1Bukeyeabanzi b'Abayuda n'ab'Ababenyamini, bumvise yuko abavukiyemu bunyage bubakira Uwiteka Imana ya Isirayeliurusengero,
2baherako begera Zerubabeli n'abatware b'amazu ya ba sekuruza, baramubwira bati “Nimureketwubakane kuko dushaka Imana yanyu, nk'uko namwe muyishaka, kandi twayitambiraga ibitambouhereye ku ngoma ya Esarihadoni,umwami wa Ashūri watuzamuye akatuzanahano.”
3Ariko Zerubabeli na Yeshuwa, n'abandi batware b'amazu ya ba sekuruzab'Abisirayeli barabasubizabati “Nta cyo duhuriyeho cyatuma mwubakira Imana yacu inzu, ahubwo ni tweubwacu tuzubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli, nk'uko Kuroumwami w'u Buperesi yadutegetse.”
4Maze abantu bo mu gihugu batera Abayuda gucikaintege, mu iyubakabarabarushya.
5Baguriraabo guhimba inama zo kubabuza gusohoza ibyo bagambiriye, biba bityo igihe Kuroumwami w'u Buperesi yamaze ku ngoma, bageza ku ngoma ya Dariyoumwami w'u Buperesi.
6Ku ngoma ya Ahasuwerusi akijya kwima, barandika barega abaturageb'i Buyudan'ab'i Yerusalemu.
7Ku ngoma ya Aritazeruzi, Bishilamu na Mitiredati na Tabēli na bagenzi babo bandi bandikiye Aritazeruziumwami w'u Buperesi, urwo rwandiko rwanditswe mu nyugutiz'Abasiriya no mu rurimirwabo.
8Rehumuumutware w'intebe na Shimushayiumwanditsi bandikira Umwami Aritazeruziurwandiko, barega ab'i Yerusalemu bati
9“Rehumuumutware w'intebe na Shimushayiumwanditsi, na bagenzi babo bandi b'Abadinayi n'Abafarisataki n'Abatarupeli, n'Abafarisiti n'Abareki n'Abanyababuloni, n'Abashushanki n'Abadehayi n'Abanyelamu,
10n'ayandi mahanga yoseumutware mukuruw'icyubahiro Osinapari yambukije, akabatuza mu muduguduw'i Samariya no mu kindi gihugu cyo hakurya y'uruzi, n'ibindi nk'ibyo.”
11Aya magambo ni yo yakurikije ayo mu rwandiko boherereje Umwami Aritazeruzi bati
“Twebwe abagaragu bawe bo hakurya y'uruzin'ibindi.
12Nyagasani,umenye yuko ba Bayuda bavuye aho uri bakaza bakadusanga i Yerusalemu, ubu ngubu barubakaumudugudumubi w'igomero kandi dore bujujeinkike, bamaze gusanaurufatiro.
13None nyagasani,umenye yuko uwo muduguduniwubakwa, inkike zawo zikuzura, ntibazatangaumusorocyangwa ihōro cyangwa ikoro, nuko iherezo ryabyo abami bazatubirwa.
14None rero kuko dutunzwen'ibwami, ntitube twabonaumwami asuzugurwa, ni cyo cyatumye dutumaku mwami tukabimumenyesha,
15kugirango bashake mu gitabo cyibutsa ibyabaye ku ngoma za ba sogokuruza. Nukouzabisanga muri icyo gitabo cyo kwibutsa,umenye yuko uwo muduguduariumuduguduujyaugoma,ugatubya abami n'ibihugu byabo,ukabibagandishiriza mu bihe bya kera, ndetse ni cyo cyatumye uwo muduguduusenywa.
16Turaburiraumwami yuko uwo muduguduniwubakwa, inkike zawo zikuzura, nta mugabaneuzagira hakurya y'uruzi.”
17Mazeumwami yoherereza Rehumuumutware w'intebe na Shimushayiumwanditsi, na bagenzi babo bandi babaga i Samariya no mu bindi bihugu byo hakurya y'uruziurwandiko, arabasubizaati
“Amahoro n'ibindi.
18“Urwandiko mwatwoherereje barudusomeye imbere neza.
19Ntegeka yuko bashaka kandi basanga uwo mudugudumu bihe bya kera waragomeraga abami koko,ubugomen'ubugande byabonekaga muri wo.
20Kandi ngo habagamo abami bakomeye cyane bategekaga i Yerusalemu n'igihugu cyose cyo hakurya y'uruzi, kandi ngo bahabwagaumusoron'ihōro n'ikoro.
21Nuko rero nimushyireho itegeko kugirango abo bagabo barekere aho, uwo muduguduwe kubakwa kugezaahoubwanjye nzabyitegekera.
22Kandi mwirinde mwe gutenguha muri ibyo, kugirango ikibi kidakura abami bagatubirwa.”
23Nuko bamaze gusomeraurwandiko rw'Umwami Aritazeruzi imbere ya Rehumu na Shimushayiumwanditsi na bagenzi babo, baherako bahagurukavuba bajya i Yerusalemu aho Abayuda bari bari, bababuza kubakaku maboko no ku gahato.
24Nukoumurimow'inzu y'Imana iri i Yerusalemu bawurekeraho, kugezamu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyoumwami w'u Buperesi.