1Nuko mu mwaka wa gatandatu, mu kwezi kwa gatandatu, ku munsi wa gatanu w'uko kwezi, nari nicaye mu nzu yanjye n'abakuru b'i Buyudana bo bicaye imbere yanjye, mazeukubokok'Umwami Uwiteka kungwiraho aho nari ndi.
2Nuko ndebye mbonaufiteishusho isa n'umuriro,uhereye ku rukenyerero rweugasubizahepfo ariumuriro, kandiuhereye mu rukenyerero rweugasubizaharuguruhararabagiranaga, hafite ibara nk'iry'umuringa ukūbye.
3Maze arambura igisa n'ikiganza afataumusatsi wo ku mutwe wanjye, maze Umwuka aranterura angeza hagati y'ijuru n'isi anjyana i Yerusalemu ndi mu iyerekwa ry'Imana, angeza ku rugi rw'irembo ry'imbere ry'aherekeye ikasikazi, aho intebe y'igishushanyo gitera Imana gufuhayari iri.
4Nuko mbonaubwiza bw'Imana ya Isirayeli buhari, nk'uko nari nabwerekewe mu gisiza.
5Nuko arambwira ati “Mwana w'umuntu, nonehouburaamaso yaweurebeahagana ikasikazi.”Mperako nuburaamaso ndeba ahagana ikasikazi, maze mbona ikasikazi h'irembo ry'igicaniro cya gishushanyo gitera Imana gufuhakiri mu irembo.
6Maze arambaza ati “Mwana w'umuntu, mbeseuruziicyo bakora n'ibibi bikomeye ab'inzu ya Isirayeli bahakorera, bintera kujya kwigira kure y'ubuturobwanjye bwera? Arikouzongera kubonaibindi bizira bikomeye.”
7Nuko anjyana ku irembo ry'urugi, maze ndebye mbona icyuho mu nkike.
8Maze arambwira ati “Mwana w'umuntu, ngaho agūra icyo cyuho ku nkike.”Nuko maze kucyagura mbonaurugi.
9Nuko arambwira ati “Kingura winjireurebeibizira bibi bakoreramo.”
10Nuko ndinjira, maze ndebye mbona amoko yose y'ibyikururahasi n'inyamaswa zishishana, n'ibigirwamana byose by'inzu ya Isirayeli, bishushanijwe ku rusikaimpande zose.
11Kandi imbere yabyo hahagaze abantu mirongo irindwi bo mu bakuru b'inzu ya Isirayeli, hagati yabo hahagaze Yāzaniya mwene Shafani,umuntu wese afite icyotero cye mu ntoki ze kandi hatama impumuroy'umwotsi w'imibavu.
12Maze arambaza ati “Mwana w'umuntu, mbeseubonye ibyo abakuru b'inzu ya Isirayeli bakorera mu mwijima,umuntu wese ibitekerezo bye abishushanyiriza ahameze nk'icyumba hiherereye? Kuko bavuga bati ‘Uwiteka ntaturuzi, Uwiteka yataye igihugu.’”
13Arongera arambwira ati “Uraza kubonaibindi bizira bikomeye bakora.”
14Maze anjyana ku rugi rw'irembo ry'inzu y'Uwiteka, ryerekeye ikasikazi, nuko mbona abagore bicaye baborogera Tamuzi.
15Maze arambaza ati “Mbeseurabibonye wa mwana w'umuntu we? Uraza kubonaibindi bizira bikomeye biruta ibi.”
16Nuko aranjyana angeza mu rugo rw'imbere rw'inzu y'Uwiteka, maze ndebye mbona ku irembo ry'urusengero rw'Uwiteka hagati y'umuryango n'igicaniro, abantu bagera nko kuri makumyabiri na batanu bateye imigongo ku rusengero rw'Uwiteka bareba iburasirazuba, kandi basengaga izuba berekeye aho rirasira.
17Maze arambaza ati “Mbese ibyourabibonye wa mwana w'umuntu we, ibyo bizira ab'inzu ya Yuda bakorera aha biraboroheye? Kuko igihugu bacyujujemourugomokandi bakongera kundakaza, ndetse bakanegurizaizuru.
18Ni cyo gituma nanjye nzabagirirauburakari, ijisho ryanjye ntirizabareba neza kandi sinzabagirira ibambe, nubwo bantakambira mu matwi bashyize ejuru ntabwo nzabumvira.”