Ezira 7:1-28 BYSB2001 - Bible AI

1Hanyuma y'ibyo, ku ngoma ya Aritazeruziumwami w'u Buperesi, Ezira mwene Seraya mwene Azariya mwene Hilukiya,

2mwene Shalumu mwene Sadoki mwene Ahitubu,

3mwene Amariya mwene Azariya mwene Merayoti,

4mwene Zerahiya mwene Uzi mwene Buki,

5mwene Abishuwa mwene Finehasi mwene Eleyazari, mwene Aroniumutambyi mukuru,

6Ezira uwo arazamuka ava i Babuloni. Kandi yariumwanditsi w'umuhanga mu by'amategeko ya Mose, yatanzwe n'Uwiteka Imana ya Isirayeli. Umwami amuha ibyo yamusabye byose, abiheshwa n'ukubokok'Uwiteka Imana ye kwari kuri we.

7Nuko bamwe mu Bisirayeli bazamukanan'abatambyi bamwe, n'Abalewi n'abaririmbyi n'abakumirizi n'Abanetinimu, abo bajya i Yerusalemu mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma y'Umwami Aritazeruzi.

8Ezira agera i Yerusalemu mu kwezi kwa gatanu, ko mu mwaka wa karindwi uwo mwami ari ku ngoma.

9Ndetse yahagurutse ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa mbere ava i Babuloni, maze ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa gatanu agera i Yerusalemu, abiheshejwe n'ukubokokw'Imana ye kwari kuri we,

10kuko yari yaramaramaje mu mutimagushaka amategeko y'Uwiteka ngo ayasohoze, kandi ngo yigishe mu Bisirayeli amategeko n'amateka.

11Nuko aya magambo yakurikije ayo mu rwandiko Umwami Aritazeruzi yahaye Eziraumutambyi n'umwanditsi, ndetse yari n'umwanditsi w'amagambo y'amategeko y'Uwiteka n'ibyo yategetse Abisirayeli.

12Aritazeruziumwami w'abami yandikiye Eziraumutambyi,umwanditsi w'amategeko y'Imana nyir'ijuru.
“Ni amahoro masa n'ibindi.

13“Ntegetse itegeko, abantu b'Abisirayeli bose n'abatambyi babo n'Abalewi bari mu bihugu byanjye, abashakaubwabo kujya i Yerusalemu ngo mujyane,

14kuko jyeweumwami n'abajyanama banjye barindwi tugutumye, ngo ujye kubazaiby'i Buyudan'i Yerusalemu nk'uko amategeko y'Imana yaweufiteameze,

15kandi ngoujyane ifeza n'izahabu, ibyo jyeweumwami n'abajyanama banjye twatuye Imana ya Isirayeli iba i Yerusalemu,

16kandi ifeza yose n'izahabuuzasanga mu gihugu cy'i Babulonicyose, hamwe n'amaturo y'abantu n'ay'abatambyi batuririye inzu y'Imana yabo iri i Yerusalemu babikunze, badahatwa.

17Ni cyo kizatumaugiraumwete cyane wo kujyana izo mpiya,ukazigura ibimasa n'amasekurumey'intama n'abana b'intama, hamwe n'amaturo y'amafu n'ay'ibyokunywaaturanwa na byo,ukabitambira ku cyotero cy'inzu y'Imana yanyu iri i Yerusalemu.

18Kandi ibizasaguka kuri izo feza n'izahabu, wowe na bene wanyu uko muzashaka kubigenza muzabigenze mutyo, mukurikije ibyo Imana yanyu ishaka.

19N'ibintuuhabwa byo gukoresha mu nzu y'Imana yawe,uzabimurikire Imana y'i Yerusalemu.

20Kandi n'ibintu byose bazashaka ku bw'inzu y'Imana yawe, ibyouzabaukwiriye gutangauzajyeubikura mu nzu ibikwamo ibintu by'umwamiubitange.

21“Jyeweubwanjye Umwami Aritazeruzi, ntegetse abanyabintu banjye bo hakurya y'uruzibose yuko icyo Eziraumutambyi,umwanditsi w'amategeko y'Imana nyir'ijuru azabaka cyose, kizajya gitanganwaumwete wose

22bikagarukiraku italanto z'ifeza ijana, n'indengo z'ingano ijana, n'incuro z'intango za vino ijana, n'ibibindi by'amavuta ijana, n'umunyuudafiteurugero.

23Ikizategekwa n'Imana nyir'ijuru cyose gukorwa ku nzu yayo kijye gikorwa bitunganye, kugirangouburakari butagera mu gihugu cy'umwami n'abahungu be.

24Kandi tubasobanurireiby'abatambyi n'Abalewi, n'abaririmbyi n'abakumirizi, n'Abanetinimu n'abagaragu b'iyo nzu y'Imana bose uko bangana, nta tegeko ryo kubakaumusorocyangwa ihōro cyangwa ikoro.

25“Kandi nawe Ezira, ukoubwenge bw'Imana yawe bukurimo,uzatoranye abatware n'abacamanza bo guciraimanza abantu bo hakurya y'uruzi, abazi amategeko y'Imana yawe bose, n'utayazi muzajye muyamwigisha.

26Mazeutazemera kwitondera amategeko y'Imana yawe n'amategeko y'umwami, bajye bagiraumwete wose wo kumuciraurubanza, rwaba urwo kwicwa cyangwa urwo gucibwa, cyangwa urwo kunyagwa ibye cyangwa urwo kumuboha.”

27Uwiteka Imana ya ba sogokuruzaishimwe, yashyize mu mutimaw'umwami imigambi imeze ityo yo kurimbisha inzu y'Uwiteka iri i Yerusalemu.

28Kandi ni yo yansaguriyeho imbabazi zayo imbere y'umwami n'abajyanama, n'imbere y'ibikomangoma bye bikomeye byose. Nuko mpeshwa imbaraga n'ukubokok'Uwiteka Imana yanjye kwari kuri jye, mperako nteranya abakuru bo mu Bisirayeli ngo tuzamukane.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>