1Nuko rero mwana w'umuntu, wishakire inkota ityaye imeze nk'icyuma cyogosha, mazeuyendeuyinyuze ku mutwe wawe no mu bwanwa bwawe, maze wishakire iminzani yo gupimishaubonekugabanyaumusatsi.
2Kimwe cya gatatu cyawouzagitwikire mu murwa hagati igihe iminsi yo kugotaizaba irangiye, kandiuzende kimwe cya gatatu cyawougicagaguze inkota mu mpande zawo, na kimwe cya gatatu cyawouzakinyanyagize mu muyaga, nanjye nzabikurikiza inkota.
3Uzahakure muke,uwupfunyike mu binyita by'umwambaro wawe,
4kandiuzende muke muri uwouwujugunye mu murirohagatiugurumane, ni houmurirouzaturukaugereku nzu ya Isirayeli yose.
5Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati “Ngiyi Yerusalemu nahashyize hagati y'amahanga, no mu bihugu bihakikije.
6Ariko hagomeye amategeko yanjye hakora ibibi kurusha abanyamahanga, hakagomera amateka yanjye kurusha ibihugu bihakikije, kuko bahakanye amategeko yanjye n'amateka yanjye ntibayagenderemo.”
7Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Kuko muri inkubaganyi kurusha abanyamahanga babakikije, kandi mukabamutagendeye mu mateka yanjye, ntimukomeze n'amategeko yanjye cyangwa ngo mukurikize amategeko y'abanyamahanga babakikije.”
8Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Dore jyeubwanjye ndakwibasiye, kandi nzagusohozaho ibihano abanyamahanga babireba.
9Nzagukoreramo icyo ntigeze gukora, ndetse ntazongera gukoran'ukundi nguhoyeibizira byawe byose.
10Ni cyo gituma ababyeyi bazakurīramo abahungu babo, kandi abahungu na bo bazarya ba se, nanjye nzaguciraho iteka, n'abawe bazaba barokotse bose nzabatataniriza mu birere byose.”
11Umwami Uwiteka aravuga ati “Niukurindirahiye, kuko wahumanishijeubuturobwanjye bwera ibintu byawe byangwaurunukan'ibizira byawe byose, ni cyo gituma nanjye ngiye kugutubya, ijisho ryanjye ntirizakurebaneza kandi sinzakugirira ibambe.
12Kimwe cya gatatu cyawe kizicwa n'icyorezo, kandi inzara izabagutsemberamo. Kimwe cya gatatu kizicishirizwa inkota ahagukikije hose, na kimwe cya gatatu nzagitataniriza mu birere byose, mbakurikize inkota.
13“Uko ni koumujinya wanjyeuzasohozwa, kandi nzabamarirahouburakari bwanjye bukaze, mbone gushyitsaumutimamu nda. Bazamenya yuko jyewe Uwiteka navuganye ishyaka ryanjye, ubwo nzaba maze kubasohozahouburakari bwanjye.
14Maze kandi nzaguhinduraumusakan'igitutsi mu banyamahanga bagukikije, imbere y'abahisi n'abagenzi bose.
15“Mazeuzabere abanyamahanga bagukikije bose igitutsi n'incyuro n'akabarore n'igitangarirwa, ubwo nzaguciraho iteka mfiteuburakari n'umujinya, ngucyahanyeubukana. Ni jye Uwitekaubivuze.
16Ubwo nzabarasa imyambi mibi y'inzara yo kubarimbura, ni yo nzohereza kubatsembaho. Kandi nzabagwizamo inzara, n'ibyokurya ari byo rushingikirizo rwanyu nzaruvuna,
17kandi nzabateza inzara n'inyamaswa zikaze bikugireimpfusha, icyorezo n'amaraso bizakunyuramokandi nzakugabiza inkota. Ni jye Uwitekaubivuze.”