1Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk'uko Imana yabishatse, na Timoteyo mwene Data,
2turabandikiye bene Data bo muri Kristo bera bo kwizerwa, bari i Kolosayi.
Ubuntu n'amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese.
3Dushima Imana Se w'Umwami wacu Yesu Kristo uko tubasabiye iteka ryose,
4kuko twumvise ibyo kwizera kwanyu mwizeye Kristo Yesu, n'urukundo mukunda abera bose,
5ku bw'ibyiringiro by'ibyo mwabikiwe mu ijuru, ibyo mwumvise kera mu ijambo ry'ukurik'ubutumwa bwiza
6bwabagezeho namwe, nk'uko bwageze no mu isi yose bukeraimbuto bugakura, nk'uko no muri mwe bwazezeuhereye wa munsi mwumviyemo mukamenyaubuntu bw'Imana by'ukuri,
7nk'uko mwigishijwe na Epafuraumugaragu mugenzi wacu dukunda, wababereyeumukoziukiranuka wa Kristo wo kubagaburiraibye,
8kandi watubwiye iby'urukundo rwanyu muheshwa n'Umwuka.
9Ni cyo gituma tudasiba kubasabirauhereye igihe twabyumviye, twifuza ko mwuzuzwaubwenge bwose bw'Umwuka no kumenya kose ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka,
10mugende nk'uko bikwiriye ab'Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwere imbuto z'imirimo myiza yose kandi mwunguke kumenya Imana,
11mukomereshejwe imbaraga zose nk'ukoubushobozi bwayo bw'icyubahiro bungana, ngo muboneuko mwiyumanganya muri byose mukihanganana ibyishimo,
12mushima Data wa twese waduhayekuraganwa n'aberaumuragewo mu mucyo.
13Ni we wadukijijeubutware bw'umwijima, akadukuramoakatujyana mu bwami bw'Umwana we akunda.
14Ni we waducunguje amaraso ye ngo tubonekubabarirwa ibyaha byacu.
15Ni na we shusho y'Imana itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose,
16kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n'ibitaboneka, intebe z'ubwami n'ubwami bwose, n'ubutware bwose n'ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe.
17Yabanjirije byose kandi byose bibeshwaho na we.
18Ni we Mutwe w'umubiri, ni we Torero kandi ni we Tangiriro, ni imfura yo kuzukamu bapfuye kugirango abe uwa mbereuhebuje byose,
19kuko Imana yashimye ko kūzura kwayo kose kuba muri we.
20Kandi imaze kuzanisha amahoro amaraso yo ku musaraba we imwiyungisha n'ibintu byose, ari ibyo ku isi cyangwa ibyo mu ijuru.
21Namwe abari baratandukanijwe n'Imana kera, mukabamwari abanzi bayo mu mitima yanyu no ku bw'imirimo mibi,
22none yiyungishije namweurupfu rw'umubiriwe, ngo abashyire imbere yayo muri abera n'abaziranenge mutagawa,
23niba mugumamu byo twizera mwubatswe neza ku rufatiro, mutanyeganyega kandi mutimurwa ngo muvanwe mu byiringiro biheshwa n'ubutumwa mwumvise, bwabwirijwe mu baremwe bose bari munsi y'ijuru, ari bwo jyewe Pawulo nahindukiyeumubwiriza wabwo.
24None nishimiye amakuba yanjye yo ku bwanyu, kandi ibyasigaye ku byo Kristo yababajwe mbishohojeubwanjye mu mubiriwanjye ku bw'umubiriwe ari wo Torero,
25iryo nahindukiyeumubwiriza nkurikijeubusonga Imana yampaye ku bwanyu, kugirango mbwirize abantu ijambo ry'Imana ryose,
26ari ryo bwa bwiru bwahishweuhereye kera kose n'ibihe byose, ariko none bukababwarahishuriweabera bayo,
27abo Imana yishimiye kumenyeshaubutunzi bw'ubwiza bw'ubwo bwiru bwageze mu banyamahanga, ari bwo Kristo uri muri mwe, ari byo byiringiro by'ubwiza.
28Ni we twamamaza tuburiraumuntu wese, tumwigishaubwenge bwose kugirango tumurikire Imanaumuntu wese, amaze gutunganirizwa rwose muri Kristo.
29Icyo ni cyo gituma nkora cyane, ndwananaumwete nk'uko imbaraga ze ziri zinkoreramo cyane.