1Maze angarura mu nzira y'irembo ry'ubuturobwera riri inyuma ryerekeye iburasirazuba, ariko ryari ryugariwe.
2Nuko Uwiteka arambwira ati “Iri rembo rihore ryugariye, ntirikugururwe kandi ntihakagireumuntuurinyuramo, kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli yarinyuzemoni cyo gituma rihora ryugariye.
3Umwami ni weuzahicara, afungurireimbere y'Uwiteka kuko ariumwami. Ajye yinjira anyuze mu nzira y'ibaraza ry'iryo rembo, kandi nasohoka abe ari yo anyuramo.”
4Maze anjyana mu nzira y'irembo ryerekeye ikasikazi, angeza imbere y'urusengero. Nuko ndebye mbonaubwiza bw'Uwiteka bwuzuyeinzu y'Uwiteka, mperako ngwa nubamye.
5Nuko Uwiteka arambwira ati “Mwana w'umuntu, giraumweteurebeshe amaso yawe kandi wumvishe amatwi yawe, ibyo nkubwira byose byerekeye ku mategeko y'urusengero rw'Uwiteka yose no ku mateka yarwo yose, kandiumenye neza ahinjirirwa h'urwo rusengero n'ahasohokerwa hose h'ubuturobwera.
6“Uzabwire ba bagome ari bo ab'inzu ya Isirayeli uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mwa b'inzu ya Isirayeli mwe, ibizira byanyu byose birahagije,
7ubwo mwazanye abanyamahanga badakebwe mu mutimano ku mubirimu buturobwanjye bwera ngo babwanduze, ari bwo nzu yanjye, igihe mutanzeumutsima wanjye n'ibinure n'amaraso, maze bakica isezerano ryanjye bakongera ibizira byanyu byose.
8Kandi ntimwitonderaumurimow'ubuturobwanjye bwera, ahubwo mwabashyize mu kigwi cyanyu ngo bakoreumurimow'ubuturobwanjye bwera.
9Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nta munyamahangaudakebwe mu mutimano ku mubiriuzinjira mu buturobwanjye bwera, habe n'uwo mu banyamahanga bari mu Bisirayeli.
10“‘Kandi n'Abalewi banyimūye, igihe Abisirayeli bayobye bakanta bagakurikira ibigirwamana byabo, bazagibwaho n'ibibi byabo.
11Ariko bazakora mu buturobwanjye bwera ari abakumirizi b'amarembo y'urusengero, kandi bakore n'imirimo yo mu rusengero, bazajya babaga ibitambo byoswa n'ibindi bitambo bya rubanda, kandi bahagarare imbere yabo ngo babakorere.
12Kuko babakoreye bari imbere y'ibigirwamana byabo, bakabera ab'inzu ya Isirayeli igisitaza cyo kubacumuza, ni cyo cyatumye mbaramburirahoukubokokwanjye, kandi bazagibwaho n'ibibi byabo. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
13Ntabwo bazanyegera, ngo bankorereumurimow'ubutambyi, cyangwa kugiraicyo begera cyo mu bintu byanjye byera biri ahera cyane, ahubwo bazagibwaho no gukozwa isoni kwabo, n'ibizira bakoze.
14Nyamara nzabagira abarinzi b'urusengero, mbahe gukoraumurimowaho n'imirimo yose ikwiriye kurukorerwamo.
15“‘Abatambyi b'abalewi bene Sadoki bajyaga bakoraumurimowo mu buturobwanjye bwera igihe Abisirayeli bayobye bakanyimūra, ni bo bazanyegera kugirango bankorere. Bazajya bampagarara imbere banture ibinure n'amaraso. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
16Kandi bazajye binjira mu buturobwanjye bwera begere ameza yanjye kugirango bankorere, bakurikize amategeko yanjye.
17Nibinjira mu marembo y'urugorw'imbere bazajya baza bambaye imyambaro y'ibitare. Ntibakagire icyo bambara kirimoubwoya igihe bakorera ku marembo y'urugorw'imbere no mu rusengero.
18Bajye bambara ibitambaro by'ibitare ku mutwe, bambare n'amakabuturay'ibitare, ntibakagire icyo bambara cyabatera gututubikana.
19Kandi nibasohoka bagiye mu rugo rw'inyuma ari rwo rwa rubanda, bajye biyambura imyambaro yabo, iyo bambara bakorera Imana, bayibike mu byumba byera maze bambare indi myambaro kugirango bateza rubanda bambaye iyo myambaro yabo.
20“‘Kandi ntibakimoze cyangwa ngo baterekeumusatsi, bajye biyogoshesha gusa.
21Ntihakagire uwo mu batambyiunywainzoga igihe bagiye kwinjira mu rugo rw'imbere.
22Kandi ntibagacyure abapfakazi cyangwa abagore basenzw, ahubwo bajye barongora abageni bo mu rubyaro rw'ab'inzu ya Isirayeli, cyangwa se bacyure abapfakazi barongowe n'abatambyi.
23“‘Bajye bigishaubwoko bwanjye gutandukanya ibyera n'ibitejejwe, kandi babumenyeshe ibyanduye n'ibitanduye.
24Nihabaurubanza bajye baruca bakurikije ibihwanye n'amategeko yanjye, kandi bajye bakomereza amategeko yanjye n'amateka yanjye mu birori byanjye byategetswe byose, beze n'amasabato yanjye.
25“‘Ntibakegere intumbi y'umuntu kugirango badahumana, keretse se w'uwo mutambyi cyangwa nyina, cyangwaumuhungu we cyangwaumukobwa we, cyangwa uwo bava inda imwe cyangwa mushiki weudafiteumugabo, abo ni bo bakwihumanisha.
26Namara guhumanuka bamubarire iminsi irindwi.
27Umunsi azasubiramu buturobwera mu rugo rw'imbere kugirango ahakorere, azatanga igitambo cye gitambirirwa ibyaha. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
28“‘Kandi bazagiraumwandu. Ni jye mwandu wabo, mwe kuzagiraumwandu mubahamuri Isirayeli, ni jye mwandu wabo.
29Bajye barya ituro ry'ifu n'igitambo gitambirwa ibyaha, n'igitambo gikurahourubanza, kandi ikintu cyose cyashinganiwe Imana mu Bisirayeli kibe icyabo.
30Umuganura w'imyaka yose n'amaturo yose y'ibyo mwejeje muzatanga, bibe iby'abatambyi kandi mujye muha abatambyiumuganura w'irobe ryanyu, kugirango amazu yanyu ahabweumugisha.
31Abatambyi ntibakagire icyo barya cyabyukiwecyangwa igikanka, ari ikigurukacyangwa itungo.