1Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma y'Umwami Dariyo, ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa gatandatu, ijambo ry'Uwiteka ryazanywe na Hagayiumuhanuzi kuri Zerubabeli mwene Sheyalutiyeliumutegeka w'u Buyuda, no kuri Yosuwa mwene Yosadakiumutambyi mukuruati
2“Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Ubu bwoko buravuga buti ‘Igihe cyo kongera kubakainzu y'Uwiteka ntikiragera.’”
3Maze ijambo ry'Uwiteka riza rizanywe n'umuhanuzi Hagayi riti
4“Mbese birakwiye ko mwibera mu mazu yanyu y'ibitabashwa, na rwo uru rusengero rukabaumusaka?”
5Noneho rero Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Nimwibuke ibyo mukora.
6Mwabibye byinshi ariko musarura bike, murarya ariko ntimuhaga, muranywa ariko ntimushira inyota, murambara ariko ntimushira imbeho, kandi n'ukorera ibihembo abibika mu ruhagorutobotse.”
7Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Nimwibuke ibyo mukora.
8Nimuzamuke mujye ku misozi muzaneibiti maze mwubakeurusengero, nzanezezwa na rwo kandi nzahimbazwa. Ni ko Uwiteka avuga.
9“Mwiringiraga kubonabyinshi ariko dore byabaye bike, mubizanye imuhirambitumuzaumwuka wanjye. Ibyo byatewe n'iki? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza. Byatewe n'inzu yanjye isigaye ariumusaka, kandiumuntu wese wo muri mwe yihutirakwiyubakira iye nzu.
10Ni cyo gituma ijuru ku bwanyu ryimana ikime, n'isi iburaumwero wayo.
11Nuko ntera amapfa mu gihugu no ku misozi, no ku myaka no ku nzabibu, no ku mavuta ya elayo no ku byera mu butakabyose, no ku bantu no ku matungo, no ku mirimo yose ikoreshwa amaboko.”
12Nuko Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli, na Yosuwa mwene Yosadakiumutambyi mukuru, hamwe n'abasigaye bo muri ubwo bwoko bumvira ijwi ry'Uwiteka Imana yabo, n'amagambo y'umuhanuzi Hagayi nk'uko yatumwe n'Uwiteka Imana yabo, kandi abantu bose baterwa n'ubwoba imbere y'Uwiteka.
13Maze Hagayi intumwa y'Uwiteka, abwira abantuubutumwa batumweho n'Uwiteka ati “Ndi kumwe namwe.”Ni ko Uwiteka avuga.
14Maze Uwiteka akanguraumutimawa Zerubabeli mwene Sheyalutiyeliumutegeka w'u Buyuda, n'umutimawa Yosuwa mwene Yosadakiumutambyi mukuru, n'imitima y'abasigaye bo muri ubwo bwoko bose, nuko baraza bubakainzu y'Uwiteka Nyiringabo Imana yabo,
15ari ku munsi wa makumyabiri n'ine w'ukwezi kwa gatandatu, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma y'Umwami Dariyo.