1Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
2“Mwana w'umuntu, erekeza amaso yawe ku misozi ya Isirayeli, mazeuyihanurireibibiuvugauti
3‘Mwa misozi ya Isirayeli mwe, nimwumve ijambo ry'Umwami Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira imisozi n'udusozi, imigezi n'ibibaya ati: Dore jyeubwanjye ngiye kubagabiza inkota, ndimbure n'amasengero yanyu yo mu mpinga z'imisozi.
4Kandi ibicaniro byanyu bizahindukaubusa, n'ibishushanyo byanyu by'izuba bizahombāna, kandi abantu banyu bishwe nzabahirikira imbere y'ibigirwamana byanyu.
5Nzarambika intumbi z'Abisirayeli imbere y'ibigirwamana byabo, kandi amagufwa yanyu nzayanyanyagiza iruhande rw'ibicaniro byanyu.
6Aho mutuyehose imiduguduizahinduka imisaka, kandi insengero zo mu mpinga z'imisozi na zo zizasenywa, kugirango ibicaniro byanyu bisenywe kandi bihindukeubusa, n'ibigirwamana byanyu bimenagurwe bishireho, n'ibishushanyo by'izuba byanyu bitemagurwe kandi imirimo yanyu itsembwe.
7Nuko abishwe bazabagwamo, kandi muzamenya yuko ari jye Uwiteka.
8“‘Ariko nzagira abo ndokora, kugirango muzagire abacitse ku icumu mu banyamahanga, ubwo muzatatanirizwa mu bihugu.
9Kandi abacitse ku icumu bo muri mwe bazanyibukiramu banyamahanga, aho bazaba bajyanywe ari imbohe, bamenye uko namenaguwe n'imitima yabo irarikira yanyimūye, n'amaso yabo abenguka ibigirwamana byabo, kandi bazizinukwa babitewe n'ibibi bakoreye mu bizira byabo byose.
10Nuko bazamenya yuko ari jye Uwiteka kandi yuko iryo shyano nabateje ntarivugiyeubusa.’”
11Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati “Kubitamu mashyiuhonde ikirenge hasi, mazeuvugeuti ‘Mbega amahano y'ibizira bibi inzu y'Abisirayeli yakoze byose!’Kuko bazarimbuzwa inkota n'inzara n'icyorezo.
12Uri kure azicwa n'icyorezo, n'uri hafi azicishwa inkota, kandi n'usigaye na we ari mu rukuboazicwa n'inzara. Uko ni ko nzabasohozahouburakari bwanjye.
13Muzamenya yuko ari jye Uwiteka, ubwo abishwe babo bazaba barambaraye hagati y'ibigirwamana byabo iruhande rw'ibicaniro byabo, ku gasozi kose, no mu mpinga zose z'imisozi, no munsi y'igiti cy'umwera gitoshye cyose no munsi y'igiti kiyumbije cyose, aho bosererezaga ibigirwamana byabo byose ibihumuraneza.
14Kandi nzabaramburiraukubokokwanjye igihugu ngihindureumusakan'ikidaturwa,uhereye mu butayubw'aherekeye i Dibula no mu buturobwabo bwose, na bo bazamenya ko ari jye Uwiteka.”