Heb 2:1-23 BYSB2001 - Bible AI

1Ndashaka ko mumenyauburyo mbarwanira intambara, mwebwe n'ab'i Lawodikiya ndetse n'abatarambona ku mubiribose

2kugirango imitima yabo ihumurizwe, ubwo bafatanirije hamwe mu rukundo ngo bahabweubutunzi bwose bwo kumenya neza mu mitima yabo, bamenyeubwiru bw'Imana ari bwo Kristo.

3Muri we ni moubutunzi bwose bw'ubwenge no kumenya bwahishwe.

4Mvugiyeibyo kugirango hatagiraubashukisha amagambo yoshya,

5kuko nubwo ntari kumwe namwe ku mubirindi kumwe namwe mu mutima, nishima kandi mbona gahunda yanyu nziza n'uburyo mushikamye mu byo kwizera Kristo.

6Nuko rero nk'uko mwakiriye Kristo Yesu Umwami wacu abe ari ko mugendera muri we,

7mushōreye imizi muri we kandi mwubatswe muri we, mukomejwe no kwizera nk'uko mwigishijwe, mufiteishimwe ryinshi risesekaye.

8Mwirinde, hatagiraumuntuubanyagishaubwenge bw'abantu n'ibihendo by'ubusabikurikiza imihango y'abantu, iyo bahawe na ba sekuruzaho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y'iby'isi bidakurikiza Kristo.

9Nyamara muri we ni ho hari kūzura k'Ubumanakose mu buryo bw'umubiri.

10Kandi mwuzuriyemuri we, ari we Mutwe w'ubutware bwose n'ubushobozi bwose.

11Muri we ni na mo mwakebewe gukebwa kutariukw'intoki, ahubwo niugukebwa kuva kuri Kristo, ari ko kwiyamburaumubiriw'ibyaha bya kamere.

12Kuko mwahambanywe na we mu mubatizo kandi ni mo mwazuranywe na we, ku bwo kwizera imbaraga z'Imana yamuzuyemu bapfuye.

13Kandi ubwo mwari mupfuye muzizeibicumurobyanyu no kudakebwa kw'imibiri yanyu, yabahinduranye bazima na we imaze kutubabarira ibicumurobyacu byose,

14igahanaguraurwandiko rw'imihango rwaturegaga, ikarudukuzahokurubamba ku musaraba.

15Kandi imaze kunyaga abatware n'abafiteubushobozi, ibahemura ku mugaragaro, ibīvuga hejuru ku bw'umusaraba.

16Nuko rero ntihakagireubaciraurubanza ku bw'ibyo murya cyangwa ibyo munywa, cyangwa ku bw'iminsi mikuru, cyangwa ku bwo kuziririza imboneko z'ukwezi, cyangwa amasabato

17kuko ibyo ari igicucu cy'ibizaba, nahoumubiriwabyoufitwe na Kristo.

18Ntihakagireumuntuubavutsa ingororano zanyu, azibavukishije kwihindura nk'uwicisha bugufino gusenga abamarayika, akiterera mu byo atazi atewe kwihimbarizaubusan'ubwenge bwa kamere ye,

19ntiyifatanye na wa Mutwe, ari woumubiriwoseuvanaho gukurakwawo gutangwa n'Imana,ugatungwan'ibyo ingingo n'imitsi bitanga,ugateranywa neza na byo.

20Nuko rero niba mwarapfanye na Kristo, mukabamwarapfuye ku migenzereze ya mbere y'iby'isi, ni iki gituma mwemera kuyoboka amategeko y'imihango nk'aho mukiriab'isi,

21(ngo “Ntugafateho, ntugasogongereho, ntugakoreho”,

22kandi ibyo byose biba biheze iyo biriwe), mugakurikiza amategeko n'inyigisho by'abantu?

23Ni koko ibyo bisa n'aho ari iby'ubwenge kugirango abantu bihimbireuburyo bwo gusenga, bigire nk'abicisha bugufi, bigomwe iby'umubiri. Nyamara nta mumarobigira na hato wo kurwanya irari ry'umubiri.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>