1Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti
2“Nawe mwana w'umuntu, uku ni ko Umwami Uwiteka abwira igihugu cya Isirayeli uti ‘Amaherezo, amaherezo ageze mu mpande enye z'igihugu.
3“‘Noneho amaherezo akugezeho, ngiye kugutezauburakari bwanjye, ngucireurubanza ruhwanye n'imigenzereze yawe, kandi nzakugarurahoibizira byawe byose.
4Ijisho ryanjye ntirizakurebaneza, kandi sinzakugirira ibambe, ahubwo nzakugarurahoibihwanye n'imigenzereze yawe, kandi ibizira byawe bizakubonekaho. Muzamenya yuko ari jye Uwiteka.’”
5Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati “Ikibi, ikibi kimwe gusa dore kiraje.
6Iherezo rirageze, amaherezo araje, biragukangukiyedore biragusohoreye.
7Igihano cyawe kikugezeho wa muturagewo mu gihugu we, igihe kirasohoye,umunsi uri hafi,umunsi w'imivurungano mu misozi, si uwo kuvuzwamo impundu.
8“Noneho ngiye kugusukahoumujinya wanjye ngusohozehouburakari bwanjye, kandi ngucireurubanza ruhwanye n'imigenzereze yawe, nkugarurehoibihwanye n'ibizira byawe byose.
9Ijisho ryanjye ntirizakurebaneza kandi sinzakugirira ibambe, ahubwo nzakugarurahoibihwanye n'imigenzereze yawe, kandi ibizira byawe bizakubonekaho. Muzamenya yuko jye Uwiteka ari jyeuhana.
10“Dore wa munsi nguyuurajeigihano cyawe kirasohoye, inkoni iragushibukiyeubwibone bukumezeho.
11Urugomorurahagurutse, ni nk'inkoni ihana ibibi, nta wuzasigara muri bo, mu nteko zabo no mu butunzi bwabo nta kizahasigara, habe n'icyubahiro cyabo.
12“Igihe kirasohoyeumunsiugezehafi,umuguziye kwishima, n'ugurwaho ye kuganya, kukoumujinyaugezeku nteko zaho zose.
13Kukougurwaho atazasubiraku byaguzwe naho byaba bikiri aho, kuko iyerekwa ryerekeye ku nteko zaho zose, ritazahindukaukundi, kandi nta wuzikomeza ari mu bibi, kandi akiriho.
14Impanda zirabahurujeibintu byose barabiringaniza, ariko nta n'umwe wagiye mu ntambara kukouburakari bwanjye buri ku nteko zaho zose.
15“Hanze hari inkota, kandi imbere hari icyorezo n'inzara: uri mu gasozi azicishwa inkota, na we uri mu murwauzatsembwaho n'inzara n'icyorezo.
16Ariko abacitse ku icumu bazahungira mu misozi bameze nk'inuma zo mu bikombe, bose bazaba baganyaumuntu wese aborozwa n'ibibi bye.
17Amaboko yose azatentebuka, n'intege zose zizacika zibe nk'amazi.
18Kandi bazakenyera ibiguniraibiteyeubwoba bibatwikire. Bose bazagira ipfunwe mu maso habo, kandi no ku mitwe yabo bose hazaba habaye inkomborera.
19Bazajugunya ifeza yabo mu nzira, n'izahabu yabo izababera nk'ikintu cyanduye. Ifeza yabo n'izahabu yabo ntabwo bizashobora kubarokora ku munsi w'uburakari bw'Uwiteka, ntabwo bizahazaubugingo bwabo habe n'amara yabo, kuko byababereye igisitaza cyo kubagusha mu byaha.
20Ubwiza bw'ibyo yarimbanaga yabutakishaga ngo bugaragaze icyubahiro, ariko babiremamo ibishushanyo by'ibizira byabo n'ibintu byabo byangwaurunuka. Ni cyo gituma nabigize icyanduye.
21“Kandi nzabishyira mu maboko y'abanyamahanga ho iminyago, no mu y'abanyabyaha bo mu isi ho isahu, kandi bazabizirura.
22Nzabakurahon'amaso yanjye, na bo bazazirura mu bwiherero bwanjye, kandi abambuzi bazahinjira bahazirure.
23“Uringanize iminyururukuko igihugu cyuzuwemon'ubwicanyi, n'umurwaukabawuzuwemon'urugomo.
24Ni cyo gituma ngiye kuzanaabo mu banyamahanga barushije abandi kuba babi bakigaruriraamazu yabo, kandi nzatumaubwibone bw'abakomeye babo bushiraho, n'ubuturobwabo bwera buzazirurwa.
25Kurimbuka kurajekandi bazashaka amahoro, ariko ntibazayabona.
26Ishyano rizasimburwa n'irindi shyano, n'inkuru mbi ikurikirwe n'iyindi mbi, kandi bazashakira iyerekwa ku muhanuzi, arikoumutambyi azabura itegeko n'abakuru babure inama.
27Umwami azaboroga n'igikomangoma kizuzurwamo n'amaganya, kandi amaboko y'abantu bo mu gihugu azadagadwa. Nzabagenza nk'uko imigenzereze yabo imeze mbacireurubanza rubakwiriye. Bazamenya yuko ari jye Uwiteka.”