1Nuko abahanuzi Hagayi na Zekariya mwene Ido, bahanuriraAbayuda bari i Buyudan'i Yerusalemu. Babahanuriraga mu izina ry'Imana ya Isirayeli.
2BukeyeZerubabeli mwene Sheyalutiyeli ahagurukanana Yeshuwa mwene Yosadaki, batangira kubakainzu y'Imana iri i Yerusalemu, bari kumwe n'abahanuzi b'Imana babafashaga.
3Muri iyo minsi haza Tatenayi igisonga cy'umwami cyo hakurya y'uruzi, na Shetaribozenayi na bagenzi babo, baza aho bari bari barababaza bati “Ni nde wabahaye itegeko ngo mwubakeiyi nzu, ngo mwuzuzen'iyi nkike?”
4Kandi barababaza bati “Abagabo bubakaiyi nzu bitwa ba nde?”
5Ariko amaso y'Imana yabo aba ku batware b'Abayuda ntibabuza kubaka, mu gihe batumye kuri Dariyo kugezaubwo igisubizocyaje mu rwandiko rw'ibyo.
6Aya magambo ni yo akurikije ayo mu rwandiko rwanditswe na Tatenayi igisonga cy'umwami cyo hakurya y'uruzi, na Shetaribozenayi na bagenzi babo b'Abafarisaki bari hakurya y'uruzi, bakarwoherereza Umwami Dariyo.
7Bamwohererezaurwandiko rwanditswe rutya ngo:
“Ku Mwami Dariyo, nimuhorane amahoro masa.
8“Nyagasani,umenye ko twagiye mu gihugu cy'u Buyudaku nzu y'Imana nkuru yubakwa n'amabuye manini, kandi yomekwaho ibiti ku nsika zayo. Iyo myubakire irakomeza kujya imbere, irubakitse, bafiteumwete.
9None twabajije abo bakuru tuti ‘Ni nde wabahaye itegeko ngo mwubakeiyi nzu, ngo mwuzuzen'iyi nkike?’
10Kandi twababajije n'amazina yabo kugirango tuyakubwire, kandi ngo twandike n'amazina y'abagabo babatwara.
11“Nuko baradusubizabati ‘Turi abagaragu b'Imana nyir'ijuru n'isi, kandi turubakainzu yari yubatswe kera hashize imyaka myinshi, iyoumwami wa Isirayeli mukuruyubatse akayuzuza.
12Ariko hanyuma ba sogokuruzabarakaje Imana nyir'ijuru, ibagabiza Nebukadinezari Umukaludayaumwami w'i Babuloniasenya iyi nzu, ajyana abantu ho iminyago i Babuloni.
13Ariko mu mwaka wa mbere wa Kuroumwami w'i Babuloni, uwo mwami yategetse itegeko yuko iyi nzu y'Imana yubakwa.
14Ndetse n'ibikoreshwa byo mu nzu y'Imana by'izahabu n'ifeza, ibyo Nebukadinezari yari yaranyaze mu rusengero rw'i Yerusalemu akabijyana mu ngoro y'i Babuloni, Umwami Kuro abikura mu ngoro y'i Babulonibabihaumuntu witwa Sheshibasari, uwo yari yagize igisonga cye.
15Aramubwira ati “Jyana ibi bintuugendeubishyire mu rusengero rw'i Yerusalemu, inzu y'Imana yubakwe mu kibanza cyayo.”
16BukeyeSheshibasari uwo araza, ashinga imfatiro z'inzu y'Imana i Yerusalemu. Nuko rerouhereye icyo giheukageza ubu iracyubakwa, kandi ntiruzura.’
17“Nukoumwami nabyemera, bashake mu nzu y'ububikobw'umwami i Babuloni, barebe yuko bitameze nk'uko Umwami Kuro yategetse itegeko ryo kubakaiyi nzu y'Imana i Yerusalemu, mazeumwami abidutegekere uko ashaka.”