1Nimurebeurukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b'Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab'isi batatumenye kuko batayimenye.
2Bakundwa, ubu turi abana b'Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasana we kuko tuzamurebauko ari.
3Kandiufiteibyo byiringiro muri we, yiboneza nk'uko uwo aboneye.
4Umuntu weseukoraicyaha, aba agomye, kandi icyaha ni bwo bugome.
5Muzi yuko uwo yerekaniwe gukurahoibyaha kandi nta cyaha kimurimo.
6Umuntu weseugumamuri we ntakora ibyaha,umuntu weseukoraibyaha ntiyamubonye kandi ntiyamumenye.
7Bana bato, ntihakagireubayobya. Ukiranuka ni we mukiranutsi nk'uko uwo ariumukiranutsi.
8Ukora ibyaha ni uwa Satani, kukouhereye mbere na mbere Satani akora ibyaha. Ibyo Umwana w'Imana yerekaniwe ni ibi: niukugirango amareho imirimo ya Satani.
9Umuntu wese wabyawe n'Imana ntakora ibyaha kuko imbuto yayo iguma muri we, kandi ntabasha gukoraibyaha kuko yabyawe n'Imana.
10Icyo ni cyo kimenyekanisha abana b'Imana n'abana ba Satani. Umuntu weseudakiranuka cyangwaudakunda mwene Se, si uw'Imana.
11Ubwo ni bwo butumwa mwumviseuhereye mbere na mbere, ngo dukundane
12tutamera nka Kayini wari uw'Umubi, akica murumunawe. Mbese icyatumye amwica ni iki? Ni uko ingeso ze zari mbi, naho iza murumunawe zikaba nziza.
13Bene Data, ntimutangazwe n'uko ab'isi babanga.
14Twebwe tuzi yuko twavuye mu rupfu tukagera mu bugingo, kuko dukunda bene Data. Udakunda aguma mu rupfu.
15Umuntu wese wanga mwene Se niumwicanyi, kandi muzi yuko ari nta mwicanyiufiteubugingo buhoraho muri we.
16Iki ni cyo kitumenyeshaurukundo icyo ari cyo, ni uko Yesu yatanzeubugingo bwe ku bwacu, natwe ikidukwiriye ni uko twatangaubugingo bwacu ku bwa bene Data.
17Ariko seufiteibintu byo mu isi, akareba ko mwene Se akennye akamukingira imbabazi ze,urukundo rw'Imana rwaguma muri we rute?
18Bana bato, twe gukundanaurumamomu magambo cyangwa ku rurimi, ahubwo dukundane mu byo dukorano mu by'ukuri.
19Icyo ni cyo kizatumenyesha ko turi ab'ukuri, tukabona uko duhumurizaimitima yacu imbere yayo,
20nubwo imitima yacu iduciraurubanza, kuko Imana iruta imitima yacu kandi izi byose.
21Bakundwa, imitima yacu nitaduciraurubanza, turatinyuka imbere y'Imana
22kandi icyo dusabacyose tugihabwa na yo, kuko twitondera amategeko yayo tugakora ibishimwa imbere yayo.
23Itegeko ryayo ni iri: ni uko twizera izina ry'Umwana wayo Yesu Kristo, tugakundana nk'uko yadutegetse.
24Kandiuwitondera amategeko yayo aguma muri yo na yo ikaguma muri we, kandi ikitumenyesha ko iguma muri twe ni Umwuka yaduhaye.