1Nuko Ezira agisenga yātura, kandi arira n'amarira yikubisehasi imbere y'inzu y'Imana, iteraniro rinini cyane rivuye mu Bisirayeli, abagabo n'abagore n'abana bato bateranira aho yari ari aho ngaho, kandi abantu barariraga cyane.
2Maze Shekaniya mwene Yehiyeli umwe wo muri bene Elamu, abwira Ezira ati “Twacumuyeku Mana yacu, dushaka abagore b'abanyamahangakazi bo mu mahanga yo mu bihugu, ariko noneho muri ibyo haracyariho ibyiringiro by'uko Abisirayeli bākira.
3Nuko rero none dusezerane isezerano n'Imana yacu, yuko dusenda abagore bose n'abana babyaye, dukurikije inama ya databuja n'iy'abahindira imishyitsi itegeko ry'Imana yacu, kandi bigenzwe nk'uko amategeko ategeka.
4Byuka kuko ari ibyawe kandi turi kumwe nawe, ntutinyeubikore.”
5Ezira aherako arabyuka arahiza abakuru b'abatambyi n'Abalewi n'Abisirayeli bose, yuko bazabigenza nk'uko bagiye inama. Nuko bararahira.
6Maze Ezira arahagurukaava imbere y'inzu y'Imana ajya mu nzu ya Yehohanani mwene Eliyashibu, agezeyo ntiyagira icyo afungura kuko yababajwe n'igicumurocy'abavuye mu bunyage.
7Hanyuma bamamaza i Buyudan'i Yerusalemu, ngo abavukiyemu bunyage bakabuvamobateranire i Yerusalemu,
8kandi ngoutazaza mu minsi itatu nk'uko abatware n'abakuru bagiye inama, azanyagwa ibye byose kandi na we ubwe akurwe mu iteraniro ry'abavuye mu bunyage.
9Nuko Abayuda n'Ababenyamini bose bateranira i Yerusalemu mu minsi itatu, kandi hari ku munsi wa makumyabiri w'ukwezi kwa cyenda. Abantu bose bicara mu muharuro imbere y'inzu y'Imana, bahindishwaumushyitsi n'ibyo kandi kuko hari imvura nyinshi.
10Maze Ezira arahagurukaarababwira ati “Mwaracumuyemushaka abagore b'abanyamahangakazi, mwongerera Abisirayeli icyaha.
11None nimwāturireUwiteka Imana ya ba sogokuruzamukoreibyo ishaka, mwitandukanye n'abanyamahanga bo mu gihugu, n'abagore b'abanyamahangakazi.”
12Nuko iteraniro ryose bamusubizanya ijwi rirenga bati “Nk'ukoudutegeka ni ko twemeye kubikora.
13Ariko abantu ni benshi kandi ubu ni igihe cy'imvura nyinshi, ntitubasha guhagarara hanze kandi uwo murimosi uw'umunsi umwe cyangwa ibiri, kuko muri ibyo twacumuyecyane.
14Nuko rero abatware bacu nibagabanye iteraniro, maze abashatse abagore b'abanyamahangakazi mu miduguduyacu yose bajye baza mu bihe bitegetswe, bazanywe n'abatware b'umudugudubose n'abacamanza bawo, bageze ahouburakari bw'Imana yacu buzatuviraho kandi iryo jambo rigasohozwa.”
15Yonatani mwene Asaheli na Yahazeya mwene Tikuva ni bo bonyine bahagarutse bahakana iyo nama, kandi bafatanya na Meshulamuna Shabetayi Umulewi.
16Nuko abavukiyemu bunyage babigenza batyo. Maze Eziraumutambyi n'abatware bamwe b'amazu ya ba sekuruza, uko amazu yabo yari ari, bose uko amazina yabo yari ari, baratoranywa, hanyuma ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa cumi bicazwa no kubigenzura.
17Ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa mbere, bari barangije iby'abagabo bose bari barashatse abagore b'abanyamahangakazi.
18Abashatse abagore b'abanyamahangakazi bo mu bana b'abatambyi ni aba: muri bene Yeshuwa mwene Yosadaki na bene se, ni Māseya na Eliyezeri na Yaribu na Gedaliya.
19Batanga amaboko yabo ho abagabo yuko basenda abagore babo, kandi batanga impfizi y'intama yo mu mukumbi ho icyiru kuko batsinzwe n'urubanza.
20Muri bene Imerini Hanani na Zebadiya.
21Muri bene Harimu ni Māseya na Eliya na Shemaya, na Yehiyeli na Uziya.
22Muri bene Pashuri ni Eliyowenayi na Māseya na Ishimayeli, na Netanēli na Yozabadi na Elasa.
23Mu Balewi ni Yozabadi na Shimeyi na Kelaya (ari we Kelita), na Petahiya na Yuda na Eliyezeri.
24Mu baririmbyi ni Eliyashibu.
Mu bakumirizi ni Shalumu na Telemu na Uri.
25Mu Bisirayeli: muri bene Paroshi ni Ramiya na Iziya na Malikiya, na Miyamini na Eleyazari na Malikiya na Benaya.
26Muri bene Elamu ni Mataniya na Zekariya na Yehiyeli, na Abudi na Yeremoti na Eliya.
27Muri bene Zatu ni Eliyowenayi na Eliyashibu na Mataniya, na Yeremoti na Zabadi na Aziza.
28Muri bene Bebayi ni Yehohanani na Hananiya, na Zabayi na Atilayi.
29Muri bene Bani ni Meshulamuna Maluki na Adaya, na Yashubu na Sheyali na Yeremoti.
30Muri bene Pahatimowabu ni Adina na Kelali na Benaya, na Māseya na Mataniya na Besalēli, na Binuwi na Manase.
31Muri bene Harimu ni Eliyezeri na Ishiya na Malikiya, na Shemaya na Shimeyoni,
32na Benyamini na Maluki na Shemariya.
33Muri bene Hashumu ni Matenayi na Matata na Zabadi, na Elifeleti na Yeremayi na Manase na Shimeyi.
34Muri bene Bani ni Madayi na Amuramuna Uweli,
35na Benaya na Bedeya na Keluhi,
36na Vaniya na Meremoti na Eliyashibu,
37na Mataniya na Matenayi na Yāsayi,
38na Bani na Binuwi na Shimeyi,
39na Shelemiya na Natani na Adaya,
40na Makinadebayi na Shashayi na Sharayi,
41na Azarēli na Shelemiya na Shemariya,
42na Shalumu na Amariya na Yosefu.
43Muri bene Nebo ni Yeyeli na Matitiya na Zabadi, na Zebina na Ido na Yoweli na Benaya.
44Abo bose bari barashatse abagore b'abanyamahangakazi, ndetse bamwe muri bo bari babyaranye abana.