Ezek 45:1-25 BYSB2001 - Bible AI

1“‘Maze kandi igihe muzagabanisha igihuguubufindo mo gakondo, muzature Uwiteka ho ituro ryererejweumugabane wera w'igihugu,uburebure bwawo buzabeubw'imbingo ibihumbi makumyabiri n'eshanu, n'ubugaribwawo ibihumbi cumi:uzabeuweramu ngabano zawo zose.

2Uwo mugabane muzawendaho ah'ubuturobwera,uburebure bwaho bube ubw'imbingo magana atanu, n'ubugaribwaho imbingo magana atanu, mu mpande zose uko ari enye hangane, kandi ahahakikije hose harimoubusa, habe ubwa mikono mirongo itanu.

3Nuko rero muri uwo mugabaneuzagereuburebure bw'imbingo ibihumbi makumyabiri na bitanu, n'ubugariibihumbi cumi, muri wo hazabaubuturobwera n'ahera cyane.

4Uwo niumugabane wera w'igihugu,uzabeuw'abatambyi bakorera mu buturobwera, begera Uwiteka bakamukorera, kandi ni ho bazubakaamazu yabo, kandi habe n'ahantu hera h'ubuturobwera.

5Abalewi bakorera mu rusengero bazahabwauburebure bw'umurambararo bw'imbingo ibihumbi makumyabiri na bitanu, n'ubugaribwaho ibihumbi cumi, habeumwandu wabo, bahagire n'utuzumakumyabiri.

6“‘Kandi muzategekere ah'umurwa,ubugaribwaho bube ubw'imbingo ibihumbi bitanu, n'uburebure bwaho imbingo ibihumbi makumyabiri na bitanu, iruhande rw'umugabane wera watoranijwe, habe ah'ab'inzu ya Isirayeli bose.

7“‘Kandi muzatoranirizeumwamiumugabane mu mpande zombi z'umugabane wera n'ah'umudugudu, imbere y'umugabane wera n'imbere y'ah'umudugudu, mu ruhande rw'iburengerazuba rwerekeye iburengerazuba, no mu ruhande rw'iburasirazuba rwerekeye iburasirazuba,uburebure bwacyo bureshye n'uburebure bw'umugabane umwe,uhereye mu ruhande rw'iburengerazubaukageza mu ruhande rw'iburasirazuba.

8Hazamuberaumugabane w'umwandu muri Isirayeli, kandi abami banjye ntabwo bazongera kurenganyaubwoko banjye, ahubwo bazagabanya ab'inzu ya Isirayeli igihugu nk'uko imiryango yabo iri.

9“‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Birahagije, mwa bami ba Isirayeli mwe. Nimurekekugiraurugomono kunyaga, mugireimanza zitabera no gukiranuka, mukizeubwoko bwanjye amakoro arenzeurugero. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

10“‘Mugireiminzani itunganye na efa itunganye, n'incuro y'intango itunganye.

11“‘Efa n'incuro y'intango bibeurugerorumwe, kugirango incuro y'intango ibe kimwe cya cumi cya homeru, na efa ibe kimwe cya cumi cya homeru, ingero zabyo zigereranywe na homeru.

12“‘Shekeli ibemo gera makumyabiri, shekeli makumyabiri na shekeli makumyabiri n'eshanu, na shekeli cumi n'eshanu zibe ari zo ziba mane yanyu.

13“‘Iri ni ryo turo muzatura: kimwe cya gatandatu cya efa y'ingano zikuwe mu ncuro ya homeru, muturena kimwe cya gatandatu cya efa ya sayiri mu ncuro ya homeru,

14n'urugerorw'amavuta ya elayo rwategetswe yo mu ncuro y'intango y'amavuta ya elayo, kimwe cya cumi cy'intango yo mu ncuro ya koru, ari zo ntango cumi cyangwa homeru, kuko intango cumi ari homeru imwe,

15n'umwana w'intama umwe wo mu mukumbi w'intama magana abiri, zo mu rwuri rw'imisubirane za Isirayeli, bibe ituro ry'ifu n'igitambo cyoswa, n'igitambo cy'uko ari amahoro kugirango bahongererwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

16“‘Abantu bose bo mu gihugu bazaturiraumwami wa Isirayeli iryo turo.

17Arikoumwami we azatanga ibitambo byoswa, n'amaturo y'ifu, n'amaturo y'ibyokunywamu bihe by'ibirori no mu mboneko z'ukwezi, no ku masabato, no mu minsi mikuru yose inzu ya Isirayeli yategetswe. Azatanga igitambo gitambirwa ibyaha, n'ituro ry'ifu, n'igitambo cyoswa, n'igitambo cy'uko ari amahoro, kugirango ahongerere inzu ya Isirayeli.

18“‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mu kwezi kwa mbere, ku munsi wa mbere w'uko kwezi,uzende ikimasa kidafite inenge maze wezeubuturobwera.

19Umutambyi azende ku maraso y'igitambo gitambirirwa ibyaha, ayashyire ku nkomanizo z'urusengero, no ku mfurukaenye z'umugunow'igicaniro, no ku bikingi by'irembo ry'urugorw'imbere.

20Uko ni ko ku munsi wa karindwi w'ukwezi,uzagenzereza uwo byagwiririye wese n'umuntu w'umuswa. Ni ko muzahongereraurusengero.

21“‘Mu kwezi kwa mbere, ku munsi wa cumi n'ine w'uko kwezi muzagire Pasika, ibe ibirori by'iminsi irindwi, imitsima idasembuwe abe ari yo iribwa.

22Kandi uwo munsiumwami azatanga ikimasa ho igitambo gitambirwa ibyaha, ku bwe no ku bwa rubanda rwose rwo mu gihugu.

23Mu minsi irindwi y'ibirori azature Uwiteka igitambo cyoswa, ibimasa birindwi, n'amasekurumey'intama adafite inenge arindwi, uko bukeyebw'iyo minsi uko ari irindwi, n'isekurumey'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha mu munsi wose.

24Kandi azature n'ituro ry'ifu, ku kimasa cyose efa imwe y'ifu, no ku isekurumey'intama efa imwe, na hini y'amavuta ya elayo kuri efa yose y'ifu.

25“‘Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wa cumi n'itanu w'uko kwezi, ni ko azagenza mu gihe cy'ibirori by'iminsi irindwi, kandi ni ko azagenza n'igitambo gitambirwa ibyaha, n'igitambo cyoswa, n'ituro ry'ifu, n'amavuta ya elayo.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>