherekeye ikusi na zo ni ko zari zimeze, ku mutwe w'inzira hariurugi, ari yo nzira yari iri imbere y'urusikarw'aherekeye iburasirazuba, ahanyurwa.

13Maze arambwira ati “Utwumba tw'aherekeye ikasikazi n'utw'aherekeye ikusi, turi imbere y'umwanyauciyehagati ni two twumba twera, aho abatambyi begera Uwiteka bazarira ibintu byera. Ni ho bazatereka ibintu byera cyane n'ituro ry'ifu, n'igitambo cy'ibyaha n'igitambo cyo gukurahourubanza, kuko ari ahantu hera.

14Abatambyi nbinjira, ntibazasohoka ngo bave ahera bajye mu rugo rw'inyuma bambaye imyambaro yabo bambara bakorera Imana, ahubwo bazaba ari ho bayibika kuko ari iyera, maze bambare indi myambaro babone kwegera ibya rubanda.”

15Nuko arangije kugerainzu iri imbere, anjyana mu nzira iri ku irembo ry'aherekeye iburasirazuba, ageraurugoimpande zose.

16Agereshauruhande rw'aherekeye iburasirazubaurubingo rugereshwa, ruba imbingo magana atanu.

17Maze agereshauruhande rw'aherekeye ikasikaziurubingo rugereshwa, ruba imbingo magana atanu.

18Agereshauruhande rw'aherekeye ikusiurubingo rugereshwa, ruba imbingo magana atanu.

19Ahindukirira mu ruhande rw'aherekeye iburengerazuba, ahagereshaurubingo rugereshwa haba imbingo magana atanu.

20Agera impande enye z'inkike izengurutse inzu,uburebure bwayo buba imbingo magana atanu, n'ubugaribwayo yandi atanu. Iyo nkike yari iyo gutandukanya ibyera n'ibya rubanda.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>