1Uwahozehouhereye mbere na mbere, uwo twumvise, uwo twiboneye n'amaso yacu, kandi uwo twitegereje intoki zacu zikamukoraho, ari we Jambo ry'ubugingo
2kandi ubwo Bugingo bwarerekanywe turabubona, turabuhamya kandi none turababwira iby'ubwo Bugingo buhoraho, bwahoranye na Data wa twese tukabwerekwa.
3Ibyo twabonye tukabyumva ni byo tubabwira kugirango namwe mufatanye natwe, kukoubwacu dufatanije na Data wa twese n'Umwana we Yesu Kristo.
4Ibyo ni byo tubandikiye, kugirangoumunezero wanyu ube mwinshi.
5Ubu ni bwo butumwa twumvise buvuyekuri we tukabubabwira, yuko Imana ariumucyo kandi ko muri yo hatariumwijima na muke.
6Nituvugayuko dufatanije na yo tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye tudakurikizaukuri,
7ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nk'uko na yo iri mu mucyo, tuba dufatanijeubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose.
8Nituvugayuko ari nta cyaha dufitetuba twishutse,ukurikuba kutarimuri twe.
9Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukirakutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.
10Nituvugayuko ari nta cyaha twakoze tuba tuyiseumunyabinyoma, kandi n'ijambo ryayo ntiriba riri muri twe.