1Jyewe Umukuru, ndakwandikiye Gayoukundwa, uwo nkunda by'ukuri.
2Ukundwa, ndagusabira kugirangougubwe neza muri byose, ube mutaraga nk'ukoumutimawaweuguweneza,
3kuko nishimiye cyane ubwo bene Data bazaga, bagahamyauburyoushikamye mu kuriukakugenderamo.
4Nta cyanteraumunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri.
5Ukundwa,ukiranuka mu byoukorera bene Data byose kandi ari abashyitsi
6bahamijeurukundo rwawe mu maso y'Itorero. Uzabaugizeneza nubaherekeza neza nk'uko bikwiriye ab'Imana,
7kuko bavuye iwabo ku bw'izina rya Yesu ari nta cyo bātse abanyamahanga.
8Ni cyo gituma dukwiriye kwakira neza abameze batyo, kugirango dufatanye gukoreraukuri.
9Hari icyo nandikiye Itorero, ariko Diyotirefeushaka kubaukomeye muri bo araturosera.
10Ni cyo gituma ubwo nzaza, nzabibutsa ibyo akora n'uko atuvugaamagambo mabi y'ubupfu, nyamara ibyo ntibimunyura ahubwo arengaho akanga no gucumbikira bene Data, n'ababishaka akababuza akabaca mu Itorero.
11Ukundwa, ntukīgane ikibi ahubwo wīgane icyiza. Ukora ibyiza ni we w'Imana, nahoukoraibibi ntiyari yabona Imana.
12Demeteriyo ahamywa na bose kandi n'ukuriubwako kuramuhamya natwe turamuhamya, nawe uzi yuko ibyo duhamya ari iby'ukuri.
13Nari mfite byinshi byo kukwandikira ariko sinshaka kukwandikishiriza wino n'ikaramu,
14ahubwo niringiye kuzakubonavuba tukavuganaduhanganye.
15Urasigare amahoro.
Incuti ziragutashya. Untahirize incutiuzivuze mu mazina.