1Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Kuroumwami w'u Buperesi, Uwiteka ateraumweteumutimawa Kuroumwami w'u Buperesi, ngo ijambo Uwiteka yavugiyemu kanwa ka Yeremiya risohore. Ategeka ko bamamaza itegeko mu gihugu cye cyose kandi arandika ati
2“Kuroumwami w'u Buperesi aravuga ati ‘Uwiteka Imana nyir'ijuru yangabiye ibihugu by'abami bose byo mu isi, kandi yanyihanangirije kuyubakira inzu i Yerusalemu mu Buyuda.
3Noneumuntu wo mu bantu bayo wese uri muri mwe Imana ye ibane na we, azamuke ajye i Yerusalemu mu Bayuda yubakeinzu y'Uwiteka Imana ya Isirayeli, ari yo Mana iba i Yerusalemu.
4Kandiumusuhukeweseusigara aho yasuhukiye, abantu baho nibamufashishe ifeza n'izahabu n'ibintu n'amatungo,ukuyemoamaturo baturirainzu y'Imana y'i Yerusalemu babikunze.’”
5Nuko abatware b'amazu ya ba sekuruzab'Abayuda n'ab'Ababenyamini, bahagurukanan'abatambyi n'Abalewi n'abandi bose Imana yateyeumwete wo guhagurukana, ngo bajye kubakainzu y'Uwiteka i Yerusalemu.
6Maze abaturanyi babo babatwerera ibikoreshwa by'ifeza n'izahabu, n'ibindi bintu n'amatungo n'ibintu by'igiciro cyinshi,ukuyemoibyo batuye byose babikunze.
7Kandi n'Umwami Kuro asohora ibintu byakoreshwaga mu nzu y'Uwiteka, ibyo Nebukadinezari yari yaranyaze i Yerusalemu, akabishyira mu ngoro z'ibigirwamana bye.
8Ibyo Kuroumwami w'u Buperesi abikuzamoMitiredati w'umunyabintu, na we abibarira Sheshibasari igikomangoma cyo mu Bayuda.
9Kandiumubarewabyo ni uyu: amasahani y'izahabu mirongo itatu n'ay'ifeza igihumbi, n'imishyo makumyabiri n'icyenda,
10n'ibyungu by'izahabu mirongo itatu, n'iby'ifeza by'uburyo bwa kabiri magana ane n'icumi, n'ibindi bikoreshwa igihumbi.
11Ibikoreshwa byose by'izahabu n'ifeza byari ibihumbi bitanu na magana ane. Ibyo byose Sheshibasari yabizamukanye ubwo abanyagano bavanwaga i Babuloni, bagasubirai Yerusalemu.