1Nzahagarara hejuru y'umunaraaho ndindira, kandi nzarangaguza ndeba aho ari numve icyo ambwira, n'uko nzasubizaku bw'icyo namuganyiye.
2Maze Uwiteka aransubizaati “Andika ibyerekanyweubigaragaze ku mbaho, kugirangoubisomye abyihutire.
3Kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, naho byatindaubitegereze, kuko kuza ko bizaza ntibizahera.
4Doreumutimawe wishyize hejuru ntumutunganyemo, arikoumukiranutsi azabeshwaho no kwizera kwe.
5“Niukurina vino iramuriganya, niumuntuugamika kandiurarikira ntaregama iwe, agwiza irari nk'iry'ikuzimukandi ameze nk'urupfu ntagira ubwo ahaga, ahubwo yikoranyirizaho amahanga yose, akiyegereza amoko yose.
6Abo bose se ntibazamucirahoumuganiwo kumushinyagurira? Bazavuga bati ‘Azagusha ishyanougwiza ibitari ibye! Azageza ryari? Uwigerekaho kwishingira azagusha ishyano!’
7“Mbese abazaguhōra ntibazaguterabagutunguye, n'abazagukuraumutimantibazakubyukanango bakugireumunyago wabo?
8Ubwo wanyaze amahanga menshi, amoko yose yasigaye nawe azakunyaga aguhoyeamaraso y'abantu n'urugomoigihugu cyagiriwe, n'umurwa n'abawutuyemobose.
9“Azagusha ishyanoushakira inzu ye inyungu mbi kugirango yiyarikire icyari cye hejuru, ngo abone uko akiraukubokok'umubi!
10Inzu yawe wayiteje ibikoza isoni kuko warimbuye amoko menshi,ugacumuriraubugingo bwawe.
11Kuko ibuye rizatakira ku nkike, kandi isōko yo mu gisenge cy'inzu izarisubiza.
12“Azagusha ishyanouwubakishaumudugudukuwuvusha amaraso, agakomereshaumudugudugukiranirwa!
13Uwiteka Nyiringabo si weutumaabantu bakorera ibizatwikwa n'umuriro, n'amahanga akiruhirizaubusa?
14Kuko isi izakwirwa no kumenyaubwiza bw'Uwiteka, nk'uko inyanja y'amazi isendēra.
15“Azagusha ishyano uhaumuturanyi we ibyokunywa, naweumwongerahoubumarabwawe bukamusindisha, kugirangourebeubwambure bwe!
16Wuzuwehono gukorwa n'isoni mu kigwi cy'icyubahiro, naweunyweumerenk'utakebwe, igikombe kiri mu kubokokw'iburyo k'Uwiteka kigiye kuguhindukiriraho, kandi isoni ziteye ishozi zizaba ku cyubahiro cyawe.
17Kukourugomoi Lebanoni hagiriwe no kurimbuka kw'inyamaswa kwabateyeubwoba, bizakugeraho ku bw'amaraso y'abantu n'urugomoigihugu cyagiriwe, ndetse n'umurwa n'abawutuyemobose.
18“Igishushanyo kibajwe kimaze iki, byateraumubajiwacyo kurushyaakibaza? Igishushanyo kiyagijwe n'uwigisha ibinyoma, bimaze iki byatumauwakibumbyeacyiringira, akarema ibigirwamana bitavuga?
19Azagusha ishyanoubwira igiti ati ‘Kanguka’, akabwira n'ibuye ritavuga ati ‘Haguruka!’Mbese ibyo byakwigisha? Dore byayagirijweho izahabu n'ifeza, kandi nta mwuka bifite rwose.
20“Ariko Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera, isi yose iturizeimbere ye.”