Ezira 9:1-15 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko ibyo byose birangiye, abatware baranyegera barambwira bati “Abisirayeli n'abatambyi n'Abalewi ntibitandukanije n'abantu bo mu bihugu, ahubwo bakora ibizira byabo, iby'Abanyakanāni n'iby'Abaheti n'iby'Abaferizi, n'iby'Abayebusi n'iby'Abamoni n'iby'Abamowabu, n'iby'Abanyegiputa n'iby'Abamori,

2kukoubwabo birongorera abakobwa babo bakabashyingira n'abahungu babo, bigatumaurubyaro rwera rwivanga n'abantu bo muri ibyo bihugu, ndetse abatware n'abanyamategeko ni bo barushijeho gucumuramuri ibyo.”

3Maze numvise ibyo nshishimuraumwambaro n'umwitero wanjye, nipfuraumusatsi ku mutwe ndetse nipfura n'ubwanwa, nicara numiwe.

4Aho nari ndi hateranira abantu bose bahindishijweumushyitsi n'amagambo y'Imana ya Isirayeli, ku bw'igicumurocy'abavuye mu bunyage. Ngumya kwicara numiwe, ngeza igihe cyo guturakwa nimugoroba.

5Ituro rya nimugoroba rituwe mpagurukaaho nari ndi nibabaje,umwambaro wanjye n'umwitero wanjye byari bishishimutse, mperako nkubitaamavi hasi ntegera Uwiteka Imana yanjye ibiganza

6ndavuga nti “Ayii! Mana yanjye, nkozwe n'isoni, mu maso hanjye haratugengeza bimbuza kukuburiraho amaso. Mana yanjye, kuko ibicumurobyacu bigwiriye bikaturengerana, dutsinzwe n'imanza nyinshi zarundanijwe zikagera mu ijuru.

7Uhereye mu bihe bya ba sogokuruzatwagibwagaho n'urubanza rukomeye cyane na bugingo b'ubu, kandi ibicumurobyacu ni byo byatumye dutanganwa n'abami bacu n'abatambyi bacu tugahabwa abami bo mu bindi bihugu, tukicwa n'inkota, tukajyanwa turi imbohe, tukanyagwa, tugakorwa n'isoni nk'uko bimeze ubu.

8Ariko noneho muri uyu mwanya muto, Uwiteka Imana yacu yerekanye imbabazi zayo idusigariza igice cy'abantu kirokotse, idushyiriye ingango Ahera hayo kugirango ihwejeshe amaso yacu, iduhumurizebuhoromu buretwa bwacu.

9Erega turi abaretwa ko! Ariko Imana yacu ntiduhānye mu buretwa bwacu, ahubwo idusaguriyeho imbabazi zayo imbere y'abami b'u Buperesi, iraduhumurizakugirango twubakeinzu y'Imana yacu kandi ngo dusaneahasenyutse hayo, ngo iduhe n'inkike idukikije i Buyudan'i Yerusalemu.

10“Noneho Mana yacu, ibyo ko byarangiye turavuga iki kandi? Ko twaretse amategeko yawe

11wategekeye mu bagaragu bawe b'abahanuzi,ukavuga uti ‘Igihugu mujyamo ngo mugihīndure, ni igihugu cyandujwe no gukiranirwa n'ibizira bikorwa n'abanyamahanga bo mu bihugu, bacyujujen'imyanda yabo hose irasāngana,

12kandi ngo nuko rero ntimuzashyingirane na bo, kandi ntimuzabashakire amahoro cyangwa kugubwa neza iminsi yose kugirango mube abantu bakomeye, murye ibyiza byo mu gihugu, muzakirage abana banyu kibe gakondo yabo iteka ryose.’

13None rero ubwo ibyo byose bitugezeho, tukagibwaho n'urubanza rukomeye tuziraingeso zacu mbi. Kandi none Mana yacu,ukabauduhannye igihano kidahwanye n'ibicumurobyacuukadusigariza igice kingana gityo,

14mbese twakongera guca mu mategeko yawe, tugashyingirana n'abanyamahanga bakora ibyo bizira? Ntiwaturakariraukageza aho wazaturimburira, ntihagire igice kirokoka cyangwaucikaku icumu?

15Uwiteka Mana ya Isirayeli, ni woweukiranuka kuko twebwe dusigaye turi igice kirokotse nk'uko bimeze ubu. Dore turi imbere yawe turihourubanza, ibyo ni byo bituma tutabasha guhagarara imbere yawe.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>