Gal 2:1-29 BYSB2001 - Bible AI

1Bana banjye bato, mbandikiriye ibyo kugirango mudakora icyaha. Icyakora nihagiraumuntuukoraicyaha, dufiteUmurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristoukiranuka.

2Uwo ni we mpongano y'ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa ahubwo ni iby'abari mu isi bose.

3Iki ni cyo kitumenyesha yuko tumuzi, ni uko twitondera amategeko ye.

4Uvuga ko amuzi ntiyitondere amategeko ye, niumubeshyi,ukurintikuri muri we.

5Arikoumuntu wese witondera ijambo rye,urukundo akunda Imana ruba rumazegutunganirizwa rwose muri we. Icyo ni cyo kitumenyesha ko turi muri we,

6kukouvugako ahora muri we akwiriye na we kugenda nk'uko yagendaga.

7Bakundwa, si itegeko rishya mbandikiye ahubwo ni itegeko rya kera, iryo mwahoranye mbere na mbere. Iryo tegeko rya kera ni ryo rya jambo mwumvise.

8Ariko kandi ndabandikira itegeko rishya, ari ryo ry'ukurikuri we no kuri mwe, kukoumwijimaushize,umucyo w'ukuriukabaumazekurasa.

9Uvuga ko ari mu mucyo akanga mwene Se, aracyari mu mwijima na bugingo n'ubu.

10Ukunda mwene Se aguma mu mucyo, nta kigusha kiri muri we,

11nahouwanga mwene Se ari mu mwijima kandi agendera mu mwijima, ntazi aho ajya kukoumwijima wamuhumye.

12Ndabandikiye bana bato, kuko ibyaha byanyu mwabibabariwe ku bw'izina rye.

13Namwe ba se, ndabandikiye kuko mwamenyeuwahereye mbere na mbere. Ndabandikiye basore, kuko mwanesheje Umubi. Ndabandikiye bana bato, kuko mwamenye Data wa twese.

14Ndabandikiye ba se, kuko mwamenyeuwahozeho mbere na mbere. Ndabandikiye basore, kuko mufiteimbaraga kandi ijambo ry'Imana rikaguma muri mwe, mukabamwaranesheje wa Mubi.

15Ntimugakunde iby'isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby'isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we,

16kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry'umubiriari n'irari ry'amaso, cyangwa kwibona ku by'ubugingo bidaturukakuri Data wa twese, ahubwo biturukamu isi.

17Kandi isi irashirana no kwifuza kwayo, arikoukoraibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose.

18Bana bato, tugezemu gihe cy'imperuka kandi nk'uko mwumvise yuko Antikristo azaza, ni ko na none hamaze kwaduka ba Antikristo benshi ndetse ni byo bitumenyesha ko igihe cy'imperuka gisohoye.

19Abo bavuye muri twe, icyakora ntibari abacu by'ukuri, kuko iyo baba abacu baba baragumanye natwe, ariko icyatumye biba bityo niukugirango bagaragare ko atari abacu rwose.

20Nyamara mwebweho mwasīzwe n'Uwera kandi muzi byose.

21Simbandikiriye ko mutaziukuri, ahubwo ni uko mukuzikandi kuko ari nta binyoma biva mu kuri.

22Mbeseumunyabinyoma ni nde, keretseuhakana ko Yesu atari Kristo? Uhakana Data wa twese n'Umwana we, ni we Antikristo.

23Umuntu weseuhakana uwo Mwana ntafite na Se,uwemera uwo mwana ni weufitena Se.

24Murekeicyo mwumviseuhereye mbere na mbere kigume muri mwe, kuko icyo mwumviseuhereye mbere na mbere nikiguma muri mwe, namwe muzaguma muri uwo Mwana no muri Se.

25Iri ni ryo sezerano yadusezeranije: niubugingo buhoraho.

26Ibyo mbibandikiriye ababayobya,

27kuko gusīgwa mwasīzwe na we kugumamuri mwe, ari cyo gituma mutagombaumuntu wo kubigisha, kandi nk'uko uko gusīga kwe kubigisha byose kukabaari uk'ukuriatari ibinyoma, kandi nk'uko kwabigishije mube ari ko mugumamuri we.

28Na none bana bato, mugumemuri we, kugirango niyerekanwa tuzabone uko dutinyuka, tutabebera imbere ye ubwo azaza.

29Ubwo muzi ko ariumukiranutsi, mumenye n'ukoumuntu weseukiranuka yabyawe na we.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>