1“‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Irembo ry'urugory'imbere ryerekeye iburasirazuba rijye ryugarirwa mu minsi itandatu y'umurimo, ariko ku munsi w'isabato ryugururwe, kandi ryugururwe no ku munsi wa mbereukwezi kwabonetseho.
2Umwami ajye yinjira anyuze mu nzira yo kw'ibaraza ry'irembo ry'inyuma, maze ahagarare iruhande rw'igikingi cy'irembo, abatambyi batambe igitambo cye cyoswa, n'igitambo cye cy'uko ari amahoro, maze asengere mu bikingi by'amarembo ahereko ahave, ariko iryo rembo rye kugarirwa kugezanimugoroba.
3Kandi rubanda rwo mu gihugu rujye rusengera Uwiteka imbere y'iryo rembo ku masabato no mu mboneko z'ukwezi.
4“‘Igitambo cyoswaumwami azajya atambirira Uwiteka ku munsi w'isabato, ni abana b'intama badafite inenge batandatu n'isekurumey'intama idafite inenge,
5kandi ituro ry'ifu ku bw'isekurumey'intama ribe efa imwe, n'ituro ry'ifu ku bw'abana b'intama ribe nk'uko ashaka, n'amavuta ya elayo hini imwe ku bwa efa y'ifu.
6Kandi ku munsi wa mbereukwezi kwabonetseho, azajye atanga ikimasa kidafite inenge n'abana b'intama batandatu, n'isekurumey'intama bidafite inenge,
7kandi atange n'ituro ry'ifu, ku bw'ikimasa efa imwe, na efa imwe ku bw'isekurumey'intama, no ku bw'abana b'intama nk'uko ashaka, n'amavuta ya elayo hini imwe ku bwa efa y'ifu.
8Kandiumwami niyinjira ajye anyura mu nzira yo kw'ibaraza ry'irembo, iyo nzira abe ari yo asohokeramo.
9“‘Ariko rubanda rwo mu gihugu niruza imbere y'Uwiteka mu minsi y'ibirori byabo byera,uzinjira anyuze mu nzira y'irembo ryerekeye ikasikazi aje gusenga, azatunguke mu nzira yo ku irembo ryerekeye ikusi, kandiuzinjira anyuze mu nzira y'irembo ryerekeye ikusi, azatunguke mu nzira y'irembo ryerekeye ikasikazi, ntazatunguke mu nzira y'irembo yinjiriyemo, ahubwo azaromboreze imbere ye.
10Kandiumwami ajye yinjirana na bo binjiye, nibasohoka asohokane na bo.
11Mu minsi y'ibirori no mu minsi mikuru, ituro ry'ifu rijye riba efa imwe ku bw'ikimasa, na efa imwe ku bw'isekurumey'intama, no ku bw'abana b'intama nk'uko ashaka, n'amavuta ya elayo hini imwe ku bwa efa y'ifu.
12“‘Kandi igiheumwami azaturiraUwiteka igitambo abyishakiye, ari igitambo cyoswa cyangwa igitambo cy'uko ari amahoro, azugururirwe irembo ryerekeye iburasirazuba, atambe igitambo cye cyoswa n'ibitambo bye by'uko ari amahoro, nk'uko ajya agenza ku munsi w'isabato maze asohoke, namara guhitairembo ryugarirwe.
13“‘Kandi nawe ujyeutambirira Uwitekaumwana w'intama,umazeumwaka umwe kandiudafite inenge ho igitambo cyoswa iminsi yose, ujyeuwutamba uko bukeye.
14Kandiuwutangane n'ituro ry'ifu uko bukeye, kimwe cya gatandatu cya efa imwe, na kimwe cya gatatu cya hini y'amavuta ya elayo yo gutosaiyo fu nziza. Uko ni ko ituro ry'ifu riturwa Uwiteka rizaba rimeze. Ni itegeko ritazakuka iteka ryose.
15Kandi ni ko bazajya batanga n'umwana w'intama, n'ituro ry'ifu, n'amavuta ya elayo uko bukeye, kuba igitambo cyoswa gihoraho.
16“‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umwami nagira icyo aha umwe wo mu bahungu be cy'ubuntu, kizaba gakondo ye, kibe icy'abahungu be babe bene cyo, kuko ari gakondo yabo.
17Ariko nagira icyo aha umwe mu bagaragu be agikuye muri gakondo ye, kizaba ari icye kugezamu mwaka wo gukomorerwa, maze gisubizweumwami, ariko gakondo ye izaba iy'abahungu be.
18Kandiumwami ntagatware gakondo ya rubanda ku rugomongo abavane muri gakondo yabo, ahubwo ajye aha abahungu be ibyo akuye muri gakondo ye bwite, kugirangoubwoko bwanjye budatatana,umuntu wese akava muri gakondo ye.’”
19Maze anjyana ahanyurwa h'iruhande rw'irembo, angeza mu twumba twera tw'abatambyi twerekeye ikasikazi, mpabona ahantu hari hirya, herekeye iburengerazuba.
20Arambwira ati “Hariya hantu ni ho abatambyi bazajya bateka igitambo gikurahourubanza n'ikindi gitambo gitambirirwa ibyaha, kandi ni ho bazajya botsa ituro ry'ifu, kugirango batabijyana hanze mu rugo rw'inyuma babyejesha rubanda.”
21Maze anjyana mu rugo rw'inyuma, anyuza mu matako ane y'urugo, ndebye mbona ku matako y'inkike yose y'urugohari ingombe.
22Mu matako ane y'urugohari ingombe zizitiweho,uburebure bwazo ari mikono mirongo ine, n'ubugaribwazo mikono mirongo itatu, zose uko ziri mu matako ane yazo zihwanijeurugero.
23Izo ngombe imbere yazo uko ari enye hari hakikije inkike, muri izo nkike hari amaziko impande zose.
24Maze arambwira ati “Aya mazu ni ayo gutekwamo, aho abakoreraurusengero bazajya bateka ibitambo bya rubanda.”