Ezek 9:1-11 BYSB2001 - Bible AI

1Maze arangururiramu matwi yanjye n'ijwi rirenga ati “Abahawe gutwaraumurwa nimubigize hafi,umuntu wese afite intwaro yicana mu kubokokwe.”

2Nuko mbona abantu batandatu baturutse mu nzira y'irembo ryo harugururyerekeye ikasikazi,umuntu wese afite intwaro yicana mu kubokokwe. Kandi mbona undi muri bo yari yambaye imyambaro y'ibitare, afite ihembe ririmo wino ku itako rye, maze barinjira bahagarara iruhande rw'igicaniro cy'umuringa.

3Nuko basangaubwiza bw'Imana ya Isirayeli bwavuye ku mukerubi aho bwahoze bugezemu muryango w'inzu, maze ahamagara uwo muntu wari wambaye imyenda y'ibitare, afite ihembe ririmo wino ku itako rye.

4Nuko Uwiteka aramubwira ati “Gendaunyure mu murwa, hagati muri Yerusalemu, mazeushyire ikimenyetso mu gahanga k'abantu banihira ibizira bihakorerwa byose bikabatakisha.”

5Ba bandi arababwira numva ati “Nimugende munyure mu murwa mumukurikiye maze mukubite, amaso yanyu ye kubabarira kandi mwe kugiraibambe,

6mutsembehoumusazan'umusoren'inkumi, n'abana bato n'abagore, arikoumuntu weseufiteicyo kimenyetso mwe kumwakura, ndetse muheremu buturobwanjye bwera.”Nuko bahera kuri abo basaza bari imbere y'inzu.

7Kandi arababwira ati “Nimuhumanye inzu kandi ingombe zayo muzuzuzemointumbi. Ngaho nimugende.”Nuko baragenda bica abo ku murwa.

8Nuko bakibica, aho nari nsigaye nikubitahasi nubamye ndataka nti “Ayii Mwami Uwiteka! Mbeseuzarimbuza abasigaye ba Isirayeliuburakari bwaweubusutse i Yerusalemu?”

9Maze arambwira ati “Ibibi by'inzu ya Isirayeli n'iya Yuda birakabije kandi igihugu cyuzuwemon'amaraso, n'umurwa wuzuyemoimanza zigoretse kuko bavuga bati ‘Uwiteka yataye igihugu, kandi Uwiteka nta cyo areba.’

10Nanjye ijisho ryanjye ntirizabareba neza kandi sinzabagirira ibambe, ahubwo ibicumurobyabo nzabigereka ku mitwe yabo.”

11Nuko mbona wa muntu wambaye imyambaro y'ibitare,ufiteihembe ririmo wino ku itako rye agaruyeubutumwa ati “Nagenje uko wantegetse.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>