1Hanyuma anjyana ku irembo, ari ryo ryerekeye iburasirazuba.
2Maze mbonaubwiza bw'Imana ya Isirayeli buje buturukamu nzira y'iburasirazuba, ijwi ryayo rimeze nko guhorera kw'amazi menshi, maze isi imurikirwa n'ubwiza bwayo.
3Bwari bumezenk'ibyo neretswe nabonye, igihe nazanwaga no kurimburaumurwa. Ibyo neretswe byari bimeze nk'icyo neretswe nabonye ku mugeziwa Kebari, maze ngwa nubamye.
4Nukoubwiza bw'Uwiteka bwinjira mu rusengero, buturutse mu nzira iri ku irembo ry'aherekeye iburasirazuba.
5Umwuka aranterura anjyana mu rugo rw'imbere, ndebye mbonaubwiza bw'Uwiteka bwuzuyeurusengero.
6Maze numvauvuganananjye ari mu rusengero, nukoumuntu ampagarara iruhande.
7Arambwira ati “Mwana w'umuntu, aha hantu ni ah'intebe y'ubwami yanjye, ni n'ahantu h'ubworo bw'ibirenge byanjye, ni ho nzaba iteka ryose mbe hagati y'Abisirayeli. Kandi ab'inzu ya Isirayeli ntibazongera kwanduza izina ryanjyeukundi, ari bo cyangwa abami babo, ngo baryandurisheubusambanyi bwabo cyangwa intumbi z'abami babo bari mu ngoro zabo,
8kuko bashyize inkomanizo zabo hamwe n'inkomanizo zanjye, n'inkingi zabo hamwe n'inkingi zanjye hagati yanjye na bo hakabaurusikagusa, bakandurisha izina ryanjye ryera ibizira byabo, ibyo bakoraga, ni cyo cyatumye mbarimbura ndakaye.
9Noneho nibamvane imbereubusambanyi bwabo n'intumbi z'abami babo babite kure, mbone kuba muri bo iteka ryose.
10“Nuko rero mwana w'umuntu, ereka ab'inzu ya Isirayeli uru rusengero kugirango bakozwe isoni n'ibicumurobyabo, barugerebakurikije igishushanyo cyarwo.
11Nibakozwe isoni n'ibyo bakoze byose,ubamenyeshe ukourusengero rusa n'uko ruringanijwe, n'ahasohokerwa harwo n'ahinjirirwa harwo, n'imigabane yarwo yose n'ingero zarwo zose, n'amateka yarwo yose n'amategeko yarwo yose,ubyandike imbere yabo kugirango bajye bibuka uko rusa kose n'amateka yarwo yose ngo babone kubikurikiza.
12Iri ni ryo tegeko ry'urusengero: mu mpinga y'umusoziaho ingabano zarwo zose ziyikikije zigarukirani ahera cyane. Dore iryo ni ryo tegeko ry'urusengero.
13“Kandi izi ni zo ngero z'igicaniro zigereshejwe mikono (umukonowoseurengejweho intambwe y'intoki), indiba yacyo ibe mukonoumwe n'ubugaribwacyo mukonoumwe,umugunowacyo ube intambwe y'intoki impande zose. Uko ni ko indiba y'igicaniro izaba imeze.
14Kandiuhereye hasi ku butakaukageza ku isūbi ya mbere habe mikono ibiri, n'ubugariby'iyo sūbi bube mukonoumwe. Kandiuhereye kuri iyo sūbi ntoukageza ku isūbi nini habe mikono ine,ubugaribw'iyo sūbi bube mukonoumwe.
15Na cya gicaniroubwacyouburebure bw'impagarike bwacyo bube mikono ine, ku gicaniro habe amahembe ane.
16Igicaniroubwacyouburebure bw'umurambararo bwacyo bube mikono cumi n'ibiri, n'ubugarimikono cumi n'ibiri, impande zose uko ari enye zingane.
17Kandiumugunowacyouburebure bwawo bube mikono cumi n'ine, n'ubugarimikono cumi n'ine kandi impande zose uko ari enye zingane. Umugunougikikijehougisumbyeubugaribw'igice cya mukono, isūbi ya mbere igireubugaribwa mukonoumwe impande zose, kandiurwuririro rube aherekeye iburasirazuba.”
18Maze arambwira ati “Mwana w'umuntu, uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Aya ni yo mategeko yatanzwe ku bw'igicaniro azakurikizwaumunsi bazacyubaka, kugirango bagitambirireho ibitambo byoswa, no kugitonyangirizaho amaraso.
19Maze abatambyi b'Abalewi b'urubyaro rwa Sadoki banyegera kugirango bankorere,ubaheikimasa kibe igitambo gitambirwa ibyaha. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
20Uzende ku maraso yacyouyashyire ku mahembe ane yacyo, no ku nkokora enye z'umugunono ku mpande z'umugunozose. Ni ko kizezwa no kugitangirira impongano.
21Mazeuzende icyo kimasa cy'igitambo gitambirwa ibyaha,ugitwikire ahategetswe h'urusengero inyuma y'ubuturobwera.
22Naho ku munsi wa kabiri,uzatambe isekurumey'ihene idafite inenge ho igitambo gitambirwa ibyaha, maze beze igicaniro nk'uko bacyejesheje ikimasa.
23Numarakucyezauzatambe ikimasa kidafite inenge, n'isekurumey'intama yo mu mukumbi idafite inenge.
24Kandiuzabizane imbere y'Uwiteka maze abatambyi babitereumunyu, babitambirire Uwiteka bibe ibitambo byoswa.
25Mu minsi irindwi uko bukeyeuzajyeutamba ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, bazatambe n'ikimasa n'isekurumey'intama yo mu mukumbi idafite inenge.
26Mu minsi irindwi bajye batangira igicaniro impongano kandi bakacyeza, uko ni ko bazakigira icyera.
27Nibarangiza iyo minsi, ku munsi wa munanino mu yindi ikurikiyeho, abatambyi bazajye babatambirira ibitambo ku gicaniro, ibitambo byanyu byoswa n'ibitambo byanyu by'uko hariho amahoro, nanjye nzabibashimira. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.”