Ezira 3:1-13 BYSB2001 - Bible AI

1Nukoukwezi kwa karindwi kubonetse, ubwo Abisirayeli bari mu miduguduyabo, abantu bateranira i Yerusalemu icyarimwe.

2Maze Yeshuwa mwene Yosadaki ahagurukanana bene se b'abatambyi, na Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli na bene se, bakora icyotero cy'Imana ya Isirayeli cyo gutambiraho ibitambo byoswa, nk'uko byanditswe mu mategeko ya Moseumuntu w'Imana.

3Icyotero bagitereka ku gitereko cyacyo, kuko bari bafiteubwoba batewe n'abantu bo muri ibyo bihugu, bagitambiraho Uwiteka ibitambo byoswa bya mu gitondo n'ibya nimugoroba.

4Kandi bagira ibirori byo kuziririza iminsi mikuru y'ingando nk'uko byanditswe, batamba ibitambo byoswa by'iminsi yose ukoumubarewabyo wari uri, bakurikije itegeko ry'ibyategekeweumunsi wose.

5Hanyuma batamba igitambo cyoswa gitambwaubudasiba n'ibitambo byo mu mboneko z'amezi, n'iby'ibirori by'Uwiteka byategetswe byose byejejwe, n'iby'umuntu wese washakaga guturaUwiteka ituro, abitewe n'umutimaukunze.

6Ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa karindwi ni ho batangiriye gutambira Uwiteka ibitambo byoswa, ariko imfatiro z'urusengero zari zitarashingwa.

7Kandi bahemba abubatsi n'ababaji impiya, ab'i Sidoni n'ab'i Tiro babaha ibyokurya n'ibyokunywan'amavuta, kugirango bazane ibiti by'imyerezi babikura i Lebanoni, bakabizana ku nyanja bakabigeza i Yopa bakurikije itegeko bategetswe na Kuroumwami w'u Buperesi.

8Nuko mu mwaka wa kabiriuhereye aho bagereye ku nzu y'Imana i Yerusalemu, mu kwezi kwa kabiri ni ho Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli na Yeshuwa mwene Yosadaki batangiye gukora, bafatanije n'abandi batambyi n'Abalewi bene wabo, n'abavuye mu bunyage bakaza i Yerusalemu bose. Bategeka Abalewi bamaze imyaka makumyabiri n'abayishagije, ngo bahagarikireumurimow'inzu y'Uwiteka.

9Maze Yeshuwa ahagurukanan'abahungu be na bene se, Kadimiyeli n'abahungu be bene Yuda, na bene Henadadi n'abahungu babo n'Abalewi bene wabo, bajya gukoresha abakozi b'umurimow'inzu y'Imana.

10Nuko ubwo abubatsi bashingagaurufatiro rw'urusengero rw'Uwiteka, bashyiraho abatambyi bambaye imyambaro yabo bafite amakondera, n'Abalewi bene Asafu bafite ibyuma bivuga, ngo basingize Uwiteka nk'uko Dawidiumwami wa Isirayeli yategetse.

11Bikiranya basingiza Uwiteka bamushima bati
“Erega Uwiteka ni mwiza!
N'imbabazi agirira Abisirayeli zihoraho iteka ryose.”
Maze abantu bose barangururaamajwi arenga basingiza Uwiteka, kukourufatiro rw'inzu ye rushinzwe. 107.1; 118.1; 136.1; Yer 33.11

12Ariko benshi mu batambyi n'Abalewi n'abatware b'amazu ya ba sekuruza, ab'abasaza bari babonye inzu ya mbere, babonyeurufatiro rw'inzu rushinzwe imbere yabo bararira cyane baboroga. Abandi benshi basakuza cyane bishima,

13bituma abantu batabasha gutandukanya ijwi ry'ibyishimo by'abantu n'ijwi ryo kurirakwabo, kuko abantu basakuzagaamajwi arengaurusakurukagera kure.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>