Ezira 8:1-36 BYSB2001 - Bible AI

1Aba ni bo batware b'amazu ya ba sekuruza, kandi uko ni ko kuvukakwabo, abo twazamukanye tuva i Babuloniku ngoma y'Umwami Aritazeruzi.

2Muri bene Finehasi ni Gerushomu, muri bene Itamari ni Daniyeli, muri bene Dawidi ni Hatushi.

3Muri bene Shekaniya; muri bene Paroshi ni Zekariya kandi yabaranywe n'abagabo ijana na mirongo itanu,ukurikiranije imivukireyabo.

4Muri bene Pahatimowabu ni Eliyowenayi mwene Zerahiya, kandi yari kumwe n'abagabo magana abiri.

5Muri bene Shekaniya ni mwene Yahaziyeli, kandi uwo yari kumwe n'abagabo magana atatu.

6Muri bene Adini ni Ebedi mwene Yonatani, uwo yari kumwe n'abagabo mirongo itanu.

7Muri bene Elamu ni Yeshaya mwene Ataliya, na we yari kumwe n'abagabo mirongo irindwi.

8Muri bene Shefatiya ni Zebadiya mwene Mikayeli, na we yari kumwe n'abagabo mirongo inani.

9Muri bene Yowabu ni Obadiya mwene Yehiyeli, na we yari kumwe n'abagabo magana abiri na cumi n'umunani.

10Muri bene Shelomiti ni mwene Yosifiya, na we yari kumwe n'abagabo ijana na mirongo itandatu.

11Muri bene Bebayi ni Zekariya mwene Bebayi, na we yari kumwe n'abagabo makumyabiri n'umunani.

12Muri bene Azigadi ni Yohanani mwene Hakatani, na we yari kumwe n'abagabo ijana n'icumi.

13Muri bene Adonikamu bo hanyuma aya ni yo mazina yabo: Elifeleti na Yeyeli na Shemaya, na bo bari kumwe n'abagabo mirongo itandatu.

14Kandi muri bene Bigivayi ni Utayi na Zabudi, na bo bari kumwe n'abagabo mirongo irindwi.

15Abo mbateraniriza ku mugeziujya Ahava, tuhacaingando tuhamara gatatu. Nitegereza abantu n'abatambyi, nsanga nta n'umwe wo muri bene Lewiubarimo.

16NtumiraEliyezeri na Ariyeli na Shemaya, na Elunatani na Yaribu na Elunatani, na Natani na Zekariya na Meshulamub'abakuru, kandi na Yoyaribu na Elunatani b'abigisha.

17Mbatuma kwa Idoumutware w'i Kasifiya, mbabwiraubutumwa bazabwira Ido na bene se b'Abanetinimu aho babaga i Kasifiya, ngo batwoherereze abahereza b'inzu y'Imana yacu.

18Maze ku bw'ukubokokwiza kw'Imana yacu kwari kuri twe, batuzaniraumugabow'umunyabwenge wo muri bene Mahali mwene Lewi mwene Isirayeli, na Sherebiya n'abahungu be na bene se uko ari cumi n'umunani,

19na Hashabiya hamwe na Yeshaya wo muri bene Merari, na bene se n'abahungu babo uko ari makumyabiri,

20n'abo mu Banetinimu, abo Dawidi n'abatware be batanze ngo bakorere Abalewi, Abanetinimu magana abiri na makumyabiri bose bavugwa mu mazina yabo.

21Maze ntegekera kwiyirizaubusaaho ngaho kuri uwo mugeziAhava, kugirango twicishe bugufiimbere y'Imana yacu, ngo tuyiyoboze inzira idutunganiye twebwe n'abana bacu bato n'ibintu byacu byose,

22kuko nagize isoni zo gusabaumwamiumutwe w'ingabo z'abasirikare n'iz'abagendera ku mafarashi, ngo badutabare ku babisha bacu bari mu nzira, kuko twari twavuganye n'umwami tuti “Amaboko y'Imana yacu ari ku bayishaka bose ngo abagirire neza, ariko imbaraga zayo n'uburakari bwayo birwanye abayireka bose.”

23Nuko twiyirizaubusa, dusabaImana yacu tuyinginga yemera kutwumvira.

24Maze ntora cumi na babiri mu batware b'abatambyi, Sherebiya na Hashabiya n'abandi cumi muri bene se.

25Mbagerera ifeza n'izahabu n'ibintu by'amaturo y'inzu y'Imana yacu, ibyoumwami n'abajyanama be n'abatware be n'Abisirayeli bari bahari bose batuye.

26Nuko mbagerera italanto z'ifeza magana atandatu na mirongo itanu, n'ibintu by'ifeza italanto ijana n'italanto z'izahabu ijana,

27n'ibyungu by'izahabu makumyabiri byari dariki igihumbi, n'ibikoreshwa bibiri by'imiringa myiza isenwe y'igiciro cyinshi nk'icy'izahabu, ndabibashyikiriza.

28Ndababwira nti “Mwebwe muri aberejwe Uwiteka, n'ibintu bikoreshwa na byo ni ibyera, hamwe n'izo feza n'izahabu n'ituro batuye Uwiteka Imana ya ba sogokuruzababikunze.

29Mube maso mubirinde kugezaaho muzabigerera imbere y'abatware b'abatambyi n'Abalewi, n'abatware b'amazu ya ba sogokuruzab'Abisirayeli mu byumba byo mu nzu y'Uwiteka i Yerusalemu.”

30Nuko abatambyi n'Abalewi benda ifeza n'izahabu n'ibindi bintu uko indatira zabyo zanganaga, ngo babijyane i Yerusalemu mu nzu y'Imana yacu.

31Bukeyeku munsi wa cumi n'ibiri w'ukwezi kwa mbere, duhagurukaku mugeziAhava tujya i Yerusalemuukubokokw'Imana yacu kuba kuri twe, idukizaamaboko y'ababisha n'abaduciriye ibico mu nzira.

32Tugezei Yerusalemu, tuhasibira gatatu.

33Nuko ku munsi wa kane bagera ifeza n'izahabu n'ibindi bintu, babigerera mu nzu y'Imana yacu tubishyikiriza Meremoti mwene Uriyaumutambyi ari kumwe na Eleyazari mwene Finehasi, kandi bari bafatanije na Yozabadi mwene Yoshuwa na Nowadiya mwene Binuwi b'Abalewi.

34Byose barabimurikaukoumubarewabyo n'indatira zabyo byari biri. Icyo gihe indatira zabyo byose zirandikwa.

35Maze abavukiyemu bunyage bakabuvamobatambira Imana ya Isirayeli ibitambo byoswa, batamba inka cumi n'ebyiri z'igitambo cyoswa cy'Abisirayeli bose, n'amasekurumey'intama mirongourwenda n'atandatu, n'abana b'intama mirongo irindwi na barindwi, n'amasekurumey'ihene cumi n'abiri, biba igitambo cyo gukurahoibyaha. Ibyo byose byabaye igitambo cyoserezwa Uwiteka.

36Maze bashyikiriza abatware b'umwami n'ibisonga bye bo hakurya y'uruziamategeko y'umwami, na bo bafasha abantu n'inzu y'Imana.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>