1Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wa makumyabiri n'umwe wako, ijambo ry'Uwiteka riza rizanywe n'umuhanuzi Hagayi riti
2“Bwira Zerubabeli mwene Sheyalutiyeliumutegeka w'u Buyuda, na Yosuwa mwene Yosadakiumutambyi mukuru, n'abasigaye bo muri ubwo bwoko uti
3‘Mbese muri mwe hariusigaye wari warabonyeubwiza uru rusengero rwahoranye mbere? Kuri ubu rurasarute? Uko mururuzisi nk'ubusa?
4Ariko rero komera Zerubabeli we, ni ko Uwiteka avuga, kandi naweukomere Yosuwa mwene Yosadakiumutambyi mukuru, mukomere namwe bantu mwese bo mu gihugu, kandi mukorekuko ndi kumwe namwe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga,
5nk'uko isezerano nasezeranye namwe riri mu gihe mwavaga muri Egiputa, Umwuka wanjye akaba ari muri mwe, ntimutinye.’”
6Nuko Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Hasigaye igihe gito ngatigisa ijuru n'isi n'inyanja n'ubutaka,
7kandi nzahindisha amahanga yoseumushyitsi, n'ibyifuzwa n'amahanga yose bizaza kandi iyi nzu nzayuzuzamoubwiza. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
8Ifeza ni izanjye, n'izahabu na zo ni izanjye. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
9Ubwiza bw'iyi nzu bwo hanyuma buzaruta ubwa mbere, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi aha hantu nzahatangira amahoro.”Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
10Ku munsi wa makumyabiri n'ine w'ukwezi kwa cyenda, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ry'Uwiteka riza rizanywe n'umuhanuzi Hagayi riti
11“Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Baza abatambyi iby'amategeko uti
12‘Umuntu yajyana inyama yera mu kinyita cy'umwambaro we, agakoza icyo kinyita ku mutsima cyangwa ku byokurya byatetswe, cyangwa muri vino cyangwa mu mavuta ya elayo, cyangwa mu byokurya bindi aho byaba ibyera?’”
Abatambyi baramusubizabati “Oya.”
13Maze Hagayi arababaza ati “Umuntu wandujwe n'uko akoze ku ntumbi, yakora kuri ibyo bintu byakwandura?”
Abatambyi baramusubizabati “Byakwandura.”
14Maze Hagayi arabasubizaati “Ni ko n'uyu muryangoumeze, n'ubu bwoko buri imbere yanjye ni ko bumeze, ni ko Uwiteka avuga, kandi ni ko ibintu bakoresha amaboko yabo bimera, kandi n'icyo bantura cyose kiranduye.
15None ubu ndabinginga mutekereze ibyababayehouhereye icyo gihe kugezaubu, nta buye ryari ryagerekwa ku rindi mu rusengero rw'Uwiteka.
16Icyo gihe cyoseuwageraga ku miba ikwiriye kuvamoincuro makumyabiri havagamo icumi gusa,uwageraga ku muvurewa vino yibwira ko azavanamo incuro mirongo itanu, yavanagamo makumyabiri gusa.
17Nabateje amapfa no kuma n'uruhumbu n'uruburabyonona ibyo mwakoraga n'amaboko yanyu byose, ariko ntimwangarukiye. Ni ko Uwiteka avuga.
18Ndabinginga mutekereze ibizabauhereye none no mu bihe bizaza, kuva ku munsi wa makumyabiri n'ine w'ukwezi kwa cyenda, igiheurufatiro rw'urusengero rw'Uwiteka rushinzwe.
19Mbese hari amasaka akiri mu bigega? Ndetseuruzabibu n'umutini, n'umukomamanga n'umwelayo ntibicyera, arikouhereye uyu munsi nzabahaumugisha.”
20Ijambo ry'Uwiteka riza kuri Hagayi ubwa kabiri ku munsi wa makumyabiri n'ine w'ukwezi riti
21“Bwira Zerubabeliumutegeka w'u Buyudauti ‘Nzatigisa ijuru n'isi
22kandi nzubikaintebe z'ubwami z'ibihugu byose, kandi nzarimbura imbaraga z'ibihugu by'abanyamahanga byose. Nzubikaamagare y'intambara n'abayagenderamo, kandi amafarashi n'abayagenderaho bazagwana,umuntu wese yicwe n'inkota ya mugenzi we.
23Uwo munsi, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nzakujyana Zerubabeli we, mugaragu wanjye mwene Sheyalutiyeli, ni ko Uwiteka avuga, nzakugiraikimenyetso kuko nagutoranyije.’”Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.