Gal 4:1-21 BYSB2001 - Bible AI

1Bakundwa, ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b'ibinyoma benshi badutse bakaza mu isi.

2Iki abe ari cyo kibamenyesha Umwuka w'Imana:umwuka woseuvugako Yesu Kristo yaje afiteumubirini wo wavuye ku Mana,

3arikoumwuka woseutavuga Yesu utyo ntiwavuye ku Mana, ahubwo niumwuka wa Antikristo, uwo mwumvise kouzazakandi noneumazekugeramu isi.

4Bana bato, muri ab'Imana kandi ba bandi mwarabanesheje, kuko uri muri mwe aruta uri mu b'isi.

5Abo ni ab'isi: ni cyo gituma bavuga iby'isi ab'isi bakabumvira.

6Ariko twebweho turi ab'Imana kandi uzi Imana aratwumvira, nahoutariuw'Imana ntatwumvira. Icyo ni cyo kitumenyeshaumwuka w'ukurin'umwukauyobya uwo ari wo.

7Bakundwa, dukundane kukourukundo ruva ku Mana. Umuntu weseukunda yabyawe n'Imana kandi azi Imana.

8Udakunda ntazi Imana kuko Imana ariurukundo.

9Iki ni cyo cyerekanyeurukundo rw'Imana muri twe: ni uko Imana yatumye Umwana wayo w'ikinege mu isi, kugirango tuboneuko tubeshwaho na we.

10Muri iki ni mourukundo ruri: si uko twebwe twakunze Imana ahubwo ni uko Imana ari yo yadukunze, igatuma Umwana wayo kuba impongano y'ibyaha byacu.

11Bakundwa, ubwo Imana yadukunze ityo, natwe dukwiriye gukundana.

12Uhereye kera kose ntihigeze kubahoumuntu wabonye Imana, nyamara nidukundana Imana iguma muri twe,urukundo rwayo rugatunganirizwa muri twe rwose.

13Iki ni cyo kitumenyesha ko tugumamuri yo na yo ikaguma muri twe, ni uko yaduhayeku Mwuka wayo.

14Natwe twarabibonye, kandi duhamya ko Data wa twese yatumye Umwana we kuba Umukizaw'abari mu isi.

15Uvuga yuko Yesu ari Umwana w'Imana, Imana iguma muri we na we akaguma mu Mana.

16Natwe twamenye kandi twizeyeurukundo Imana idukunda.
Imana niurukundo, kandiugumamu rukundo aguma mu Mana, Imana ikaguma muri we.

17Ibyo ni byo bimaze gutunganya rwoseurukundo muri twe, kugirango tuzatinyuke ku munsi w'amateka, kuko uko ari ari ko turi muri iyi si.

18Mu rukundo ntiharimoubwoba, ahubwourukundo rutunganijwe rwose rumaraubwoba, kukoubwoba buzanaigihano kandiufiteubwoba ntiyari yashyikiraurukundo rutunganijwe rwose.

19Turayikunda kuko ari yo yabanje kudukunda.

20Umuntu navuga ati “Nkunda Imana”akanga mwene Se aba ariumunyabinyoma, kukoudakunda mwene Se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye.

21Kandi dufiteiri tegeko ryavuye kuri yo, ngoukunda Imana akunde na mwene Se.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>